Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Inama zitandukanye mu kwirinda indwara zitandura

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 05-11-2019 saa 10:21:25
Gukora imyitozo ngororamubiri ni ingenzi byibuze iminota 30 ku munsi birinda indwara zitandura

Umuhigo wa Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima ni ugukomeza gukangurira Abanyarwanda  kwirinda indwara zitandura.

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kivuga ko kurenga 80% by’izo ndwara zitandura zishobora kwirindwa igihe  abantu bamenye amakuru yazo bakareka   kunywa inzoga, itabi, bagakora imyitozo ngororamubiri kandi bakagera ku mirire iboneye.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Rwagasore Edson, Umukozi wa RBC mu ishami rikumira indwara za Diyabete, yavuze ko kuri ubu  hari ubufatanye  bakoranye  na Minisiteri y’Uburezi ku bana barangiza amashuri yisumbuye ntibagire amahirwe yo gukomeza muri za kaminuza aho bafashe  abana babiri muri buri kagari  bakabahugura mu gihe cy’amezi atandatu  kuri izi ndwara zitandura  bagahabwa impamyabushobozi bityo, na bo bagafasha abantu.

Rwagasore akangurira abantu bose  kwitwararika imirire kuko  nk’uko abishimangira ngo imirire  iboneye ni ingenzi mu kubungabunga ubuzima.

Yagize ati: “Inama dutanga ni iz’uko abantu bagomba kurya imbuto  kuko isukari yo mu mbuto  ni nziza, ni umwimerere, noneho n’imboga ni nziza ku ndwara zitandura, ibi ntibibujije ko umuntu agomba no gufata n’ibindi  ariko cyane cyane umuntu akibanda kuri ibyo bintu birinda umubiri wacu indwara.”

Yungamo ati: “Noneho muri iyi minsi iterambere ryaraje, dukunze kurya ibintu birimo amafiriti, byuzuye amavuta, hari n’ujya muri resitora atabona ifiriti akisohokera, abana bato bo mu ngo z’abasirimu ni byo biryo byabo, bivuze ko indwara zitandura  zitangira hakiri kare rimwe na rimwe bikabateza umubyibuho ukabije, bikazabagiraho ingaruka bakuze.”

Mu bindi, asaba abantu bose gukora  imyitozo ngororamubiri kuko ari ingenzi nibura iminota 30 ku munsi birinda indwara zitandura.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.