Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Inama za Perezida Kagame zatumye abanyamadini bahindura imyigishirize

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 14-01-2019 saa 13:55:05
Abanyamadini biteguye kunoza imyigishirize ifasha abayoboke bayo

Abayobozi b’amadini n’amatorero bahagurukanye ingamba zo guhindura imyigishirize mu rwego rwo gushimangira inama zatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salimu, avuga ko yanyuzwe n’impanuro za Perezida Kagame, bityo ngo agiye kureba uko habaho impinduka mu myigishirize mu idini abereye umuyobozi.

Agira ati: “Nk’uhagarariye Idini ya Isilamu ubwo Perezida wa Repubulika yaduhaga impanuro z’imyigishirize nanjye nari mpari kandi byanyibukije ko hari icyo ngomba gukora.”

“Mu nyigisho zacu wasangaga twita cyane kubwira abantu ibijyanye no kujya mu ijuru gusa ariko ni ngombwa ko duhindura tukanababwira ko ijuru ritangirira kuri iyi isi ari naho turi kugeza ubu iby’ijuru bindi bikazaza mu bundi buzima”.

Mufuti Hitimana avuga ko bagiye kwita mu kwigisha abayoboke babo kumenya kurwanya ikintu cyose gihungabanya ubuzima bwiza ndetse n’indi mibereho myiza ya muntu.

Agira ati: “Ituro dutanga rikwiye kudufasha mu buryo bwo kubaka imibereho myiza y’abayoboke bacu bikava mu magambo gusa kandi uwo rifashishijwe akagira umwanya wo kwatura icyo ryamumariye, aho ryamuvanye n’aho rimugejeje, icyo ni ikintu kiza cyane”.

Mufti Hitimana yabwiye Imvaho Nshya ko mu igenamigambi ry’idini ya Isilamu ibikorwa nk’ibyo bigomba kwinjizwamo kuko ari ibintu bizabagirira akamaro.

Akomeza ashimangira ko Idini rifasha abantu, rikabahumuriza ndetse n’igihe umuntu ahuye n’ibibazo rikamukomeza ariko riba rinakwiye kumugarura mu kwiyubaka ntabeho atereye agate mu ryinyo cyangwa ngo aheranwe n’ikibazo.

Agira ati: “Umuntu iyo yahuye n’ikibazo aba agomba guhagarara gitwari, mu by’ukuri inyigisho z’amadini n’amatorerro niho zakaganishije kuko twebwe muri Isilamu twemera umuntu ukora uteri wa wundi wiyicarira hariya gusa ngo Imana izamufasha”.

Abanyamadini biteguye kunoza imyigishirize ifasha abayoboke bayo

Dr. Masengo Fidele, Bishop wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda aganira n’Imvaho Nshya, avuga ko ingamba ya mbere yahagurukanye ari iyo kwigisha abayoboke. Asobanura ko gusenga ari byiza ariko gusenga bitarimo ubumenyi ari ikibazo gikomeye.

Agira ati: “Umuntu azamara icyumweru hanze asenga asaba Imana kumusubiza ku byo ayisaba, ese icyo gisubizo kizaza kimusange kuri uwo musozi! Ibyo ni ubujiji Imana ntago ikora ityo, icyo umuntu ashaka aragikorera, akajya kugishaka hanyuma akanasenga”

Bishop Dr. Masengo ingamba ya kabiri bafite mu itorero ngo ni uguhindura imyumvire kuko ari ikibazo kigaragara abayoboke bamwe bafite.

Avuga ko itorero rigomba gufasha abantu (abayoboke) mu buryo bufatika, niba hari utishoboye wananiwe kohereza umwana ku ishuri, itorero rikamworohereza hatabayeho kumuhamagara ngo naze rimusengere ibibazo bikemuke.

Ibyo abo bayobozi babigarutseho nyuma y’impanuro zatanzwe n’umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka “National Prayer Breakfast”.

Perezida Paul Kagame yavuze ko gusenga kwiza gukwiriye kuba uguha abantu imbaraga zo gukora ibyo bakeneye, aho kuba ahantu ho guhungira ibibazo.

Perezida Kagame ati: “Afurika ishobora kuba ari cyo gice cy’Isi gisenga cyane, ariko gikwiriye guhindura uburyo bw’imisengere bukaba ubugamije impinduka aho kuba ubwo kwihishamo.

Sinzi ko hari intara ku Isi irusha iy’Afurika gusenga ariko uko gusenga dukwiriye kuguhuza n’ibikorwa bijyanye n’ibyo twifuza ndetse n’izo ndangagaciro. Gusenga bikava ku gusaba no gushima, tukavanamo imbaraga zikora ibyo abantu dukwiriye kuba dukora kandi bigaragarira mu bivamo.”

Kagame yavuze ko igihe wugarijwe n’ibibazo, gusenga bitakabaye uburyo bwo kubihunga ahubwo bikwiye kuba uburyo bwo gushaka imbaraga zigushoboza guhangana nabyo.

Ati “Ntabwo twaba abantu basa n’abihebye gusa. Iyo wagiye gusenga bikaza gusa nko gukabya, uba wananiwe gukora rya shyira mu gaciro rikwiriye kuba ririho mu buryo bw’ubwuzuzanye. Ni nko guhunga ibikomeye wakwiye kuba ukora dusabwa n’Imana, ntabwo dukwiriye kubihunga ngo twibwire ko ibikomeye byose tuzajya duhumuriza tugasenga bikoroha.”

Perezida Kagame yasabye abasenga kutabikora nk’abitera ikinya ngo batumva ububabare kuko n’ubundi ukanguka ibyo wahungaga ukabisanga. Asaba amadini kubyigisha nk’indangagaciro, abayoboke bayo bakamenya ko ibikomeye bahura nabyo mu buzima bakwiye guhangana nabyo, atari uguhumiriza ngo bumve ko hari ikindi kizabibakiza batabikoreye.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu kuri uyu wa 13 Mutarama 2019

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

One Comment on “Inama za Perezida Kagame zatumye abanyamadini bahindura imyigishirize”

  1. Ubundi twakabaye tuva muri iyo myizerere y’abanyaziya n’abanyaburayi, ushyize mu gaciro wasanga Yesu yarakoze iki kirenze iby’abanyarwanda bakomeye ba kera bakoze? Ngo yarabambwe? So what? Ni nde wamusabye kubambwa? Aya matorero y’abakilistu n’abasilamu ni ikimenyetso cy’ubukoloni bukomeje muri Afurika, igitangaje ni uko abanyafurika bemera Yesu kurusha abo mu gihugu yavukiyemo.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.