Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Inganda 164 zitunganya inzoga nta byangombwa by’ubuziranenge zifite

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 15-01-2019 saa 13:49:12
Abanyarwanda barasabwa kwirinda kunywa inzoga z'inkorano kuko zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo. Izi ni izafatiwe mu Karere ka Karongi zirangizwa

Mu nganda 218 zenga inzoga zasuwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB), 54 gusa ni zo zifite ibyangombwa n’ibyemezo by’ubuziranenge.

Inganda 164 mu zasuwe nta byangombwa by’ubuziranenge zasanganywe, zikaba zikora inzoga zitandukanye.

Inganda zasuwe muri rusange, zikora amoko 103 y’inzoga, by’umwihariko izikora inzoga zikomoka ku bitoki zihariye 67%.

Ibyo byagaragarijwe Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ubwo yasuraga Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM) na bimwe mu bigo biyishamikiyeho birimo NIRDA na RSB.

Bamwe mu bakozi ba MINICOM mu kiganiro bahuriyemo n’Abasenateri(Foto Sezibera)

Ni mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro washyirikijwe Guverinoma ku iyubahirizwa ry’ibikubiye mu kemezo cy’ubuziranenge cyo gukora ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’ibindi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) Murenzi Raymond, avuga ko bakoze ibishoboka ngo kirinde abaturage kugerwaho n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati: “Kuva 2014 hamaze kugaragara inzoga zatezaga ibibazo, RSB yashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge 20 arebana inzoga n’andi areba (Ikigage, Urwagwa) n’ibindi bisa na zo nyuma yo kuganira n’abahanga hagakorwa n’ubushakashatsi bugaragaza uko zengwa n’ibipimo fatizo biziranga nk’umwimerere w’u Rwanda.

Uhereye ibumoso ni Umuyobozi Mukuru wa RSB Murenzi Raymond akurikiwe n’uwa NIRDA Kampeta Sayinzoga basobanura uruhare rw’ibigo bayobora mu gufasha inganda(Foto Sezibera )

Mu 2016 habayeho ibiganiro n’abenga inzoga ku nganda 218 bafite ibyangombwa bya RSB dusanga harimo izitujuje ubuziranenge, zimwe zikora inzoga zashyizwemo amatafari, ifumbire ndetse n’urumogi.

Hagaragaye inganda nyinshi ariko hakabamo izidafite ubushobozi bwatuma zikora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge byatuma bishyirwa ku isoko. 2017 twagaragarije abenzi ibyo bagomba kuzuza, hasohoka n’amabwiriza ahagarika inganda zidafite ibyangombwa by’ubuziranenge”.

Murenzi avuga ko mu zindi mbogamizi babonye zijyanye no gushyira inzoga muri pulasitiki nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko inzoga zishyizwemo bigera aho bikivanga.

Ahamya ko mu mabwiriza yakozwe na RSB yashingiye no mu gusubiza ibibazo byagiye bigaragazwa hejuru ndetse no gushyira mu byiciro ubwoko bw’inzoga.

Murenzi avuga ko mu bundi bwoko bw’izo nzoga bwitwa Spirits (Kanyanga) burimo GIN, izindi bugizwe n’amoko 28 bwikubiye 18% mu gihe iziri mu bwoko bwa byeri (beers) zigeze ku bwoko 21 buhwanye na 13.8%.

Agaruka ku mbogamizi zagaragaye kuri izo nganda, hari ubushobozi mu bumenyi, mu mafaranga bwo kubasha gukora inzoga zujuje ubuziranenge zijya ku isoko.

Senateri Rugema Michel waje ayoboye itsinda ry’abo basenateri, kimwe na bagenzi be bagarutse ku bibazo bigamije kumenya igikorwa ngo inganda zafungiwe zidakomeza gukora ibyangiza abanyarwanda, kumenya ikemezo gifatirwa inzoga zifite ibipimo biri hejuru birenze imbaraga z’umuturage wayinyweye ndetse no kumenya inzoga zindi abanyarwanda binywera zitanyujijwe mu nganda uko bikemurwa.

Murenzi yashimangiye ko kugeza ubu hari urutonde RSB yasohoye rw’inganda zifite ibyangobwa by’ubuziranenge, izisigaye zitemerewe gushyira ibicuruzwa ku isoko.

Ikindi n’uko ku bikoresho hari uburyo hari kurebwa ibindi byapfunyikwamo nk’imikebe, amacupa inganda zikareka gufunga mu mapulasitiki.

Gusa anemeza ko hari inama iri buterane mu kwemeza izindi nganda 23 zabashije kuzuza ubuziranenge zose hamwe zikaba 77.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuzumuremyi Suraya, avuga ko ahakigaragara ibibazo biterwa no kuba hari inganda zagiyeho mbere y’uko RSB ijyaho, agaragaza umubare w’abakozi ba RSB bashinzwe gukurikirana izo nganda usanga ukuri mutoya ugereranyije n’akazi kagomba gukorwa.

Hakuzumuremyi avuga ko gukora igenzura ari ibintu bisaba igihe kitari gito. Agira ati: “Si muri RSB gusa kuko no mu igenzurwa rikorwa na RCA, abakozi babishinzwe bagaragaje ko bashobora kugenzura amakoperative 1000 ku mwaka ku buryo bikozwe byihuse byatanga ibipimo bitari byo, mu gihe mu gihugu hose hari koperative zisaga 9000. No muri RSB hari aho basiga inganda zihagaze neza bazagaruka bagasanga zasubiye hasi”.

Minisitiri Hakuzumuremyi Soraya ibumoso n’Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM Sebera Michel bitabiriye ibyo biganiro

Hakuzumuremyi agaruka ku nganda zidafite ibyangombwa by’ubuziranenge zahagaritswe, avuga ko MINICOM ikorana na Polisi mu kugenzura aho zacishwa hose ariko haba hari ikibazo gikomeye kugenzura buri rugo aho zaba zikorerwa.

Gusa yifuza ko inzoga zose zikorerwa mu Rwanda zaba zinyuzwa mu nganda kandi zikabasha kugenzurwa, bikazagerwaho MINICOM yongerera ubushobozi RSB, ubundi bakigisha abanyarwanda kunywa nkeya.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.