Imvura ya ‘milimetero’ ivugwa mu iteganyagihe ipimwa ite?

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 08-01-2019 saa 06:02:55
Iyi mashini niyo yifashishwa mu gutangariza abaturarwanda uko imihindagurikire y'ikirere igenda iba(Foto Sezibera)

Ndizera ko umaze kumva kenshi kuri radiyo ngo ‘ejo hazagwa imvura ya milimetero runaka’, ese ujya usobanukirwa ingano y’iyo mvura ugendeye ku bipimo bya milimetero bitangazwa?

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza kudasobanukirwa n’ibyo bipimo, aho ngo milimetero ari igipimo bamenyereye mu gupima uburebure.

Rugira Clement ucuruza imyenda mu Mujyi wa Kigali: “Iyo bavuze imvura ya milimetero 20, mba nibwira ko ziba zihwanye n’uburebure bw’ubujyakuzimu bwa milimetero 20”.

Umumotari Karamaga Venantie ati: “Sinkunze gukurikira iby’ibipimo by’imvura, ndeba ko ari nyinshi abahinzi batangiye guhinga nkabona ubutaka bwasomye ariko sinumva ibishingirwaho bavuga ko iyaguye ingana na milimetero izi n’izi”.

Mu gushaka gusobanukirwa uko imvura ipimwa muri milimetero, twegereye Mugunga Mbati Mathiew uyobora by’agateganyo ishami ry’iteranyagihe mu kigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), adusobanurira bimwe mu bishingirwaho mu kugena ibipimo by’imvura yaguye ndetse n’uko igenda itandukana bitewe n’ibihe, cyangwa imiterere y’ahantu.

Mugunga ati, “Nka sitasiyo dufite ya Gisenyi iherereye i Rubavu hari igihe tuvuga tuti milimetero 10 zapimwe kuri sitasiyo iyi n’iyi, tuba tuvuga milimetero 10 zageze hasi ku butaka ku buso bungana na meterokare 10”.

Amazi ya milimetero 10, nk’uko Mugunga abisobanura, ni litiro icumi zaguye mu butaka bwa meterokare 10, ariko kwinjira mu butaka cyangwa gutemba bigaterwa n’imiterere yabwo.

Mugunga ati, “Ubutaka bwo muri Rubavu butandukanye n’ubwo muri Kirehe, iyo imvura iguye milimetero 10 ku isaha imwe muri Rubavu, tuvuga ko ubutaka bwasomye kandi ihagije kubera ko imvura iba iguye ari nyinshi mu masaha makeya. Muri Kirehe ishobora no kugwa milimetero 30 ariko bitewe n’imiterere y’ubutaka bwaho imvura ntibe ihagije”.

Mu yandi magambo, imvura ishobora kugwa ari nyinshi ahantu hamwe ariko ntiyinjire mu butaka kuko bukomeye, ahandi ikinjira byoroshye kuko bworoshye.

Mugunga avuga ko ibipimo byavuye ahantu akenshi bitangwa na sitasiyo ihegereye kuko haba hari umukozi wabo, ahari sitasiyo badafite umukozi naho ibipimo babibona bifashishije sitasiyo ya nkuru Kigali.

Asobanura ko mu gihe imvura iguye iminsi 3 yikurikiranya bigatanga milimetero ziri hagati ya 20-30 mu bice birimo ubutaka bworoshye, ari bwo Meteo Rwanda itangira kubwira abahinzi guhinga kuko buba bwasomye bitandukanye n’uko muri Kirehe ishobora kugwa iyo minsi ntiyinjire mu butaka ahubwo ugasanga yatembye bitewe n’ahantu uko hateye.

Avuga ko ibipimo bitangwa hashingiwe ku byo babonye byatanzwe n’ibyuma biri hirya no hino mu gihugu, aho abakozi bapima buri minota 10 bakohereza ibipimo ku kicaro gikuru.

Mugunga avuga ko hari andi masitasiyo apima bitagombeye ko akoreshwa n’umukozi kuko yikoresha agatanga ibipimo.

Muri rusange Meteo Rwanda ifite amasitasiyo 304 apima ibipimo bitandukanye birimo ubushyuhe, ububobere n’imvura.

Uburyo imvura igenda itandukana bitewe n’ahantu

Nk’uko abisobanura, mu Rwanda imvura iboneka bitewe n’imiterere n’igihembwe, kuva muri Werurwe kugeza muri Gicurasi kurangira ni bwo haba hari imvura nyinshi mu gihugu ariko ikagenda isumbana bitewe n’ahantu.

Ati: “Imvura yaguye Kamembe, Musanze n’iyaguye Busogo, Kirehe cyangwa Nyagatare biba bitandukanye ariko hose tuba dufite imibare. Kuva Kamembe uzamuka Rubavu kenshi mu mwaka baba bafite milimetero ziri hejuru ya 1500, ariko hari igihe bijya hasi cyangwa hejuru bitewe n’ikirere uko giteye. Mu gihe mu bice by’Iburasirazuba byakabije bitajya birenza milimetero zibarirwa muri 900 cyangwa 1000”.

