Ingamba zirashyirwa mu kongera inzobere mu kubaga zikiri nke

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 22-04-2019 saa 16:06:25
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima rusange n'ubuvuzi bw'ibanze Dr Ndimubanzi Patrick yavuze ko ikibazo cy'umubare w'abaganga b'inzobere ukiri muto Leta igenda igifatira ingamba

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abaganga b’inzobere mu kubaga badahagije ari kimwe mu biteza icyuho mu kwegereza ubuvuzi Abanyarwanda ariko ko hari ingamba zashyizweho zitanga ikizere.

Ihuriro ry’abaganga babaga mu Rwanda rigaragaza ko abaganga b’inzobere mu kubaga bari mu gihugu bagera kuri 75 mu gihe abakeneye kubagwa ari benshi.

Mu nama Mpuzamahanga yahurije i Kigali abaganga babaga, abatera ikinya, abanyeshuri n’abandi bakora mu serivisi z’ubuzima basaga 400, hagaragajwe ko kuba hari abarwayi bakenera kubagwa ntibabibone biteza icyuho mu buvuzi budaheza.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyeshuri bateza imbere umwuga wo kubaga mu Rwanda ari nawo wateguye iyi nama, Muhumuza Arsène, yavuze ko igamije gufatira imyanzuro ibibazo biwugarije birimo kugabanya icyuho cy’abakenera kubagwa n’ababikorerwa, ababura ubushobozi bwo kubagwa n’ibindi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga babaga mu Rwanda, Dr. Nyundo Martin, yavuze ko kugira ngo icyo cyuho kigabanuke u Rwanda rukeneye hafi inshuro eshanu z’abo rufite nibura bakarenga 200.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko iki kibazo Leta igenda igifatira ingamba zitanga ikizere zirimo kongera umubare w’abanyeshuri babyiga muri Kaminuza.

Dr. Ndimubanzi yavuze na gahunda zitandukanye zo gusanga abarwayi ku mavuriro, igikorwa bafatanya n’ingabo n’abandi baganga bigira uruhare mu kugabanya umubare w’abamara igihe bategereje kubagwa.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze Dr Ndimubanzi Patrick yavuze ko ikibazo cy’umubare w’abaganga b’inzobere ukiri muto Leta igenda igifatira ingamba

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.