Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Indangagaciro twakuye mu itorero zizadufasha kugera ku ntego – Umuyobozi wa REG

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 15-07-2019 saa 07:23:40
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo k'Igihugu Gishinzwe Ingufu, Ron Weiss, aganira n'Imvaho Nshya, aho yavuze ko yasanze Itorero ari ngenzi mu kugera ku ntego bihaye (Foto Regis)

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe ingufu REG, Ron Weiss, yatangaje ko hari ndangagaciro abayobozi b’iyo sosiyete bakuye mu Itorero baherutse kujyamo, bikaba bigiye kubafasha kugeza igihugu ku ntego kihaye zo guha Abanyarwanda bose umuriro w’amashanyarazi kugeza mu 2024 nk’uko gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma ibiteganya.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Ron Weiss yavuze ko mu myaka ibiri agiye kumara mu Rwanda yagize igitekerezo cyo kujyana bamwe mu bo ayobora bageze kuri 200 b’ikiciro cya mbere, mu Itorero ry’igihugu mu bakozi bagera ku 2.400 bateganyijwe kuzitabira Itorero, ahanini ashaka kumenya amateka yihariye y’u Rwanda.

Abakozi 200 ba REG ni bo bitabiriye Itorero ry’igihugu i Nkumba mu karere ka Burera, tariki ya 25 Kamena 2019, bagizwe n’abakozi b’ibigo bishamikiye kuri REG ari byo UDCL na UECL mu gihe k’icyumweru.

Ron Weiss yavuze ko hari indangagaciro eshatu bakuyeyo, zigiye kubafasha kuzuza inshingano zabo zo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose nk’uko biri muri Gahunda ya Perezida Paul Kagame.

Ati “Icya mbere, ni akamaro k’intego z’imiyoborere na gahunda bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Icya kabiri ni ugukorera hamwe; ukumva ko nta muntu wenyine wabasha kugira icyo yigezaho, yikorana. Icya gatatu twakuyeyo ni ukumenya ko tugomba gushaka ibisubizo, kabone n’ubwo utaba ufite ibisabwa byose ariko ugomba gukoresha ibyo ufite hafi yawe ukabikoresha neza mu kugira ngo ugere ku gisubizo k’ikibazo ufite.”

Ron Weiss avuga ko nk’abakozi ba REG bagize imihogo basinya, yise “Imihigo Commitment” biyemeje kugeraho nyuma y’iryo torero, irimo umuhigo w’ingenzi ujyanye no kugera ku ntego za Guverinoma, wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose 100% mu mwaka wa 2024.

Ati “Imihigo twihaye nta bwo ari imihogo y’Umuyobozi Mukuru, CEO, ni imihigo y’ikigo, igomba kugirwamo uruhare na buri wese.”

Ron Weiss yavuze ko muri gahunda yo guha Abanyarwanda bose amashanyarazi harimo n’ikiciro kihariye cyo guha umuriro uturere dutandatu turimo imigi yunganira Kigali, kimwe mu byo bashyize imbere mu guha ingufu z’amashanyarazi zihoraho kubera umusaruro uturuka mu nganda n’ibigo (productive users) birimo, mu kiciro kimwe kirimo amashuri, ibitaro, inzego za Leta, ku buryo mbere y’umwaka wa 2024 bazaba babigezeho.

Mu mishinga minini irimo gushyirwa mu bikorwa kugeza ubu mu rwego rwo kongera ingufu z’umuriro uturuka ku ngomero, irimo umushinga wa Rusumo uzatanga Megawati 80, uhuza ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, u Burundi na Tanzania, umushinga wa Nyabarongo II uzatanga megawati 32, umushinga wa Simbion uzatanga megawati 56 ariko ukazaba ubanje gutanga megawati 50.

Hari kandi n’umushinga wa Rusizi III nawo uzahuza ibihugu bitatu, u Rwanda na RDC n’u Burundi, uri hafi gutangizwa kuko amasezerano yawo ari hafi gushyirwaho umukono hagati y’ibihumbi biwuhuriyeho.

Nyuma y’iyo mishinga minini hari kandi n’indi mito, hakaba n’imiyoboro migari nayo izubakwa kugira ngo igeze ayo mashanyarazi aho akusanyirizwa kugira ngo agezwe mu bice by’igihugu bitandukanye.

Kugeza ubu Sosiyete y’Ingufu REG ivuga ko igeze ku kigero cya 51% mu guha umuriro w’amashanyarazi Abanyarwanda waba uturuka ku ngomero n’uturuka ku ngufu zituruka ku zuba.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ingufu, Ron Weiss, aganira n’Imvaho Nshya, aho yavuze ko yasanze Itorero ari ngenzi mu kugera ku ntego bihaye (Foto Regis)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.