Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Imyuga n’ubumenyingiro bifite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu – WDA

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 15-04-2019 saa 14:56:20
Umuyobozi Mukuru wa WDA, Eng. Gatabazi Pascal

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) bwemeza ko imyuga n’ubumenyingiro bigira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa WDA Eng. Gatabazi Pascal, avuga ko ibihugu byose byubatse ubukungu butajegajega byabifashijwe no kugira abanyamyuga bahora bahanga udushya.

Umuyobozi Mukuru wa WDA, Eng. Gatabazi Pascal

Ashimangira ko n’u Rwanda rwahisemo kongera ingufu mu myigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro hagamijwe kongera ubukungu bushingiye ku bumenyi (Skills).

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi iteganya kongera umubare w’abanyeshuri bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bakava kuri 31% bariho mu 2018 bakagera kuri 60% mu 2024.

Umuyobozi ushinzwe ibipimo ngenderwaho muri WDA Dr. Habimana Theodore, yongeraho ko WDA yita cyane ku myigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro iharanira ko uburezi mu myuga bugira ireme ku buryo abarangije babona akazi bitabagoye abandi bakagaragaza ubuhanga bwabo bahanga imirimo irangwa n’udushya.

Akomeza avuga ko WDA yagiye ishyiraho gahunda zihariye igenera abarimu bigisha mu mashuri y’ubumenyingiro hagamijwe kongera ubumenyi bwabo.

Hashyizweho Ishuri Rikuru ritangirwamo amahugurwa y’abigisha mu mashuri y’ubumenyingiro rya RTTI (Rwanda TVET Trainer Institute) rikorera ku Kicukiro, aho kuva mu mwaka ushize wa 2018 ryatangijwemo hamaze guhugurwa abagera ku 2026 ku bijyanye n’imyigishirize.

Uyu mwaka wa 2019 hateganyijwe ko abarimu bahuguwe bazatangira kujyanwa mu nganda zinyuranye kugira ngo barusheho kwimenyereza ibyo bize.

WDA ifasha ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro kugera ku ireme ry’uburezi hashyirwaho ibipimo ngenderwaho, gukora ubujyanama n’ubuvugizi mu baterankunga n’abafatanyabikorwa no gutanga ibikoresho mu mashuri ya Leta, kuri ubu bisigaye bikorwa n’Ishuri Rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic).

Ikoranabuhanga ntiryasigaye inyuma mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro kuko ari igikoresho gikomeye mu myigishirize aho rifasha kugabanya ibikoresho bikenerwa (simulation), gusangira ibikoresho n’abarimu (video conference) no kwigisha bimwe mu bigezweho bijyanye n’ubumenyi bugezweho.

Dr. Habimana akomeza agira ati «Mu nteganyanyigisho twigisha, twibanda ku bintu bitatu: ubumenyi, ubushobozi n’ubukesha. Indangagaciro z’umuco wacu zibandwaho muri ubwo bukesha, hagamijwe kwigisha umunyeshuri uzasohoka abereye kuba Umunyarwanda w’intangarugero, umuturage witeguye neza kuba mu muryango mugari w’abantu ariko cyane cyane wumva kandi uharanira gusigasira gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’».

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi WDA yishimira yakoze

Ubuyobozi bwa WDA buvuga ko hamaze gukorwa ibikorwa bitandukanye birimo kubaka amashuri no kuyaha ibikoresho, aho muri rusange amashuri ya TVET yavuye kuri 69 mu mwaka wa 2010 akagera kuri 341 mu 2018.

Muri aya mashuri yatangijwe harimo IPRC 8 ari na zo zigize Ishuri Rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic).

Hashinzwe amashuri yihariye atanga inyigisho zitatangwaga mu Rwanda ari yo “Africa Digital Multimedia Academy” ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, “Nyundo Music School” ryigisha umuziki w’umwuga, “Rwanda Coding Academy” ryigisha abana bato ikorana buhanga rihambaye (software engineering, embedded systems & cyber security) na “Sports Academies” zigisha siporo n’indi mikino ngororamubiri hirya no hino mu gihugu.

Buri mwana wiga muri Rwanda Coding Academy aba afite Mudasobwa ye akoresha

Abanyeshuri barangije kwiga bakora ibizamini bya Leta bagahabwa impamyabumenyi ku buryo kuva mu mwaka wa 2011 kugera mu 2018, abarenga 80,000 bamaze kugera ku isoko ry’umurimo nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta bagashyikirizwa impamyabumenyi za bo.

Hari igikorwa gihoraho cyo gukora igenzura no kubungabunga ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bijyana na gahunda yo guhugura abarimu bagera kuri kimwe cya kabiri cy’abigisha mu gihugu guhera mu mwaka wa 2017.

Mu rwego rwo gushaka abaterankunga, hashatswe abafatanyabikorwa barenga 20 bafatanya na WDA muri ako kazi.

