Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ingabo na Polisi barashimirwa ubufatanye bagaragaje mu kubaka amashuri

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 08-01-2018 saa 07:20:50
Ingabo na Polisi bafashije mu gikorwa cyo kubaka amashuri yo gusimbura ashaje cyane

Ku bufatanye bw’ingabo na Polisi, Minisiteri y’Uburezi irashimira izi nzego z’umutekano kuba zaratanze umusanzu wazo mu kubaka ibyumba by’amashuri bisimbura ibishaje cyane.

Nk’uko bitangazwa na Kageruka M. Benjamin, umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo k’igihugu cy’uburezi (REB), ushinzwe kubaka ibikorwaremezo n’iterambere ry’ireme ry’uburezi, yashimye inzego z’umutekano zirimo ingabo z’igihugu na Polisi ku musanzu wazo mu gushakira abana b’u Rwanda aho bigira.

Ingabo na Polisi bafashije mu gikorwa cyo kubaka amashuri yo gusimbura ashaje cyane

Ati “Gahunda yo kubaka amashuri irashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo n’Ingabo  z’igihugu na Polisi, dushimira cyane uruhare rwazo muri uyu murimo wo kubonera abana b’u Rwanda aho bigira.”

Avuga ko ingabo zafashije muri iki gikorwa muri gahunda ngarukamwaka y’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo (Army Week), aho zubatse ibyumba by’amashuri 51, harimo 35 bisimbura ibishaje cyane n’ubwiherero 168.

Nk’uko bigaragara, ngo ibi byumba byafashije kubonera abana ibyumba byiza kandi bigezweho mu gihe hari abigiraga mu bishaje bishobora no kubateza ibibazo.

Polisi na yo yatanze umusanzu wayo muri gahunda yayo ngarukamwaka y’icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo (Police Week), nayo yatanze umusanzu mu kubakira abana amashuri.

Izi nzego zombi kandi zahawe inshingano mu migendekere myiza y’iki gikorwa kimwe n’izindi nzego za Leta.

Ingabo z’igihugu zahawe inshingano yo gufasha uturere gutwara ibikoresho by’ubwubatsi bakabigeza kuri za site zubakwaho, kugira uruhare mu gushaka ibikoresho by’ubwubatsi, byaba ibigurirwa ku rwego rw’igihugu, uturere n’imirenge no gutanga indi nkunga yose ishoboka kugira ngo iyi gahunda ibashe kugenda neza, kongeraho no kunganira Polisi y’Igihugu mu mutekano w’abantu n’ibintu ahakorerwa ibi bikorwa.

Kimwe n’Ingabo z’igihugu, Polisi y’igihugu nayo yahawe inshingano zo gufasha uturere mu kugeza ibikoresho by’ubwubatsi ku masite yubakwaho ibyumba by’amashuri, kubahiriza umutekano w’abantu n’ibintu ahakorerwa iyi mirimo no gutanga impuguke mu by’ubwubatsi n’ibikoresho byazo mu byiciro byose by’iyi gahunda.

Naho Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwagize uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri muri gahunda yo gusimbuza ibishaje, aho rwahawe inshingano zo gukoresha abagororwa  aho bishoboka mu bikorwa by’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri n’ubwiherero, gufatanya n’uturere gukora inzugi, amadirisha n’intebe aho bishoboka, gufatanya n’uturere gushaka ibikoresho by’ibanze, nk’amabuye, umucanga n’amatafari.

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.