Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Imyanzuro 28 u Rwanda rwasinye igeze kure ishyirwa mu bikorwa-Nirere

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 28, 2018

Imyanzuro 28 u Rwanda rwasinye ku guteza imbere uburenganzira bw’abana mu masezerano nyafurika arengera abana, byagaragaye ko igeze kure ishyirwa mu bikorwa.

Nirere Madeleine, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu (Foto James)

Nk’uko bisobanurwa na Nirere Madeleine, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu,  mu myanzuro 28 yasinywe n’u Rwanda, igera kuri 17 yashyizwe mu bikorwa 100%,  igera kuri 6 irakomeje naho isigaye yo ntirashyirwa mu bikorwa.

Nirere ati “Imyanzuro yamaze gushyirwa mu bikorwa irimo amategeko arengera abana n’ajyanye no kubarinda yashyizweho kandi akaba akurikizwa, igitabo cy’amategeko ahana ihohoterwa rikorerwa abana nacyo ngo cyaravuguruwe, hashyizweho itegeko ryihariye ku bafatirwa mu bikorwa byo kugurisha abana n’abashakira inyungu mu bana cyangwa ababakoresha ibyaha, ibihano byarakajijwe.”

Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yakomoje ku myanzuro ikirimo gushyirwa mu bikorwa ijyanye no gushakira abana imibereho myiza nko kubagaburira ku mashuri, kurinda abana guta ishuri no kubarinda icuruzwa ry’abantu.

Yongeyeho ko Komisiyo igira urwego rukurikira ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana, komisiyo imenya umunsi ku wundi ihohoterwa ryakorewe abana mu mirenge.

Ati “Hari ibyo Leta yatangiye gushyira mu bikorwa ariko bigikomeza nko kugaburira abana ku mashuri, kubashyira mu ishuri no kwirinda ko barita ndetse no kubarinda  icuruzwa ry’abantu.”

Nirere ariko yagaragaje ko hakiri abana bavunishwa, bagakoreshwa imirimo itajyanye n’imyaka yabo, ariko ibyo na byo Leta ikaba ikomeje kubikemura mu guhana abafatirwa muri ibyo bikorwa byo guhohotera no kuvunisha abana mu miryango.

Yavuze kandi kuri imwe mu myanzuro itaratangira gushyirwa mu bikorwa irimo gushyiraho ingereko zihariye z’abana mu nkiko nkuru no kubaha ababunganira mu mategeko cyane cyane mu manza mbonezamubano.

Ati “Haracyari imwe mu myanzuro itarabasha gushyirwa mu bikorwa nko gushyiriraho abana ingereko zihariye mu nkiko nkuru no kunganirwa mu manza mbonezamubano.”

Nirere avuga ko mu manza nshinjabyaha abana bunganirwa ku rwego rw’ubutabera urwo ari rwo rwose ariko bikaba bitaragera ku rwego nk’urwo mu manza mbonezamubano, aho umwana wahohotewe atabasha kwitangira ikirego cyangwa ngo yiburanire.

Avuga ko hari ingamba zo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro ku buryo yizera ko igenzura ritaha ku burenganzira bw’abana rizasanga iyi myanzuro nayo igeze kure ishyirwa mu bikorwa.

Sibomana Marcel, umukozi w’umuryango ‘Save the Children’ na we yemeza ko hari ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kurengera abana no kubarinda ihohoterwa. Yatanze urugero rwo kwandikisha abana bakivuka ku buryo ubu umwana wese uvukiye kwa muganga ahita yandikwa, bityo umubare w’abana bavuka ntibandikwe ukaba ugenda ugabanuka.

Yagize ati “Mbere hari abana bagezaga no ku myaka 15 batarandikwa ariko ubu biragenda bijya mu buryo kuko umwana asigaye yandikwa akivuka, ndetse n’abandi bacikanywe bagahabwa amahirwe yo kwandikwa nta kiguzi cy’ubukerererwe basabwe.”

Mu bijyanye n’imibereho myiza y’abana Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kongerera imirire abana ishyiraho ibiryo bya shisha kibondo bigahabwa abana bavuka mu miryango ikennye, ariko bikaba bitaragera ku ntego kuko imirire mibi mu bana ikigaragara n’ubwo ikigero cyari gihari cyagabanutse.