Imyuga n’Ubumenyingiro ni byo bizahindura isura y’Igihugu – Dr. Gashumba

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 15-07-2019 saa 06:52:25
Dr, Gashumba James Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, RP

Kugira ngo igihugu gitere imbere bisaba ko abagituye baba ari abantu bafite ubuzima bwiza, bajijutse, bafite imyumvire ifite intego igamije kwiteza imbere ari na byo biteza Igihugu imbere muri rusange kandi bakunda Igihugu.

Ibi bishimangirwa na Dr. James Gashumba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic, RP), uvuga ko Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’imibereho y’Abanyarwanda ku buryo ishyiraho ingamba zo gukemura ibibazo n’inzitizi zose Abanyarwanda bashobora guhura na zo bashaka kwiteza imbere no guteza igihugu imbere muri rusange.

Ati “Igihugu gifite Abanyagihugu bize imyuga n’ubumenyingiro ni ryo shingiro ryo kubaka Igihugu. Kwigisha imyuga n’ubumenyingiro ni byo bizatuma abana b’Abanyarwanda babona akazi, bakoresha ingufu zabo kandi bagakora kinyamyuga.”

Abahanga mu bijyanye n’ubukungu basanze bimwe mu bintu biteza igihugu imbere kandi mu buryo bwihuse ari igihugu gifite abantu benshi bize imyuga n’ubumenyingiro kandi bakorera igihugu cyabo.

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi iteganya kongera umubare w’abanyeshuri bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, bazava kuri 46.4% bariho mu 2016 bakagera kuri 60% mu 2024.

Dr Gashumba ahamya ko umuntu wize imyuga adashobora gukena kandi ateza igihugu imbere, mu gihe ashyize mu bikorwa ibyo yize, avuga ko mu bihugu yabayemo byateye imbere byo ku Isi yasanze abantu bize imyuga babayeho neza, kandi ko usanga bubashywe. Agaruka ku myumvire ya bamwe mu banyarwanda y’uko uwize imyuga aba adashoboye kwiga andi mashuri agira ati: “Murebe umubare w’abantu bize kaminuza nk’abize ubumenyi ( Sciences) ariko badafite akazi ni benshi. Ibi ni ibintu bihombya igihugu, Kwiga imyuga ni bimwe mu bisubizo bizatuma Abanyarwanda benshi babona akazi biteze imbere bateze igihugu imbere.”

Ibi bishimangirwa n’Umuyobozi wungirije wa  RP,  Dr. Uwamariya Valentine ushinzwe amasomo, ubushakashatsi n’iterambere avuga ko RP ifite intego yo kwigisha abantu bose bakora imyuga bagakora akazi kabo nk’abanyamyuga.

Avuga ko ibihugu byateye imbere mu buryo bwihuta nk’u Buyapani, Singapour n’ibindi byabifashijwemo no kuba byarashyize imbere gahunda yo kwigisha abanyagihugu imyuga n’ubumenyingiro kandi bagakora nk’abanyamyuga.

Yagize ati: “Abantu bose bakora imyuga, ari uko bataragize amahirwe yo kwiga cyangwa bakaba baracikirije amashuri yabo hagati dufite gahunda yo kubegera kandi twaratangiye, tukareba niba ibyo bakora babizi neza tukabaha imyampabushobozi. Iyo dusanze batabizi neza tubaha amahugurwa tukongera tukabasuzuma tukabaha ikemezo cy’uko bazi umwuga.”

Akomeza avuga ko n’abize imyuga neza bafitiwe gahunda nziza yo kujya bakomeza kuzamura ubumenyi bwabo aho ku buryo bazajya bigishwa mu buryo bw’ibyiciro bakagenda bazamuka bakagera ku rwego rwa Kaminuza mu byo bita Masters.

Ikindi ni uko hatangijwe gahunda yo kujya hatoranywa abana b’abahanga kandi ba mbere mu gihugu bagashyirwa mu mashuri y’imyuga ku buryo bazajya biga ya kaminuza kandi bagafasha abakiri hasi kuzamuka no kubakorera gahunda ihamye yo gukora ibintu mu buryo bugendanye n’ibihe.

Urugero rutangwa ni ishuri ryigisha ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy riri Mu Karere ka Nyabihu ryigamo abana babaye aba mbere mu ikoranabuhanga. Iyi gahunda kandi ikaba izakomereza no mu tundi Turere tw’u Rwanda kugira ngo abana bose bashoboye babone amahirwe yo kwiga bagure ubumenyi bwabo ku buryo mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaba rufite abahanga mu myuga bari ku rwego rwo hejuru.

Kanamayo Jean Chrisostome akora akazi k’ubukanishi yigiye mu igaraji. Ni umwe mu bantu babonye impamyabumenyi y’uko bazi gukanika moteri akagira ati “Maze imyaka 30 mu igaraji. Nize amashuri abanza gusa, namenye umwuga mbikuye kuri data na we wakanikaga imodoka. Nagize amahirwe bampa impamyabushobozi y’uko nzi gukanika moteri ku buryo nsigaye njya gukora ibiraka mu bigo bikomeye bakanyizera kubera ko babona mbifitiye ubushobozi. Ngeze ku rwego rwo kwigisha abana barangije amashuri kuko baza batarakoze nkabereka uko ibintu bikorwa.”

Akomeza ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guhugura abantu bose bakora akazi k’imyuga ndetse ikanashishikariza abantu kwiga imyuga kuko asanga aho ageze abikesha kuba azi gukanika kandi akavuga ko atigeze abura akazi na rimwe.

Dr, Gashumba James Umuyobozi Mukuru w’Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro, RP

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.