Mu rwego rwo gukora integanyanyigisho zijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, hakozwe integanyanyigisho 147 kandi ziracyakomeza kwiyongera.

Hakozwe amamurika ya TVET (TVET Expo) n’inama mpuzampahanga zivuga kuri TVET (TVET Symposium), hanahugurwa by’igihe gito abanyamyuga batandukanye, kugira ngo barusheho kunoza akazi.

WDA yazamuye ireme mu myigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro

WDA yatumye amashuri yigisha imyuga yuzuza ibisabwa ku buryo Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, rwarushijeho kubona agaciro k’imyuga n’ubumenyingiro.

Aya mashuri yagiye ateza imbere ibikorerwa mu Rwanda muri gahunda ya “Made in Rwanda”, ku buryo hari udushya dutandukanye kandi twujuje ubuziranenge twagiye tugaragara ku isoko.

WDA igira uruhare rukomeye mu gukangurira amashuri ya TVET gukora ibintu biteza imbere ibikorerwa mu gihugu, guhugura abanyamwuga bahita batangira gukora mu nganda ziri mu Rwanda ndetse no kubahugurira aho umwuga ukorerwa.

Uko ubunyamwuga bwiyongereye ni ko ibigo byinshi byahawe ibyangombwa ibindi biravuka bitangira no gutanga umusaruro ufatika.

Kigali Leading TVET School, ishuri rishyigikira gahunda za WDA

Guteka indyo zinyuranye muri Kigali Leading TVET School biyemeje kubigira umwuga

Iri shuri rikorera mu Mujyi wa Kigali, ryashinzwe mu 2007 ariko mu 2013 ni bwo ryahawe byangombwa biryemerera gukora nk’ishuri ryisumbuye bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA).

Umuyobozi wa Kigali Leading TVET School Habimana Alphonse, yatangarije Imvaho Nshya ko WDA ibaba hafi ku buryo iri shuri rigeze ku rwego rwo kugirana amasezerano n’amashuri yateye imbere mu bindi bihugu, yo koherezayo abanyeshuri kugira ngo bongere ubumenyi mu myuga bize.

Habimana agira ati: “Iyo WDA itabaho ntabwo tuba tugeze aha kuko batugira inama z’uburyo tugomba gukora kandi hakabaho gukurikirana niba abana koko biga neza ndatse bakagenzura niba dufite ibikoresho bihagije.”

Kubera imikorere myiza, abana 5 bahawe buruse yo kujya kwiga mu Birwa bya Maurice (Mauritius) ndetse n’abandi bose bemerewe kuhiga ariko bakajya biyishyurira ½ k’ibisabwa.

Abanyeshuri bagiye kwiga muri Mauritius bari kumwe n’umuyobozi w’ishuri Habimana Alphonse uwa gatatu uvuye i buryo

Akomeza avuga ko igenzura rya WDA ryatumye habaho amashuri ashoboye ku buryo aba afite ubushobozi bwo gusohora umwana uzi umwuga kandi ubasha guhangana ku isoko ry’umurimo ku Isi hose.

Ashima kandi WDA n’Ikigo ‘Akazi kanoze Access’ batumye Kigali Leading School yakira abashyitsi bavuye muri Djibouti baje gusangira ubunararibonye mu kwigisha ubumenyingiro.

Arashimira n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rwahaye abanyeshuri amahugurwa ku bukerarugendo bwo mu gihugu ndetse rukabatumira mu muhango wo Kwita Izina ingagi.

Mu bugenzuzi bujyanye n’ireme ry’uburezi, Minisiteri y’Uburezi yashyize iri shuri mu mashuri 46 ari mu kiciro cya kabiri mu gihe iriri mu kiciro cya mbere ari rimwe, andi uko ari 848 akaba abarizwa mu bindi byiciro.

Habimana yishimira ko iyo abana bagiye gukora imenyerezamwuga mu mahoteri yo mu Rwanda usanga ashaka kubaha akazi bose kandi batararangiza no kwiga.

Imbogamizi zose bahura na zo zihita zishakirwa umuti ku buryo abana biga neza ndetse n’ababyeyi bakoroherezwa kwishyura amafaranga y’ishuri. Kugira ngo abana bajye biga neza kandi ntibagire ikibazo cy’ururimi aho bageze hose, ishuri ryasinyanye amasezerano n’Ikigo Mpuzamahanga gifasha abana kwiga indimi.

Uretse Minisiteri y’Uburezi inyuza ibikorwa muri WDA kugira ngo uburezi mu myuga n’ubumenyingiro bigire ireme, Habimana arashima n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame buharanira ko uburezi bugera kuri bose kandi bukaba bufite ireme.

Ikigo Rwanda Coding Academy cyaje gushimangira iterambere mu ikoranabuhanga

Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abatuye Akarere ka Nyabihu mu mwaka wa 2014, yabemereye ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Nyabihu TVET School) rikaba ryaratashywe ku mugaragaro muri Gashyantare 2019.

Nyabihu TVET School yatangiye kwigirwamo mu 2018, ariko muri uyu mwaka wa 2019 ni bwo hatangiyemo irindi shuri ryihariye mu kwigisha gukora porogaramu za mudasobwa no kurinda umutekano (Rwanda Coding Academy).

Iryo shuri ry’imyuga rifite umwihariko wo kuba ari irya mbere ryigisha gukora porogaramu za mudasobwa mu Rwanda (Rwanda Coding Academy).

Iri shuri ryigamo abanyeshuri barangije ikiciro rusange bafite amanota meza mu mibare, rikaba ryaratanijwe nk’uburyo Leta y’u Rwanda yabonye bwo guca ikibazo cyo gutumiza hanze inzobere mu bya mudasobwa.

Kugeza ubu rifite abanyeshuri 60 barimo abakobwa 30 n’abahungu 30 kandi hari gahunda ko amashuri nk’aya azubakwa no mu zindi Ntara z’Igihugu.

Nyabihu TVET School inigisha indi myuga irimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kubaka, gusudira, gutunganya impu, kudoda n’ibindi byinshi.

Umuyobozi wa WDA Eng. Gatabazi, yashimangiye akandi kamaro iri shuri rigiye kugirira abatuye mu Karere ka Nyabihu ko kugira uruhare mu gutunganya umusaruro w’amata uhaboneka ari mwinshi.

Ingamba za WDA mu guhashya ibidindiza uburezi bufite ireme

Bimwe mu bivugwa ko bidindiza uburezi bufite ireme harimo gucunga nabi ibigo, ibikoresho bidahagije, abarimu badategura neza uko bigisha (Lesson Plan & Scheme of Work), ikibazo k’imfashanyigisho ndetse n’imyitwarire y’abanyeshuri (discipline).

Mu bugenzuzi bukorwa na WDA ndetse na Minisiteri y’Uburezi, kimwe mu byitabwaho ni imicungire n’imiyoborere y’amashuri, Imfashanyigisho z’ingenzi muri TVET, ibikoresho (Equipment & tools) n’ibikoreshwa (consumables).

Ubuyobozi bwa WDA burakangurira ababyeyi kongera imyumvire myiza ku myuga n’ubumenyingiro, bashishikariza abana babo kwigana umwete ndetse no kugira uruhare muri Komite z’ababyeyi bitabira inama zibagenerwa kugira ngo uburezi bw’abana babo bugende neza.

WDA irashimira abakomeza gushyigikira ibyagezweho

Ubuyobozi bwa WDA burashimira Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuko ari yo itanga ibikenewe byose ndetse n’umurongo ngenderwaho.

Barashimira abarimu, abayobozi b’amashuri n’abanyeshuri bakorana umurava kugira ngo imyuga imenywe na benshi mu Rwanda.

Eng. Gatabazi kandi ntiyibagirwa abafatanyabikorwa mu iterambere, abanyamadini n’abandi bagira uruhare rukomeye mu kubaka amashuri, kuyatera inkunga, guhugura abarimu, gukora integanyanyigisho n’ibindi.

Hari kandi n’abikorera cyane cyane abanyenganda batanga imenyerezamwuga ku banyeshuri ndetse bakemera ko babasura, bakagira n’ibyo bigira mu nganda zabo.

Akomeza asaba urubyiruko kurushaho kwitabira amashuri y’imyuga kubera ko afite uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu kandi akaba arwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Uyu yahanze uburyo bw’intabaza ku muganga mu gihe serumu y’umurwayi igiye gushira

Ubuyobozi bw’ishuri Kigali Leading TVET School bwishimira ko bugirwa inama n’ibigo bikomeye. Aba hbari muri RDB

Kwiga imyuga bizatuma ababarangije kwiga babona imirimo

Iyo ni imitobe, divayi n’ibindi bikorwa na IPRC Musanze

Ibyapa nk’ibi byatumizwaga mu mahanga, ubu bikorerwa mu Rwanda

Inyubako y’ikigo cy’imyuga n’ubumenyingiro kiri Nyabihu kigiye no kwigisha bamwe mu bazajya bahangana n’ubujura bukorwa bifashishije ikoranabuhanga

Ibyapa nk’ibi byatumizwaga mu mahanga, ubu bikorerwa mu Rwanda

Ifoto y’urwibutso y’abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi, WDA n’abanyeshuri ku unsi wo gufungura ku mugaragaro Rwanda Coding Academy

Abanyeshuri bigishwa uburyo bakira abashyitsi mu buryo bwiza bwo gusuka inzoga

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

One Comment on “Imyuga n’ubumenyingiro bifite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu – WDA”

  1. We thank you for giving us this information that we always guide us in having good education ,thats why am encouraging different students to fight harder in books ,to make our country shine always .a student in Kigali leading TVET school

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.