Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Inama nyafurika ku miyoborere y’ibihugu yateraniye mu Rwanda

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 14-03-2018 saa 08:07:02
Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi mukuru wa RGB (iburyo) na Prof. Eddy Maloka, Umuyobozi mukuru wa MAEP (ibumoso)

Inama y’Ihuriro nyafurika rishinzwe kugenzura imiyoborere y’ibihugu yateraniye mu Rwanda ku nshuro yayo ya kabiri, mu gihe k’iminsi 4 guhera ku itariki ya 12- 15 Werurwe 2018 ikazagaragaza ibyo yagezeho mu bihugu 17 bimaze kugenzurwa harimo n’u Rwanda muri 37 bigize iri huriro.

Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi mukuru wa RGB (iburyo) na Prof. Eddy Maloka, Umuyobozi mukuru wa MAEP (ibumoso)

Nk’uko  bisobanurwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro nyafurika rishinzwe kugenzura imiyoborere mu bihugu (MAEP), Prof  Eddy  Maloka, ngo mu minsi igera kuri itatu iri huriro rizaba rikorera mu Rwanda, ngo umunsi wa mbere w’imirimo y’irihuriro wakozwemo  inama y’abarigize yarihuje  n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), iminsi ibiri ikurikiraho hari inama ku buryo bw’isuzuma rya MAEP, iyo nama yahurije hamwe abasesenguzi, abashakashatsi, inzobere n’abahagararirye ibihugu byabo n’imiryango idaharanira inyungu ikorera mu Rwanda. Igikorwa kizakurikiraho, tariki ya 15 Werurwe ni isabukuru ry’Ihuriro rizitabirwa n’abantu bose bireba.

Prof. Maloka avuga ko ihuriro (MAEP) ari ishami ry’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), rigamije kumenya uko politiki n’imiyoborere y’ibihugu muri Afurika ihagaze, niba ijyanye n’indangagaciro z’imiyoborere bya za Guverinoma muri politiki, mu bukungu bw’ibigo, amategeko n’amabwiriza yemeranyijweho n’ibihugu agaragara mu byemezo byafashwe  ku miyoborere, ubwisanzure, politiki n’ubukungu bw’ibigo.

Ati “Iri huriro rigamije igenzura ry’imiyoborere y’ibihugu rizakomeza politiki z’ibihugu n’izamuka  rikataje ry’ubukungu, iterambere rirambye no kwihuza byihuse kw’ibihugu mu rwego rw’ubukungu no guhanahana ubunararibonye  ngo hashimangirwe imikorere myiza y’ibihugu.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) Prof. Shyaka Anastase atangaza ko iyi nama iteraniye mu Rwanda ku nshuro yayo ya kabiri igamije gufatanyiriza hamwe kuganira no kwemeranywa ku buryo buzajya bukoreshwa mu gusuzuma uko imiyoborere ihagaze mu bihugu, nyuma hakazakorwa raporo y’uko babisanze muri buri gihugu.

 

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.