Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Imyanzuro 13 yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 6, 2018

Nyuma y’umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’igihugu, Guverinoma yashyize ahagaragara imyanzuro 13 yawufatiwemo, ikaba yaratangajwe na Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri Kayisire Marie Solange.

Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri Kayisire Marie Solange (Foto Gisubizo G)

Mu kiganiro n’Itangazamakuru ejo hashize tariki 5 Werurwe 2018, Minisitiri Kayisire yavuze ko umwiherero w’abayobozi bakuru wabaye kuva tariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2018 uyobowe na Perezida Paul Kagame, hashimwe intambwe u Rwanda rugezeho mu kwiyubaka, hanagaragazwa ko hakiri byinshi byo gukorwa.

Iyo myanzuro 13 yafatiwe muri uwo mwiherero, uwa mbere ni  ukunoza imitegurire y’imihigo y’uturere ku buryo ikemura ibibazo byihariye biri mu karere igahura n’igenamigambi ry’igihugu kandi isuzumwa ryayo rikita ku ireme no ku ruhare rwayo mu iterambere ry’abaturage.

Umwanzuro wa 2 urarebana no gukaza ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera, kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no gufatira ibyemezo abatubahiriza inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Undi mwanzuro ujyanye no gukora ikegeranyo cy’abarangije kwiga kaminuza no gushyiraho gahunda iboneye yo kubahuza n’aho bakenewe ku isoko ry’umurimo.

Hakurikiraho kunoza imikorere y’ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze kugira ngo cyunganire abohereza ibicuruzwa hanze n’abagitangira uwo mwuga.

Undi ugamije guteza imbere ibyanya byahariwe inganda mu gihugu no kongera imbaraga mu gukemura ibibazo inganda zihura nabyo cyane izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Umwanzuro wa 6 wafatiwe mu mwiherero ushingiye ku kubahiriza igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali hibandwa ku gukuraho akajagari mu myubakire no kubungabunga ibidukikije.

Uwa 7 urebana no gushyira iterambere no kwaguka kw’imigi yunganira Kigali, hahurizwa ibikorwaremezo kandi hashyirwa ibyicaro bya bimwe mu bigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe kandi hashyirwaho inzego zishinzwe imicungire y’imigi.

Hakurikiraho kwihutisha gahunda yo gutuburira imbuto mu gihugu ku buryo mu gihe k’imyaka 3 uhereye mu 2018, igihugu cyaba kihagije mu mbuto zikenewe, kandi hagashyirwa ingufu mu gukorera ifumbire imbere mu gihugu.

Umwanzuro wa 9 ujyanye no kunoza ireme ry’uburezi mu nzego zose z’amashuri no kuvugurura imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza n’ay’isumbuye hibandwa ku rurimi rw’Icyongereza.

Hari kandi umwanzuro wo kunoza imikorere y’ingaga zishingiye ku bakora imyuga itandukanye, hitabwa ku ngamba zo kwinjiza mu murimo abagaragaje ko bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe.

Hakaza gushyigikira ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima hagamijwe kubafasha kunoza umurimo wabo, mu gihe umwanzuro wa 12 ari uwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi.

Umwanzuro wa nyuma, wa 13 urebana no kwihutisha igikorwa cyo gushyira amavuriro y’ingoboka (Poste de Sante) ku rwego rw’akagari aho ataragera mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.

Muri icyo kiganiro kigamije kugaragariza abanyamakuru imyanzuro yafatiwe mu mwiherero kikaba cyanitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe igenamigambi Dr Ndagijimana Uziel, Umuyobozi mukuru wa RGB Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene.