Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Imyumvire iheza abagore muri Afurika igomba kurandurwa -Amb. Dr Mbikusita

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 12, 2018

Amb. Dr Inongee Mbikusita Lewanika, umunyapolitiki akaba n’umudipolomate ukomoka mu gihugu cya Zambiya, asanga hari intambwe ikomeye yatewe ku mugabane w’Afurika ngo umugore agire ijambo, bityo ngo umugore ntakwiye gukomeza gufatwa nk’umuntu ureberwa gusa mu ndorerwamo y’umuntu uciriritse.

Amb. Dr Inongee Mbikusita Lewanika, umunyapolitiki akaba n’umudipolomate ukomoka mu gihugu cya Zambiya

Mu nama nyafurika yiga ku buringanire bw’abagore n’abagabo yasojwe ejo hashize tariki 11 Gicurasi 2018, ikaba yaraberaga mu Rwanda, Amb. Dr Mbikusita yashimangiye ko hakiri ingero z’aho ugera ugasanga abagore bakiri bake cyane nko mu myanya y’inzego z’ubutegetsi, amasomo ajyanye n’ikorabuhanga, hakiyongeraho n’ibibazo by’imyumvire.

Amb. Dr. Mbikusita yagize ati, “Niyamamarije kuyobora Inteko Ishinga Amategeko muri Zambiya muri 2001, ariko nta majwi nabonye kandi uyu mwanya nari nywurimo neza, impamvu hari abantu benshi badashobora kwiyumvisha ko umugore yaba Perezida. Ikibitera cya mbere ni aho baba barakuriye nta bwo nyine bababona muri iyi myanya, bababona gusa bakubura, bateka kandi nabyo nta bwo ari bibi kuko iyo ubonye umugabo ari gukubura uramugaya, ariko wabona umugabo ari gukubura muri hoteli uti hariya ho nta kibazo ni akazi”.

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko mu miryango ababyeyi bagomba kurera abana babo baha abana bose amahirwe angana, ikindi kandi ngo na bo bakagira uruhare mu kwereka abo bana babo ko buzuzanya bombi nta busumbane buri mu muryango.

Abitabiriye inama nyafurika ku buringanire yaberaga mu Rwanda baturutse mu bihugu biza mu myanya ya mbere mu kwimakaza uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, bo baravuga ko ikibazo kijyanye no guhindura imyumvire nubwo gisaba igihe ariko gishobora kurangira.

Jenny Ohlsoon, Ambasaderi w’igihugu cya Suwede mu Rwanda, igihugu kuri ubu kiza ku mwanya wa 5 ku Isi ku buringanire bw’umugore n’umugabo nyuma y’u Rwanda rwa 4, yakomeje avuga muri aya magambo, “Bisaba igihe kinini guhindura ibijyanye n’imyumvire ariko u Rwanda ndetse na Suwede turasabwa gukomeza n’ubundi gushyiramo imbaraga.”