Imyumvire isobanutse ku mutekano yatumye ubunani buba nta makemwa

Yanditswe na admin

Ku ya Jan 3, 2018

Polisi y’u Rwanda irishimira ko Abanyarwanda bamaze kugira imyumvire isobanutse mu by’umutekano wo mu minsi mikuru, aho ngo mbere wasangaga mu minsi mikuru abantu benshi basiga ubuzima mu mpanuka n’ibindi bihungabanya umutekano, ariko kuri ubu iminsi mikuru ikaba isigaye irangira amahoro, aho ubunani bwasojwe amahoro nk’uko na Noheli yagenze.

Byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya ejo hashize tariki ya 2 Mutarama 2018, aho yatangaje ko ku bunani bwa 2018 mu Rwanda hose habaruwe umuntu umwe wishwe n’impanuka mu buryo bufitanye isano n’umunsi mukuru, akavuga ko bigaragara ko Abanyarwanda bakomeje gutera imbere mu kumenya agaciro k’umutekano.

ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, avuga ko imyumvire imaze kuzamuka ku Banyarwanda mu bijyanye n’umutekano ari yo yatumye ubunani bugenda neza, busozwa nta gikuba gicitse

ACP Badege yavuze ko mu gihe cy’amasaha 24 y’Ubunani bwabaye ku ya 01 Mutarama 2018 ndetse no mu ijoro ryabubanjirije impanuka imwe yahitanye umuntu 1 ari yo yabaye mu Rwanda  hose  ikaba yarabereye mu karere ka Gasabo i Nyarutarama aho abasore babiri bari batwaye imodoka bagize kwirara bitewe n’uko bari basinze bagata umuhanda umwe muri bo akahasiga ubuzima.

Yagize ati “Iyo ni yo mpanuka twakwitirira umwuka w’umunsi mukuru w’Ubunani  ibindi ni ibisanzwe. Kwigisha ni uguhozaho, kubungabunga umutekano bisaba kudahumbya, ibyo ni nabyo bigiye kutwinjiza nka Polisi mu mwaka mushya nk’uko byanagarutsweho n’ubutumwa Perezida wa Repubulika yavuze ku bunani ko dushimangira ibyo twagezeho dutera intambwe tujya imbere.”

Akomeza agira ati “Umutekano wari nta makemwa muri rusange mu bice bitandukanye byose by’igihugu cyacu byose, ahantu henshi hateraniye abantu mu bitaramo n’ibindi birori ariko mu by’ukuri byagenze neza, ibyo tukaba tubikesha ikinyabupfura cy’Abanyarwanda n’ubwuzuzanye bw’inzego zose, buri mwaka tugenda tubona intambwe iterwa n’Abanyarwanda ijya imbere, ubu tugeze n’aho ahubwo ubu dusigaye tubona muri iyi minsi mikuru ari ho umutekano uba uri ku rwego rushimishije kurusha indi minsi.

Tumaze kugira imyitwarire myiza muri rusange itabuza abantu kwishima kuko ubona ko n’ibyishimo byiyongereye ariko impanuka n’ibindi bihungabanya umutekano bikagabanuka, bivuga ko hari ikintu kiza kimaze kugerwaho muri urwo rwego.”

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya nabo bemeje ko umutekano ku bunani wari umeze neza, aho bamwe muri bo batunguwe no kuba nta makuru yacicikanye avuga impanuka zahitanye abantu benshi, ibi bakabishimira Leta y’u Rwanda by’umwihariko Polisi y’Igihugu idahwema kwita ku mutekano w’Abanyarwanda.

Dukuzumuremyi Jules ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto yagize ati “Byari byiza rwose, ubusanzwe ku bunani najyaga nzenguruka ahantu hose ngasanga abantu bakoze impanuka kubera ubusinzi, ariko ubu natangajwe no kubona ukuntu abantu bishimye kandi ntihagire ibyangirika. Mbona ari ukubera imbaraga Polisi n’igihugu bashyize mu kwita ku mutekano.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko muri rusange ku munsi mukuru w’Ubunani nta gikuba kigeze gicika mu rwego rw’umutekano ahubwo ko ibintu byakomeje kuba mu mahoro nk’ibisanzwe na Polisi igakora akazi kayo ka buri munsi ko kurinda ko ibyaha biba.

Muri rusange Polisi y’u Rwanda yashimiye Abanyarwanda bose barimo by’umwihariko inzego z’umutekano zitandukanye ku ruhare zikomeza kugaragaza mu kugira igihugu gitekanye.

NIYONSENGA SCHADRACK