Ingamba zo kuzamura ubworozi zizongera umusaruro ho 10%

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 6, 2018

Umuyobozi ushinzwe ubworozi n’ibikomoka ku matungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Rutagwenda Theogene avuga ko ibikubiye mu nyandiko y’ingamba z’ubworozi mu kiciro cya Kane k’ingamba zigamije guhindura ubuhinzi n’ubworozi (PSTA4) bishyizwe mu bikorwa uko byateganyijwe ubworozi bwazamuka ku gipimo cya 10% mu myaka itanu iri imbere.

Dr Rutagwenda uri iburyo na Dr. Otto Vianney Muhinda umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda mu biganiro n’abaganag b’amatungo ku ngamba zikubiye mu bikorwa by’imyaka itanu iri imbere (Foto Samuel M)

Byagarutsweho ubwo abagize urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda, RCVD, basesenguraga ibigize inyandiko ikubiyemo ingamba z’ubworozi mu myaka itanu iri imbere, 2018-2023 aho ubworozi buteganywa gukorwa kinyamwuga bugatera imbere buri munyarwanda akaba azi kororera ku buso buto kandi bikamuteza imbere.

Dr Rutagwenda yasobanuye ko PSTA4 ifite ingingo enye zo gushyiramo ingufu zigaragaza uko yashyirwa mu bikorwa, zirimo gukora ibintu kandi bigakorwa mu buryo buhoraho, cyane nk’inganda, umusaruro ukazamuka kandi ugatunganywa neza; guhanga udushya mu ikoranabuhanga no kutugeza ku bagenerwabikorwa, isoko rikaboneka ku musaruro wose no kongerera agaciro uwo musaruro ariko byose bikabumbirwa mu rubuga rwiza rwo gukoreramo ibikorwa n’uko inzego zitandukanye zifasha umuhinzi n’umworozi mu kugera ku iterambere ry’ibyo yiyemeje.

Ati “Dukoze ibyo byose mu igenabikorwa ryacu uko turikora buri munsi nta gihindutse, umusaruro w’uru rwego waba ari 4,4% buri mwaka ariko dushyize mu bikorwa ingamba za PSTA4 nk’uko tubibona tuzazamukaho 10% kandi bijyane n’icyo ubukungu busaba.”

Yakomeje agira ati “Icyo dusaba, nta bwo ibi bintu byakorwa natwe twenyine, hagomba kubaho uruhare rwa buri wese kugira ngo ibintu bigende neza. Mu nzego z’uburezi, hagomba kubaho kongera kujyanisha integanyanyigisho n’ibikenewe kugira ngo higishwe ibintu bikenewe. Ibibazo tugenda tubona bishakirwe umuti, indwara zigenda zigaruka buri gihe mu bworozi, habe hari ahantu ho kuzigishiriza uko abantu bahangana nazo.”

Dr. Nkuranga Charles, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, asanga izo ngamba zikubiye mu kuzamura ubworozi mu Rwanda zishyizwe mu bikorwa byakemura byinshi birimo n’ikibazo k’imirire mibi itera kugwingira mu bana.

Ati “Bishyizwe mu bikorwa, bakanabikurikirana uko biteganyijwe umusaruro uziyongera, ari uw’amata, inyama ariko byiyongera mu ngo. Iyo byiyongera muri buri rugo na ya mirire myiza twayigeraho n’indwara zikagabanuka kuko inyinshi ziva mu mirire mibi.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi, FAO, rigaragaza ko mu Rwanda kugira ngo imibereho myiza igere kuri buri munyarwanda, hakenewe ishoramari rigaragara haba ku nzego za Leta n’iz’abikorera mu kuzamura ubworozi.