Mugunga avuga ko iryo tandukana ry’ibipimo ari ryo ryatumye Meteo Rwanda igenda ishyira amasitasiyo ahantu hatandukanye agera kuri 14 kugira ngo harebwe uko ikirere kiba kimeze, uko imvura igwa n’ibipimo itanga.

Atangaza ko mu gihembwe cyo kuva muri Nzeri kugera mu Kuboza 2018 imvura nyinshi yageze kuri milimetero 540 Sitasiyo ya Kamembe, imvura nkeya iboneka kuri Sitasiyo ya Byumba ingana na milimetero 330.

Mugunga asobanura ko iyo batanga ibipimo by’imvura ishobora guteza imyuzure hatarebwa imvura y’umunsi umwe ahubwo bareba uko imvura yaguye mu minsi ishize mu gihe cy’iminsi 10 cyangwa ukwezi.

Ati: “Hari ubwo imvura igwa iminsi 2 igahagarara icyumweru nyuma ikazongera iyo nta kibazo. Ariko muri Gakenke bitewe n’ubutaka n’imisozi iyo imvura iguye iminsi 3 ibiza biraboneka. Ubundi mu Rwanda imvura nziza ikenewe n’uko mu majyaruguru, mu burengerazuba mu gihembwe imvura ya milimetero 450 iba ihagije kandi ikagwa mu mezi 3 aba yateganyijwe.

Ibipimo bitangwa bigirirwa ikizere ariko hari ahakigaragara icyuho

Mugunga avuga ko kugeza ubu ibipimo Meteo Rwanda itanga ku baturage bifitiwe ikizere cya 75% bitewe n’igihembwe. Avuga mu gihe cyo gutangaza ibipimo by’imvura, ibipimo by’imvura y’umunsi umwe, ibiri n’itatu iba biba bifitiwe ikizere cya 85% ariko iby’iminsi 10 bigera kuri 75%, naho mu gihembwe bikagabanuka.

Mugunga agaragaza ahakiri icyuho mu bipimo bitangwa kugira ngo bigirirwe ikizere 100% bitewe n’imihindagurikire y’ikirere. Mu Kuboza 2018 ibipimo byabaye byo kuri 95%, Mugunga akavuga ko hari igihe Meteo Rwanda itenguhwa n’imiyaga ndetse no kudashyira hamwe n’inzego bakorana kugira ngo zumve neza icyo iteganyagihe risobanuye.

Mugunga avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu gukorana n’abahinzi binyuze muri MINAGRI kugira ngo babashe kumenya amakuru ndetse Meteo ikaba yarashyizeho umuyoboro anyuzwamo.

Gusa avuga ko nubwo hari urwego bagezeho mu gutanga ibipimo, hari ibibazo bagezwaho n’abaturage ku ibusanya ry’amakuru y’ihindagurika ry’ikirere ryabayeho ariko iyo bibaye Meteo Rwanda ikaba isubira inyuma mu kugenzura ibikoresho byifashishijwe hagamijwe kugera ku makuru yifuzwa n’abaturage.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza kudasobanukirwa na Meteo

Rugira Clement ucuruza imyenda mu Mugi wa Kigali: “Iyo bavuze imvura ya milimetero 20, mba nibwira ko ziba zihwanye n’uburebure bw’ubujyakuzimu bwa milimetero 20”.

Umumotari Karamaga Venantie ati: “Sinkunze gukurikira iby’ibipimo by’imvura, ndeba ko ari nyinshi abahinzi batangiye guhinga nkabona ubutaka bwasomye ariko sinumva ibishingirwaho bavuga ko iyaguye ingana na milimetero izi n’izi”.

Uwiringiyimana Jeane akora ubudozi mu gatenga we avuga ko bikwiye ko Meteo Rwanda yajya itanga inyigisho zituma abakora ubuhinzi babasha gutegurira ikirere bityo ntihagire utungurwa n’ibiza kubera ubumenyi buke bikamuteza igihombo.

Meteo ikaba isaba Abanyarwanda gukomeza gukurikirana amakuru y’iteganyagihe, gufata ingamba zo gukoresha amazi neza mu gihe cy’imvura. Usibye gutanga ibipimo ku nzego nka MINAGRI ikaba iri mu rugendo rwo gutangaza amakuru kuri MINISANTE ku bipimo by’ikirere kugira ngo abarwayi b’indwara zijyana n’imihindagurikire y’ibihe babashe gufata ingamba zo kwirinda.

Mugunga Mathew asobanura ibipimo bitandukanye n’akamaro bifite mu gutuma banoza serivisi(Foto Sezibera )

Iyi mashini ni yo yifashishwa mu gutangariza abaturarwanda uko imihindagurikire y’ikirere igenda iba(Foto Sezibera)

Bimwe mu byuma byifashishwa mu gupima imihindagurikire y’ikirere(Foto Sezibera )

Ako gasanduku gahuriwemo n’ibikoresho bipima ubushyuhe, ububobere, imvura n’ibindi Meteo yifashisha(Foto Sezibera)

Umuyobozi w’agateganyo mu ishami ry’iteranyagihe mu kigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’ikirere Mugunga Mbati Mathiew(Foto Sezibera )

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.