Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Inda zitateganyijwe: Ibibera mu byumba by’amasengesho bigiye kugenzurwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 12-03-2019 saa 15:20:41

Inama y’Igihugu y’Abagore yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Kamonyi gukurikirana ibibera mu byumba by’amasengesho kuko urubyiruko rushobora guhura n’ibibazo mu masengesho ya nijoro, bikaba byaba n’intandaro y’ikibazo k’inda ziterwa abangavu.

Ubu butumwa bwatanzwe mu biganiro byateguwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), byahuje abagize Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abahagarariye amadini n’amatorero ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Kurara mu masengesho ku rubyiruko ni kimwe mu bishobora gutiza umurindi ikibazo k’inda ziterwa abangavu igihe bitakurikiranwe neza nk’uko byagarutsweho n’Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kamonyi Kayizire Immaculée.

Yagize ati: “Ibintu tubasaba ni ukwita ku mitegurire y’amasengesho aho abana barara mu nsengero n’urubyiruko rujya gusasa ibyumba by’abakozi b’Imana. Muge mukurikirana ko nta bana bashobora kwangirikira mu byumba by’amasengesho baharaye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamahoro Prisca, yavuze ko atari amasengesho abana bangirikiramo ahubwo no mu yandi mahuriro atandukanye bishobora kubahera igihe batakurikiranwe uko bikwiye.

Yagize ati: “Abana benshi bangirikira mu mahuriro atandukanye, si amasengesho gusa hari za korari n’ahandi; ibintu byinshi bitegurwa ntekereza ko tubikurikiranye neza byatanga umusaruro”.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène watanze ikiganiro yavuze ko ikibazo cy’abana baterwa inda kimaze kuba nk’icyorezo aho imibare y’abahuye na cyo bashobora kuba barenga ibihumbi 200. Yasabye ko ababyeyi bagenera abana umwanya w’ibiganiro, abahungu bagatozwa kubaha abakobwa.

Ati: “Icyo tugomba gutoza abana bacu ni ukubahana cyane cyane abahungu bubahe abakobwa, bumve ko umukobwa atari igikinisho. Abantu bagira ngo kuganiriza abana ni ukubaganiriza ku mibonano mpuzabitsina gusa, kuki utabigisha n’imibanire y’abantu?”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kamonyi Mukanyandwi Rose, yavuze ko mu bituma ikibazo k’inda ziterwa abana kirushaho gukomera ari uko hari abagabo badafite umutima w’impuhwe n’urukundo badatinya gusambanya abana nubwo bafite ingo zabo.

Ati: “Urukundo rwacu ruracyari ruke nk’ababyeyi. Bariya bana usanga hari abaterwa inda n’abahungu bari mu kigero kimwe ariko hari n’abaziterwa n’abagabo bakuze kandi bafite ingo zabo. Aho ni ho bikomereye cyane bikaba n’urugamba, kuba umuntu afite urugo rwe ariko agatinyuka bariya bana akabangiza bakiri bato”.

Pasiteri Nsengiyera Japhet wo mu Itorero ry’Ababatisita mu Rwanda (UEBR), yatangaje ko nyuma y’ibi biganiro biyemeje kongera imbaraga mu bikorwa bakora birimo n’ibiganiro bajya baha ibyiciro bitandukanye birimo n’urubyiruko.

Yagize ati: “Ibyo twakoraga tuzabyongeramo imbaraga, tujya tugira ibiganiro by’urubyiruko, abubatse ingo, hari izindi mbaraga tuzajya turushaho gushyiramo”.

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.