Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Ingamba zo guhashya imirire mibi mu bana zatanze umusaruro-Dr Ngirente

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Feb 21, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr.Ngirente Edouard, yagaragaje ingamba zashyizweho na Leta zo guhashya imirire mibi mu bana, kandi uko imyaka yagiye ishira ikibazo k’imirire mibi kigenda gikemuka.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard iburyo na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibumoso n’abandi bayobozi batandukanye ubwo bari muri Sena

Ibyo  Dr Ngirente yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ejo hashize tariki 20 Gashyantare 2018, aho mu izina rya  Guverinoma yabagejejeho ibisobanuro ku bibazo birebana n’ingamba zo kurandura burundu ikibazo k’imirire mibi by’umwihariko mu bana bari munsi y’imyaka 5.

Ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima bw’abaturage (Demographic Health Surveys/DHS) bwakozwe hagati ya 2005 na 2015 bwagaragaje ikibazo cyo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu kigenda kigabanuka ku muvuduko wa 6% mu myaka itanu cyangwa 1,3 % buri mwaka, kuko kugwingira byari bigeze kuri 38% bivuye kuri 51% yo mu 2005.

Minisitiri w’Intebe asanga kuba hakiri abana bagifite ibilo bidahagije ari bimwe mu bibadindiza mu mikurire n’imitekerereze, bityo byatumye Leta ishyiraho  zimwe mu ngamba zo kugikemura burundu.

Zimwe mu ngamba Leta yashyizeho harimo kuboneza imikurire n’imirire y’abana mu midugudu, iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa n’abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’ababyeyi b’abana, aho abana bapimwa ibilo n’ikizigira cy’akaboko (MUAC: Middle Upper Arm Circunference) kuva umwana avutse kugera yujuje imyaka itanu, abagaragaweho imirire mibi bagahita batangira gukurikiranwa.

Ababyeyi babo bagirwa inama bakoherezwa mu bigo nderabuzima kugira ngo bashyirwe muri porogaramu zibafasha. Indi ngamba, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagarutseho ni gahunda yo  gutanga ifu «Shisha kibondo» ikungahaye kuri vitamine ku bagore batwite, abonsa n’abana bafite hagati y’amezi 6 kugeza kuri 24.

Ati:“Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’uruganda rwa African Improved Foods Ltd (AIFLtd) kugira ngo rukore ifu y’igikoma ifite intungamubiri zihagije (Shisha Kibondo). Iyo fu ihabwa abana bagejeje ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri hamwe n’ababyeyi batwite ndetse n’abonsa bari mu kiciro cya 1 cy’ubudehe.

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku kibazo k’imikurire y’abana itameze neza, aho abana 9% bafite ibilo bidahagije ugereranyije n’imyaka yabo, 2% bafite ibilo bike ugereranyije n’uburebure bwabo mu gihe 37% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kubura amaraso ahagije.

Ku rundi ruhande hari n’abana bagera ku 8% bari munsi y’imyaka itanu bagaragaweho imirire mibi ishingiye ku kurenza intungamubiri zikenewe n’umubiri. Minisitiri w’Intebe ati:“Mbibutse ko abana bakuze bafite ikibazo k’imirire mibi, bigira ingaruka ku buzima bwabo kandi bikaba ari n’igihombo ku gihugu.

Dr.Ngirente yakomeje avuga ko gahunda y’igikoni cy’umudugudu, yagabanyije cyane imibare y’abana bibasirwaga n’imirire mibi aho bwaki yavuye kuri 3% mu 2010 ikagera kuri 2% mu 2015.

Hon.Kazarwa Gertrude yibukije ko ababyeyi bagombye kugira icyo bakora nabo bagahindura imyumvire, abishingira ko n’umubyibuho ukabije uri mu bana na byo bifitanye isano n’imirire mibi. Ati:Nk’ubu abana usanga batunzwe n’amafiriti  yamara kurya akicara kuri televiziyo nta kindi akora,  ni yo mpamvu usanga bugarijwe n’ibibazo by’indwara z’inzaduka nka diyabete, n’izindi hambere twari tuzi ko izo zari indwara zibasira abantu bakuze.”

Ku rwego rw’isi, raporo ya UNICEF yo mu 2016 yagaragaje ko ku bana miliyoni 667 bari munsi y’imyaka 5 abangana na miliyoni 159 (23%) bafite ikibazo cyo kugwingira; miliyoni 50 (7.4%) bafite ikibazo cya bwaki naho miliyoni 41 (6.1%) bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Muri Afurika, ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi kuri Politiki z’imirire (International Food Policy Institute/IFPRI) mu mwaka wa 2017, bwagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye bari ku gipimo cya 32%. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko hari ibihugu byinshi ku mugabane w’Afurika bikiri ku gipimo cya 40%.