Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Ingabire Immaculée yahishuye ibyatumaga adasinzira mu bihe byatambutse

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 10-06-2019 saa 12:19:13
Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International, Rwanda

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, akaba na Komiseri mu rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yahishuye ko hari byinshi byatumaga adasinzira mu bihe byatambutse ariko ngo si ko bikimeze

Ubwo yahaga ikiganiro abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru, Ingabire yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inzego zose mu gihugu zari zarasenyutse harimo n’itangazamakuru.

Yagize ati: “Byari ibintu bigoye cyane kuko wasangaga ibitangazamakuru byigenga bifitwe n’abagabo gusa, itangazamakuru ritanagira n’abanyamakuru b’abagore. Icyo gihe wafataga ikinyamakuru ukarambura ugasanga abanditse inkuru ari abagabo gusa.”

Ngo hari ubwo yegereye ubuyobozi bwa Kinyamateka abusaba kujya akora inkuru z’urubuga rw’abagore kandi nta gihembo ahawe.

Ngo hari n’ahandi mu buyobozi bw’ibinyamakuru yagiye abasaba gukora inkuru ku burenganzira bw’abagore kandi ntazabishyuze bose bamuha umwanya akandika.

Icyo gihe ngo yifuzaga gushaka ahantu yavugira ibibazo abagore bari bafite byinshi byari bishingiye ku mategeko no ku bihe u Rwanda rwarimo.

Yagize ati: “Icyo gihe, ikintu cya mbere cyandyaga mu mutwe ni ukubona umugore wenda yarapfakaye itegeko rimusaba ngo kugira ngo abone uburenganzira bwo gucunga umutungo, abanze age mu rukiko, aburane, atsinde azane itangazo mu binyamakuru 3 yihitiyemo babone kumuha ubwo burenganzira. Ugasanga abagore birirwa bahagaze ku Mvaho Nshya, Le Tribun du Peuple na l’Heure de Liberté bacishamo ayo matangazo ku mugabo mwasezeranye no ku mitungo mwashakanye wenda rimwe na rimwe ari wowe washatse byinshi kumurusha. Icyo kintu kigatuma ndara ntasinziriye.’

Si ibi byonyine nk’uko akomeza abivuga ariko ngo harakabaho Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yasubije umugore agaciro.

Ati: “Buriya iyo tuvuga ngo imiyoborere myiza yadusubije agaciro, hari ubwo tubivuga tutazi ibyo ari byo. Hari urubuga (rubrique) najyaga nkora rugira iti : Munyarwandakazi menya kandi uharanire uburenganzira bwawe muri Kinyamateka. Buri gihe nazanagamo ayo mategeko akandamiza abagore. Yari menshi.”

Atanga urugero rwa rimwe mu itegeko ryavugaga ngo: “Umunyarwanda ugiye guhagararira u Rwanda mu mahanga leta imwemerera iki? Icya mbere : “Umugore we, bagakurikizaho ibindi ariko noneho ntibanavugaga ngo uwo bashakanye kugira ngo wumve noneho ko umugore na we rimwe yazahagararira u Rwanda mu mahanga.”

Ibyo ngo bivuze ko umugore yari umutungo wimukanwa.

Ati : “Byari ibintu byinshi biteye ubwoba.”

Uko ARFEM yaje

Ingabire yavuze amavu n’amavuko y’ishyirahamwe ry’abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru (ARFEM) agira ati : “Mu 1995 ubwo twiteguraga kujya i Beijing mu gihugu cy’u Bushinwa uwari Minisitiri Inyumba Aloysia, Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ndimusabira buri munsi, icyo nababwira hari abantu buriya dufitiye imyenda batuma dufite aho tugeze ariko tukaba tutabizi Inyumba abamo mu bagore nubaha musabira umugisha ku Mana buri munsi ndamwibuka, yaduhamagaye twicaye muri Minisiteri, icyo gihe amatara atuzimiraho aratubwira ati reka mbabwire mwa bagore mwe niba mushaka ko tuva hano tukagira ijambo nimucyo tumenyere no gukorera mu kizima ba mama baratubyaye kandi nta mashuri bari bafite, nta matara bari bafite baratugenya, bakora byose ati twige no gukorera ahatabona kuko nta we uzaduha uruvugiro nitutaruharanira.”

Avuga ko kuri icyo gihe kujyana abagore bakora itangazamakuru batari bafite aho babarizwa byari ihurizo.

Uretse ibyo, ngo abagore bose bari mu itangazamakuru icyo gihe nta wari ufite inshingano z’ubuyobozi ari nabwo batekereje gushyiraho ARFEM, intego ya mbere ari uguharanira uburenganzira bw’umugore uri mu itangazamakuru.

Avuga ko abagore bakora itangazamakuru ubu bafite amahirwe kubera ikoranabuhanga bityo ko bagomba kwerekana impinduka

Ati: “Mwaje rurese, imyumvire yarahindutse.”

Avuga ko hambere abagore bakoraga mu itangazamakuru basuzugurwaga n’abagabo babita abashizi b’isoni bababwira ko batagomba kuvuga.

ARFEM igishingwa ngo yaragerageje irakora ishaka n’amafaranga ikagira n’ibiganiro kuri radiyo, igakinisha n’amakinamico.

Ati: “Ngewe ndayishimira cyane kuko twayikoresheje mu kugaragaza uburenganzira bw’umugore, tuyikoresha mu kugaragaza ibibazo afite tuyikoresha no gukangurira abagore ngo bitabire umwuga w’itangazamakuru kuko barawutinyaga cyane.”

Avuga ko ARFEM yaje igamije kugira ngo umugore w’Umunyarwandakazi na we agire uruvugiro, mu rubuga avuga akumvwa n’abantu bose, yandika abantu bose bakabisoma bityo na we akagaragaza ko abagore bafite agaciro bafite icyo bamariye abandi.

Yibutsa abagore bakora itangazamakuru kuri ubu ko bafite amahirwe menshi cyane kubera ko bakorera mu mwuka mwiza nk’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru kandi bakawukora neza.

Abagore bakora umwuga w’itangazamakuru bashimwa ubunyamwuga

Ingabire yashimye abagore bakora umwuga w’itangazamakuru, agira ati: “Nka Komiseri muri RMC ugiye kurangiza manda ya kabiri, ndashimira abagore bakora umwuga w’itangazamakuru kuko ibirego twakira nta muntu uraza kurega umunyamakuru w’umugore.”

Akomeza yungamo ati: “ Ku bwange mbifata nk’ikimenyetso cy’ubunyamwuga. Niba bataza kukurega ko ubangamira uburenganzira bw’abandi uri umunyamwuga. Ikindi mumenye ko ibintu byose biharanirwa. Mfite inzozi zo kubona umugore wishingiye ikinyamakuru ke nzamufasha gushaka abamwamamazaho. Twebwe twakoze mu gihe kibi cyane ariko twabashije guhindura byinshi. Mwebwe muri gukora igihe kiza muzabikube inshuro nyinshi. Ndashaka ko dutera intambwe natwe tube ba nyiri ibinyamakuru aho guhora turi abakozi b’abandi kandi ibyo bintu birashoboka.”

Yabasabye gukora cyane, kuko nkuko abishimangira ngo hari abantu benshi bafitiye umwenda bityo, ngo nibahindure ibitagenda kandi ntibazateshe agaciro uwakabasubije.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.