Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

“Imyuga iciriritse igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu”

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 01-08-2019 saa 10:55:57
Urubyiruko rwahawe amahirwe yo kwiga imyuga iciriritse ngo rubashe kwiteza imbere

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Igihugu ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr Gashumba James atangaza ko imyuga iciriritse igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu kuko ari yo ikorwa n’abantu benshi, bakabona n’uburyo bwo kwihangira imirimo.

Ibi Dr. GAshumba avuga ko ari imwe muri politiki Leta y’u Rwanda yahisemo yo kwigisha urubyiruko n’abandi baturage imyuga iciriritse kugira ngo babashe kugira amahirwe yo kwihangira umurimo, kwikorera cyangwa kubona akazi mu buryo butagoranye.

Yagize ati “Igihugu gikeneye guteza imbere imyuga iciriritse, abasoje bage gukora akazi, abagasaba bagasabe, abagahanga bagahange, abo ni ababaji, abasudira, abakora amashanyarazi, babasha kwihangira imirimo.”

Avuga ko no mu bihugu by’i Burayi, ubukungu bwabo bushingiye ku mirimo iciriritse n’iri mu rugero (Small and medium work), ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda na yo yasanze ko iyi myuga iciriritse ari yo ikwiye gufasha abaturage kwiteza imbere.

Avuga ko byatumye habaho amashuri y’imyuga iciriritse mu mirenge no mu turere izwi ku izina rya VTC, ari naho urubyiruko ruyagana rwigishwa mu gihe gito rukabasha kumenya iyo myuga no kuyikora.

Avuga ko mu gihe urubyiruko rwaba rufite imyuga rukora cyangwa ruzi, byafasha kubona no guhanga imirimo itari mike, bityo n’abataragize amahirwe yo kwiga rukabasha kubona icyo rukora kuko imirimo ihangwa yaba ari myinshi.

Aha Dr Gashumba avuga ko igihugu kihaye intego yo guteza imbere abanyamyuga mu bice byose, ni no mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, kuko abanyamyuga ari bo bazashyira mu bikorwa gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, bityo abaturage bose bakabasha kubona ibikoresho bihagije bakeneye kandi bikaboneka bidahenze cyane kuko byaba bikorwa ari byinshi.

Umuyobozi wa RP yemeza ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro agenda yiyongera, ngo kandi n’imyumvire ababyeyi bari bayifiteho igenda ihinduka kandi itera imbere.

Ati “Mbere abantu bumvaga ko umwana wagiye kwiga imyuga ari umuswa cyangwa umukene, ariko si byo, ahubwo umwana wiga imyuga ni wa wundi ufite iyo mpano no kuba ayikunda.”

Dr Gashumba ashimangira ko gahunda yo kwigisha imyuga mu mashuri no kongera amashuri ayigisha bizafasha igihugu gutera imbere no kongera umubare w’imirimo ihangwa.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.