Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
28°C
 

Ingagi zinjiriza u Rwanda amadorari y’Amerika miriyoni 118 ku mwaka

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 28-11-2018 saa 11:10:27
Pariki y'Ibirunga yinjiza amadorari y'Amerika miriyoni 118 ku mwaka

Umuyobozi ushinzwe amapariki mu Kigo cy’Igihugu rw’iterambere RDB, Mutangana Eugene, atangaza ko ubukerarugendo bw’ingagi zo mu Birunga bwinjiza amadorari 118 ku mwaka.

Avuga ko umubare w’ingagi zisurwa muri Pariki yose ya Virunga ari 604, ni mu gihe izibarurirwa muri icyo cyanya k’ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda ari 305.

Ati “Ingagi zitwinjiriza amadovize, ubukerarugendo bw’ingagi butwinjiriza amadorari agera kuri miriyoni 118 mu mwaka, ashobora kuziyongera kuko twazamuye ibiciro.”

Abajijwe ku magambo aturuka ku ruhande rwa Kongo avuga ko ingagi u Rwanda rwiyitirira ari iza Kongo, Mutangana yavuze ko ingagi zitagira umupaka, ko uyu munsi zishobora kuba ziri mu Rwanda ejo zikajya muri Kongo, ngo igihugu zirimo ni cyo kizisurisha, ubundi hagasaranganywa ibyinjizwa n’ubukerarugendo bw’ingagi.

Pariki y’Ibirunga yinjiza amadorari y’Amerika miriyoni 118 ku mwaka

Mutangana yagarutse ku muryango w’ingagi uzwi ku izina rya Kwitonda bivugwa ko yavuye muri Kongo, hakaba n’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu kugabana amafaranga aturuka ku isurwa yayo.

Mutangana ati “Bibaho ko ingagi zava mu cyanya kimwe zijya mu kindi, icyo gihe dusaranganya ibizivamo, ariko na none gutoza ingagi gusurwa na byo bifite byinshi bizigendaho, icyo gihe byose birebwaho, ubundi tukagira icyo tugenera Kongo nk’igihugu cyaturutsemo umuryango w’ingagi ya Kwitonda”.

Mutangana avuga ko ariko pariki y’Ibirunga ku ruhande rwa Kongo yayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro, yibasira ibiyikomokaho nk’amakara n’amabuye y’agaciro.

Ati “Iyo mitwe yitwaje intwaro yangiza iyi pariki iyitemamo ibiti itwikamo amakara, habarurwa amakamyo 80 y’amakara buri cyumweru atemwa muri iyo pariki, kuko hari imitwe icukura amabuye y’agaciro indi igatwika amakara.”

Mutangana avuga kandi ko hariho gahunda yo kwagura Pariki y’Ibirunga kuko ingagi zitisanzura, bityo imiryango yazo ikarwana hagapfa abana bazo.

Ati “Burya ingagi uko zivutse si ko zikura, hari ubwo imiryango irwana abana bazo akaba ari bo bapfira muri iyo mirwano, urebye wasanga 50% by’abana bavuka ari bo bakura.”

Avuga ko mu gihe Pariki yakwagurwa byakemura iki kibazo k’imirwano hagati y’imiryango y’ingagi.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.