Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

INES Ruhengeri irishimira uruhare rwayo mu iterambere ry’Abanyarwanda

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 11-07-2018 saa 16:05:21
Kaminuza ya INES Ruhengeri iha abayigamo ubumenyi butuma bataba ibigwari ku isoko

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro INES Ruhengeri, burishimira iterambere igihugu kimaze kugeraho mu myaka 24 ishize kibohowe, by’umwihariko bukishimira umusanzu iri shuri ryo ryagize mu guhindura imibereho y’abaturage no kubafasha kwihuta mu iterambere.

Kaminuza ya INES Ruhengeri iha abayigamo ubumenyi butuma bataba ibigwari ku isoko

INES ifite umwihariko wo kuba ari yo kaminuza y’ubumenyingiro yonyine iri mu Rwanda ikaba yifashisha Laboratwari zikomeye utasanga ahandi muri iyo gahunda yo kwigisha ubumenyingiro. Ni ishuri rifite amashami afasha abahiga kwihangira imirimo, ndetse no guhatana ku isoko ry’umurimo kuko baharangiza ari intyoza.

Umuyobozi w’iri shuri rikuru Padiri Dr. Hagenimana Fabien, avuga ko mu byo bishimira harimo kuba abaharangije bagaragaza itandukaniro ku isoko ry’umurimo ndetse abandi bakihangira imirimo ibateza imbere mu buryo bwihuse, kandi ngo n’abaturiye iyi kaminuza imbuto zayo na bo zibageraho.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi w’iri shuri rikuru

Yagize ati “INES Ruhengeri ifite uruhare mu guteza imbere Umunyarwanda, nk’ubu INES Ruhengeri igira uruhare mu gutoza umuturage wa hano kunonza imirire imusanze iwe, ikora ubushakashatsi ku buhinzi aho ifite inzu (Green House)  ituburirwamo imbuto  y’ibirayi ku buryo kuri ubu umuhinzi w’ibirayi azi neza akamaro k’imbuto y’indobanure. INES Ruhengeri itanga ubwisungane mu kwivuza aho umwaka ushize wa 2017 yahaye mituweli abaturage bagera ku 1500, dufite amashami anyuranye ku buryo buri wese uko yishoboye ahitamo akaza kwiga, ikindi kandi iyo umuntu arangije hano tumuha inama zimufasha kwihangira umurimo, ziyongera ku bumenyi aba yarahawe bumufasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo.”

INES Ruhengeri itanga amahugurwa y’igihe gito ku bashaka gukomeza gukarishya ubwenge mu icungamutungo, ibijyanye n’amategeko, imicungire y’ubutaka, n’andi masomo anyuranye.

Abiga ‘Civil Engineering’ bashyira mu ngiro ibyo ibyo biga

Mashanjire Emmanuel ni umwe mu baturage bavuga ibigwi iri shuri rikuru kubw’iterambere rimaze kubatezaho. Yagize ati “INES Ruhengeri kuva yagera hano muri Musanze umuturage yarahungukiye cyane, mbere twabanje kuhabona akazi; yubakwa umufundi n’umuyede bose bariye ku ifaranga ryayo. INES yamaze kuhagera abantu twiteza imbere, bamwe bubatse amacumbi bacumbikira abanyeshuri babona ifaranga, abana bacu ubu ntibagikubita amaguru bajya gushaka za Kaminuza iyo gihera, isambu hano yazamuye agaciro kuko buri wese yifuza gutura hafi ya kaminuza, umuhinzi yigishwa uburyo bwiza bwo kugira isuku, guhinga imbuto z’indobanure no guhinga agamije gukirigita  ifaranga aho guhingira inkono nk’uko twari dusanzwe.”

Aha abanhyeshuri bigaga gukoreshe Microscope muri Laboratwari y’ishami rya Clinical Microbiology

Umuyobozi wa INES Ruhengeri yishimira ko mu myaka 24 ishize u Rwanda rubohowe, ibimaze kugerwaho ari igitangaza ku mahanga.

Yagize ati “Kwibohora byari ngombwa kuko mbere nta n’ubwo byabaga  byoroshye kugira ngo umuntu abe yakwiyubakira ishuri rikuru, ariko aho Nyakubahwa Paul Kagame n’Ingabo bafatanyije babohoreye u Rwanda byaroroshye kandi bigira inyungu ku banyarwanda. Yarubohoye byinshi, ivangura ry’amoko, ubujiji, ubukene n’ibindi bitari bibereye Umunyarwanda, ndashimira ko aharanira buri guhe iterambere ry’Abanyarwanda, tuzakomeza kumushyigikira kandi tumwifurije umunsi mukuru mwiza wo kwibohora twizihiza ku nshuro ya 24.”

INES Ruhengeri yatangiranye abanyeshuri batageze kuri 200 muri 2003, ariko kuri ubu ifite abagera ku 3,300.

Ubuyobozi n’abakozi ba INES Ruhengeri, ishuri rikuru rikorera mu karere ka Musanze, bifurije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Ingabo na Polisi y’igihugu n’Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo Kwibohora ku nshuro ya 24, banishimira ko Umujyi wa Musanze uri muri 6 yunganira Kigali.

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.