Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Imyenda ya caguwa ku isonga mu bicuruzwa byinjizwa mu buryo bwa magendu

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Feb 5, 2018

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) kiratangaza ko mu bicuruzwa byambukiranya imipaka ubucuruzi bw’imyenda yambawe izwi nka caguwa ari bwo buza ku isonga mu gukorwa mu buryo bwa magendu.

Komiseri mukuru w’Ikigo w’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro Tusabe Richard

Komiseri mukuru wa RRA Richard Tusabe, atangaza ko mu gihe gito gishize RRA imaze gufata imyenda ya caguwa ingana na toni 230 zigerageza kwinjira mu buryo bwa magendu bigaragara ko ikataje ariko ikaba ikomeje kurwanywa ku bufatanye bw’inzego zinyuranye nka RRA na Polisi y’Igihugu ibafasha gukumira iyinjizwa rya caguwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Avuga ko ikoranabuhanga ryari rigamije korohereza abacuruzi na RRA  kwiyorohereza akazi kabo, ariko ubu iryo koranabuhanga rikaba riganisha mu kongera imisoro n’amahoro.

Asobanura ko guhanahana amakuru RRA yasinyanye amasezerano n’ibigo 5 birimo RURA, BNR, RDB, Ikigo k’igihugu k’Indangamuntu n’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka bityo uko babona amakuru babashe kuyabyaza umusaruro ku misoro n’amahoro harebwa niba hatari umuntu waba afite inguzanyo y’ubucuruzi utagaragara mu batanga imisoro n’ibindi.

Tusabe akomeza avuga ko hari na gahunda zo kwifashisha amakuru yose ari mu gihugu kugira ngo hanozwe imisoreshereze ndetse hanozwe na politiki yo gusora kuko ari byo bituma umuntu abasha kugira ibimenyetso bifatika.

Ku rundi ruhande hifujwe kumenywa icyo RRA ikora ku bikorwa by’amadini by’ubucuruzi ku bijyanye n’imisoro, Tusabe atangaza ko ibikorwa byayo by’ubucuruzi bisoreshwa, anashimangira ko hari ibikorwa bafite by’ubucuruzi bifatika kandi bisora neza kuko no mu bihembo RRA yagiye itanga mu gihe gishize ibikorwa byabo byagiye biza mu b’imbere.

Mu rwego rwo gukumira ubucuruzi bwa magendu bukorerwa ku mipaka, Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro kikaba gikomeje ingamba zo kwifashisha za kamera kugira ngo ibyo bicuruzwa bireke kwinjizwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga imisoro.