Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Indwara y’imbasa imaze imyaka 28 itakirangwa mu Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 22-10-2021 saa 09:40:10

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo Gishinzwe Ubuzima (RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, iratangaza ko ari ibyo kwishimira no gushimira Abanyarwanda ku ruhare bagize mu rugendo rwo kurandura burundu indwara y’imbasa imaze imyaka 28 itakirangwa mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubufatanye bw’ababyeyi bwagize uruhare mu gutuma igikorwa cyo gukingira abana kigende neza kuva mu myaka ya 1970 u Rwanda rubonye urukingo rwabonetse bwa mbere mu mwaka wa 1955.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Ukwakira 2021 aho u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wo kurwanya no kurandura indwara y’Imbasa mu rwego rwo kubungabunga ibyagezweho.

Nubwo umurwayi wa nyuma aheruka kuboneka mu Rwanda, Leta ikomeza gushyira imbaraga mu gukingira iyi ndwara kuko ishobora kuba iri mu bindi bihugu bityo bikaba byoroshye ko virusi ishobora kugarurwa n’abayiturukamo.

Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda Ndoba Mugunga aha umwana urukingo rw’imbasa

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Tubungabunge ibyagezweho, twubake u Rwanda ruzira imbasa”.

Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya imbasa washyizweho n’Umuryango mpuzamahanga witwa “Rotary International”, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umushakashatsi witwa Jonas Salk wayoboye itsinda ryavumbuye urukingo rw’imbasa mu mwaka wa 1960, ukaba waratangiye kwizihizwa ku isi mu mwaka wa 2012.

Nubwo mu Rwanda uyu munsi watangiye kwizihizwa muri 2014, ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko hashize imyaka 28 indwara y’imbasa itakirangwa mu Rwanda, kuko umurwayi wa nyuma iheruka kugaragaraho mu gihugu hari mu mwaka 1993.

Ibyo byashobotse kubera ko gahunda y’inkingo yagenze aho gukingira abana bigeze kuri 90% mu gihugu cyose.

Minisiteri y’Ubuzima irakangurira Abanyarwanda gukomeza gukingiza abana inkingo zose uko zateganyijwe, cyane cyane ko ari ubuntu kandi ugaragayeho ibimenyetso by’imbasa akihutira kwa muganga.

Kimwe mu bimenyetso by’Imbasa ni ukugira ubumuga butunguranye bw’akaguru kamwe (cyangwa yombi) cyangwa akaboko kamwe cyangwa yombi. Iyi ndwara ikaba idakira, ishobora guhitana uyirwaye, iyo adapfuye ikaba imusigira ubumuga budakira ubuzima bwe bwose.

Kugeza ubu ibihugu bikigaragaramo indwara y’Imbasa ku isi ni Pakistan na Afghanistan byo ku mugabane wa Aziya.

Kuri ubu abana bari ku ku kigero kiri hejuru ya 99% ku Isi abana bakingiwe imbasa. Umuyobozi w’Umurryango Rotary Club mu Rwanda Ndoba Mugunga yavuze ko iyi ndwara isigaye ku bihugu bibiri ku Isi birimo Afghanistan na Pakistan.

Ababyeyi baje gukingiza abana babo urukingo rw’imbasa ku igo Nderabuzima cyo Kwa Nyiranuma i Nyamirambo

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.