Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Indwara y’umuvuduko w’ amaraso yakwirindwa

Yanditswe na admin

Ku ya 20-11-2017 saa 09:59:23
Umuvuduko w’amaraso usanzwe uba uri ku gipimo cya 120 kuri 80

Umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension) ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo ari byo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ni indwara ishobora kwirindwa mu gihe abantu bipimishije hakiri kare kandi bakagira ibyo bitwararika mu mibereho yabo ya buri munsi. 

Umuvuduko w’amaraso usanzwe uba uri ku gipimo cya 120 kuri 80

Ubusanzwe igipimo kemewe ni 120/80 cyangwa 12/8 ari byo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, n’izirimo umaze kuyohereza ari byo bizwi nka systole/diastole.

Inzobere mu kuvura iyi ndwara, Dr Mukundwa Solange yatangaje ko bavuga ko umuvuduko w’amaraso ukabije ari “iyo igipimo cyarenze 140/90 cyangwa 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’ umuvuduko w’ amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro irenze imwe basanga uhora hejuru.’’

Muganga Mukundwa yakomeje avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko w’amaraso ukabije. Umuntu ashobora kuyikomora ku babyeyi cyangwa ikagenda iza uko ugana mu zabukuru (akenshi hejuru y’imyaka 45). Ku bafite ibilo byinshi cyangwa babyibushye bikabije, kunywa itabi n’ibiyobyabwenge, kunywa inzoga nyinshi, kurya umunyu mwinshi, kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi, kudakora imyitozo ngororamubiri, guhangayika cyane, kuba urwaye diyabete cyangwa impyiko no kubura ibitotsi.

Umuryango mpuzamahanga  wita ku buzima (The World health Organization) wagaragaje ko umuvuduko w’amaraso utera kwangirika kw’imiyoboro y’ingingo zifasha mu gutembera kw’amaraso neza mu mubiri.

Umunsi wahariwe indwara y’umuvuduko w’ amaraso ku isi (World hypertension day) watangijwe ku mugaragaro kuri 14/05/2005.

Mu bushakashatsi bwakoze na ‘World hypertension league” mu bihugu 85 abarenga 50% bafite ibibazo biterwa n’indwara y’ umuvuduko w’amaraso.

Umuvuduko w’amaraso ukabije wakwirindwa

Hari uburyo bwafasha abantu kwirinda harimo kurya umunyu mwinshi mu byo kurya  bya buri munsi, kureka itabi burundu, gukora imyitozo ngororamubiri, kureka inzoga kuko ibi bituma umubiri ubasha gusohora imyanda iwurimo ndetse n’umunyu mu mubiri ukagabanuka kandi bigabanyura ibilo. Ikindi ni ukugerageza gufata ifunguro rikize ku mboga n’imbuto zigira uruhare mu kurwanya indwara z’ umutima zinyuranye nk’ifi no kugira umutima utuje hamwe no kuruhuka bihagije nk’uko byatangajwe na Dr Mukundwa.

Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na bwo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika.

Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo kandi barashoboraga kubyirinda iyo  bipimisha hakiri kare.

 UWERA MARIE CLAIRE  

Umwanditsi:

admin

3 Comments on “Indwara y’umuvuduko w’ amaraso yakwirindwa”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.