Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Inganda zitumura imyuka zigomba kujya zigenzura – REMA

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 03-06-2019 saa 16:18:42
Inganda zikora ibintu ariko zigatumura imyuka yangiza umwuka uhumekwa zigomba kujya zikorera ubugenzuzi zikamenya neza umwuka uri aho bakorera

Abafite inganda barasabwa kujya bagenzura imyuka iva mu nganda ndetse no kumenya kubika neza ibisigazwa biva mu nganda.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umukozi ushinzwe ibipimo by’ubuziranenge bw’ibidukikije mu Kigo k’Igihugu gishizwe kubungabunga ibidukikije REMA, Nsengiyumva Jacgues nyuma yo gusura uruganda rwa STEELRWA rukorera mu Karere ka Rwamagana rukora ibyuma bizwi nka «Fér à beton» bikoreshwa mu bwubatsi.

Nsengiyumva yatangarije Imvaho Nshya ko abakozi ba REMA bari kumwe n’umukozi w’Ikigo k’igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeranye n’inganda na Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi, basuye urwo ruganda mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije, uzaba tariki 5 Kamena 2019 hagamijwe kureba uruhare rw’inganda mu kwangiza ibidukikije ndetse no kureba intege nke inganda zifite.

Yagize ati «Inganda ni zimwe mu bikorwa bya muntu byangiza ibidukikije binyuze mu myuka zohereza mu kirere, gusura izo nganda haba hagamijwe gukangurira bene inganda gushyira ingufu mu kubungabunga ibidukikije hagabanywa imyuka yoherezwa mu kirere.»

Yakomeje avuga ko gusura inganda hagamijwe kuzigenzura bisanzwe bikorwa kuko usanga hari ibintu byiza inganda zikora ariko ugasanga hari n’ibindi zitaratunganya neza ku buryo ba nyir’inganda bagirwa inama zo kurushaho gukora neza hitawe ku kureba ibintu bitangiza ibidukikije.

Mu ruganda rwa STEELRWA, Nsengiyumva yashimye uburyo begeranya imyuka ihumanya bakayifata bakayitwika itaragera mu kirere. Ikibazo abakozi ba REMA basanze mu ruganda ni ik’ivu risigara kuko ritabikwa uko bikwiye. N’ubwo bakora ibyuma abantu bakenera ndetse rukagira uruhare mu bukungu bw’igihugu kuko rwatanze akazi kuri benshi, kwita ku bidukikije n’ubwo ari bigari bigomba kwitabwaho byose, kuko gucunga umwuka gusa bidahagije ahubwo n’indi myanda yose igomba gucungwa neza kugira ngo itangiza ibidukikije.

Nsengiyumva arasaba abafite inganda zitunganya ibyuma ndetse n’izindi zinyuranye gushaka ibyuma bigezweho bigabanya imyuka ihumanya kuko hari tekinoloji zigezweho (Clean Technologies) zikoresha ingufu nke kandi muri zo hakaba hibitsemo ingufu zigabanya imyuka yanduza ikirere.

Nyuma yo gukoresha iyo tekinoloji arasaba ko bene ibikorwa bafasha Leta kurengera ibidukikije, Nsengiyumva agira ati «Ikibazo gihari ni uko bagabanya imyuka ariko ugasanga ntibazi ibinyabutabire bagabanyije ndetse na duke dusigara ntibamenye ingano y’ibinyabutabire birimo kugira ngo bamenye ko bitakwangiza ubuzima bw’ibinyabuzima. Ba nyiri inganda bage bigenzura bitabaye ngombwa ko tuhagera ahubwo tuge tuhagera dusange hari ibipimo bafite bigaragaza ko bigenzura kugira ngo bamenye niba bakora neza cyangwa niba bashobora gukora neza kurushaho. »

Akomeza asaba ko bashyira mu bikorwa tekinoloji zidashobora kwanduza ibinyabuzima kuko zihari, agira inama ubuyobozi bw’uruganda rwa STEELRWA kumenya ibintu bigize ivu riva mu ruganda kuko hari aho usanga bararimennye hanze, rikaba ryahuhwa n’umuyaga rikaba ryahumekwa cyangwa rikajya mu mirima y’abaturiye uruganda.

Hagomba kandi ibyuma bipima umwuka uri hafi y’uruganda kuko hari abaturage baturiye uruganda ndetse mu gihe uruganda rugiye gushingwa hagombye inyigo ku bintu bizasigara bakamenya ibinyabutabire bibigize ndetse n’uburyo bizabikwa kugira ngo bitangiza ibidukikije.

Kamari Muyoboke Mathias ni umuturage utuye hafi y’uruganda STEEL RWA, avuga ko bishimiye ko imyotsi yatumukaga mu ruganda bayigaharitse ariko akaba atizeye neza ko nta na muke usohoka bashobora guhumeka, akagira ati « N’ubwo nta myotsi ikigaragara ariko byaba byiza bapimye umwuka uri hafi aha bakareba niba ari mwiza basanga tudakwiriye kuwuhumeka bakatwimura.»

Inganda zikora ibintu ariko zigatumura imyuka yangiza umwuka uhumekwa zigomba kujya zikorera ubugenzuzi zikamenya neza umwuka uri aho bakorera

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.