Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Inama z’ubuyobozi zahawe ububasha bukomeye mu gukurikirana imikorere n’imicungire y’ibigo bya Leta

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya 22-01-2018 saa 08:37:18
Habimana Augustin

Itegeko ngenga rishyiraho amategeko rusange y’ibigo bya Leta ryo mu 2009 ryavuguruwe mu mwaka wa 2016 hagamijwe kunoza imikorere y’ibigo bya Leta, cyane cyane gutandukanya ibigo bya Leta bicuruza n’ibidacuruza no guha ububasha bwisumbuye Inama z’Ubutegetsi bw’ibyo bigo mu gukurikirana imicungire yabyo, kugira ngo bigere ku musaruro byitezweho, kuko ibyinshi wasangaga bicungwa nabi bigahombya Leta.

Itegeko Ngenga n°001/2016/OL ryo ku wa 20/04/2016  rishyiraho amategeko rusange y’ibigo bya Leta  ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 05/05/2016, rishyira ibigo bya Leta mu byiciro bibiri: Ibigo bya Leta bidakora imirimo y’ubucuruzi n’ibigo bya Leta bikora imirimo y’ubucuruzi.

Bimwe mu bigo bya Leta byagiye bigaragaramo imicungire itanoze, ndetse ugasanga n’ibyitwa ko bikora imirimo y’ubucuruzi Leta ikomeza gushoramo amafaranga, ariko ntikuremo inyungu nk’uko byabaga byitezwe, ugasanga birahombya Leta biyibera umutwaro nk’aho byayunganiye ku nyungu yagombaga kuba ibiturukaho.

Imwe mu mbongamizi zagaragajwe ni uko ari ibigo bikora imirimo y’ubucuruzi n’ibigo bikora imirimo itari iy’ubucuruzi byagegwanga n’itegeko rimwe, bigatuma ibikora imirimo y’ubucuruzi bidashobora kwisanzura mu mikorere yabyo. Akaba ariyo mpamvu Itegeko Ngenga n° 06/2009/OL ryo ku wa 21/12/2009 rishyiraho amategeko rusange yerekeye Ibigo bya Leta, nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ryavuguruwe, kugira ngo izo mbogamizi zishingiye ku mategeko zagaragajwe zikurweho.

Ikindi cyari cyagaragajwe ni uko ibyo bigo byagenderaga ku mategeko abangamira imirimo y’ubucuruzi nk’amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta, itangwa ry’akazi, amategeko ajyanye n’icungamari rya Leta n’ibindi. Izo mbogamizi ni zo zatumaga abashoramari n’abikorera bataritabiraga gukorana n’ibyo bigo bya Leta kubera imiterere ikomeye yabyo, cyangwa kudatanga urwunguko ruhagije n’ibindi.

Ikigo cya Leta gikora imirimo y’ubucuruzi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 24 y’itegeko ryo mu 2016 gifite ububasha bwo gukora zimwe mu nshingano zirimo kugirana amasezerano y’ubucuruzi n’abantu cyangwa ibigo imbere mu Gihugu cyangwa mu mahanga hagamijwe kugeza ikigo cya Leta gikora imirimo y’ubucuruzi ku nshingano zacyo; gutunga cyangwa kugura imigabane mu bindi bigo cyangwa sosiyeti, ndetse no kugurisha iyo migabane; gupiganira amasoko no gukora imirimo y’impuguke imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga hashingiwe ku masezerano; kugura no kugurisha umutungo na serivisi hakurikijwe amategeko ngengamikorere ashyirwaho n’Urwego rw’Inama y’Ubuyobozi n’ibindi.

Muri raporo zagiye zigezwa ku Nteko Ishinga Amategeko z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, abayobozi b’ibigo n’abagize Inama y’Ubuyobozi wasangaga bitana ba mwana ko abayobozi b’ibigo bajya bakora ibikorwa bimwe na bimwe batagishije inama inama y’ubuyobozi.

Ibyo ni byo byatumye mu itegeko ryo  mu 2016 hashimangirwa ko muri zimwe mu nshingano z’Inama y’Ubuyobozi, harimo gukurikirana imikorere y’Urwego Nshingwabikorwa rw’Ikigo cya Leta no gutanga umurongo ngenderwaho ugomba gukurikizwa n’Urwego Nshingwabikorwa mu kuzuza inshingano zarwo; kwemeza gahunda y’ibikorwa y’igihe kirekire n’iteganyabikorwa hamwe na raporo zijyana na byo; gusinyana amasezerano y’imihigo n’urwego rureberera ikigo cya Leta; kwemeza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’ikigo cya Leta no gukurikirana ikoreshwa ry’ingengo y’imari n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ivugurura ry’iri tegeko rikaba ritegerejweho guhindura byinshi mu micungire n’imikorere y’ibigo bya Leta byaba ibikora imirimo y’ubucuruzi n’ibidakora imirimo y’ubucuruzi.

Umwanditsi:

HABIMANA AUGUSTIN

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.