Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Ingamba z’urugaga rw’amakoperative mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 04-01-2019 saa 14:06:51
Umuyobozi wungirije w’Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative(NCCR) Mukibi Joseph(Foto Sezibera A)

Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative (NCCR) ruravuga ko bikwiye gukurikiza politiki za Leta zijyanye no gufata ubutaka neza kandi NCCR ikagira uruhare mu guhuza abanyamuryango bayo kubahiriza ibyo politiki y’ubuhinzi igaragaza.

Umuyobozi wungirije wa NCCR, Mukibi Joseph, avuga ko hari ibyo biteguye gukosora ku buhinzi bw’amaramuko, bwa gakondo bushingiye mu guhingira imvura, baguhuza ubutaka mu buryo bujyanye n’igihe kandi baburinda gutemba (isuri).

Ati: “Tugiye guhuza ubutaka ku buso bunini binyuze mu makoperative ari nako dushyiraho ingamba zo kuburinda gutemba kuko byangiza imyaka ku buryo umusaruro wiyongera mu bwinshi no mu bwiza”.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) Nkubito James, avuga ko ku mihindagurikire y’ikirere, amakoperative y’ubuhinzi ari yo afite akazi gakomeye kuko ubuhinzi bukorerwa ku butaka bunini bw’u Rwanda.

Nkubito ati: “Dukoresha amakoperative y’ubuhinzi kugira ngo abe ari yo twigisha, dukore ubuvugizi n’ubukangurambaga ngo bashobore gucunga neza ubutaka kuko ari bwo bakoreraho umwuga wabo wa buri munsi ari bwo bufite uruhare runini mu mihindagurikire y’ikirere”.

Nkubito avuga ko iyo byabaye ko haba amakoperative yahuye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, RCA ikorana n’inzego zirebana n’ibidukikije, n’ibiza, hagashakwa ibisubizo. Avuga ko mu makoperative akora ubuhinziharimo ayahuye n’ibiza birimo abatwariwe imirima, ayahuye n’isuri kubera imvura nyinshi kandi bikaba byaragaragaye muri 2018.

Asaba abahinzi bo mu makoperative kurushaho kumenya impamvu zaturuka ku mihindagurikire y’ikirere zadindiza imirimo bakora.

Umuyobozi wa Federasiyo y’abahinzi b’ibigori mu Rwanda, Kigirinshuti Evaritse, avuga ko ubushakashatsi bugaragazwa bubafasha nk’abahinzi kugera ku ntego bihaye yo kongera umusaruro bafata neza ubutaka.

Agira ati: “Ikigaragara n’uko abahinzi duhinga haboneka Ibiza bitandukanye bitewe n’ikirere bagahura n’ibihombo ariko ibigaragarizwa mu bushakashatsi bigizwe mu bikorwa byatanga umusaruro”.

Kiriminshuti avuga ko ubuhinzi basabwa gukora, ari ubushingiye ku mvura ariko n’ahari amazi menshi  bakuhira, kandi ku misozi bagafata isuri kugira ngo imvura igwa itangiza imyaka yahinzwe.

Atangaza ko bari gukora ubukangurambaga bushingiye mu gukoresha inyongeramusaruro hagamijwe kuva mu buhinzi gakondo ngandurarugo budatanga umusaruro berekeza muri ngengabukungu.

Ikindi ni uko abahinzi banashishikarizwa kujya mu makoperative ngo babashe kongera umusaruro kuko abatayarimo ari bo usanga bakora ubuhinzi bwa gakondo.

Mu kongera umusaruro avuga ko hari n’imashini zitangwa muri nkunganire aho Leta itanga 50% n’umuhinzi agatanga 50% kandi ababashije kuzikoresha zigaragaza umusaruro mwinshi cyane.

Ati: “Mu gihe cy’izuba baravomerera, ku buryo umuntu yeza toni 6 kuri hegitare imwe ku bigori, mu gihe utuhira ari kuri toni 2.5 kuri hegitare”.

Kiriminshuti avuga ko abahinzi bakibangamiwe n’imbuto zimwe zitaberanye n’uturere bakoreramo, bakabangamirwa n’imihindagurikire y’ikirere nk’izuba, imvura nyinshi byangiza.

Impuguke ikaba n’umusesenguzi wamuritse ubushakashatsi ku bijyanye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere Mutware Joseph, yagaragaje ko bigira ingaruka nini ku bijyanye n’inyongeragaciro.

Avuga ko mu 2015 ingo 157.700 mu Rwanda zahuye n’ibibazo by’amapfa kubera izuba. Toni 62.000 by’umusaruro urahatikirirra, mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na USAID mu 2012 bwagaragaje ko ibihingwa byinshi byagize ikibazo cy’ihungabana ntibyamera kubera izuba muri Kayonza.

Mutware agaragaza ko Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zagiye zihura n’imyuzure myinshi mu gihe Uburasirazuba n’Amajyepfo byahuye n’izuba ryinshi.

Umuyobozi wungirije w’Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative(NCCR) Mukibi Joseph(Foto Sezibera A)

Abanyamuryango bahagurukanye ingamba zo kurushaho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere(Foto Sezibera A)

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri RCA Nkubito James(Foto Sezibera A)

Mutware Joseph impuguke, umusesenguzi n’umushakashatsi agaragariza abanyamuryango ba NCCR ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere(Foto Sezibera A)

Koperative zikora ubuhinzi zagarutsweho cyane kuko arizo zikorerwa ku butaka bunini kandi bukunze guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere(Foto Sezibera A)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.