Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Imvura nke iteganyijwe henshi mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 23-11-2021 saa 10:48:16

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2021, hateganyijwe imvura nke mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba n’ibice bike by’Intara y’Amajyepfo.

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2021, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 100 izaboneka ahenshi mu gihugu.

Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu bice by’amajyaruguru n’amajyepfo y’Intara y’Iburengerazuba naho imvura iringaniye iteganyijwe ahenshi mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Imvura nke ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba n’ibice bike by’Intara y’Amajyepfo.

Mu bice byinshi by’Akarere ka Kayonza ndetse n’ibice bike by’Akarere ka Kirehe hateganyijwe ko imvura izakomeza kuba nke ndetse n’ubushyuhe bukiyongera Meteo Rwanda iragira inama urwego rw’ubuhinzi gufata ingamba muri utwo Turere zijyanye no kuhira imyaka mu rwego rwo gufasha abahinzi.

Imvura iri hagati ya milimetero (mm) 20 na 100 ni yo iteganyijwe mu gihugu mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2021.

Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu Turere twa Rubavu na Rutsiro ndetse no mu gice kinini cyo hagati cy’Uturere twa Nyamasheke na Rusizi.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba, no mu bice byinshi by’Uturere twa Musanze, Burera, Gakenke, Nyaruguru no mu bice bimwe na bimwe by’Uturere twa Nyamagabe, Huye, Muhanga, Rulindo, Gicumbi na Nyagatare. Muri ibi bice bivuzwe haruguru kandi imvura izaba iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe ihagwa mu gice cya gatatu cy’Ugushyingo.

Imvura nke kandi iri munsi y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa iteganyijwe mu bice bimwe na bimwe by’intara y’Iburasirazuba no mu gice cy’Amayaga. Imvura nke iri hagati ya milimetero 20 na 30 iteganyijwe mu bice byinshi by’Uburasirazuba bw’Akarere ka Kayonza n’ibice bike mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare na Kirehe.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 iteganyije ahasigaye mu Turere twa Kayonza na Kirehe no mu bice bimwe na bimwe by’Uturere twa Ngoma, Bugesera, Gatsibo, Rwamagana, Nyagatare, Gicumbi, Ruhango, Nyanza na Kamonyi.

Imvura iringaniye iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gihe iteganyijwe ahasigaye hose mu gihugu ikaba iri hagati ya milimetero 40 na 60. Iminsi imvura izagwamo iri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi irindwi (7) iziyongera kuva mu burasirazuba werekeza mu burengerazuba bw’igihugu, ikazaboneka ku mataliki atandukanye y’iki gice.

Muri iki gice cya gatatu, biteganyijwe ko imvura izagwa izaturuka ku isangano ry’imiyaga rikiri mu karere u Rwanda ruherereye ndetse no ku miterere ya buri hantu.

Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe

Mu gice cya gatatu cy’Ugushyingo 2021, mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 10m/s.

Umuyaga mwinshi uri hagati ya 8m/s na 10m/s uteganyijwe mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare no mu bice bike by’Uturere twa Kayonza, Kirehe, Bugesera, Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Gisagara, Ngororero, Karongi, Nyamasheke na Rusizi. Ahandi hose hasigaye hateganyijwe umuyaga uringaniye.

 Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya gatatu cy’Ugushyingo 2021, mu gihugu hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya 18°C na 30°C.

Ubushyuhe buri hagati ya 28°C na 30°C ni bwo bwinshi buteganyijwe mu bice by’umujyi wa Kigali, ahenshi mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Turere twa Kamonyi na Nyanza no mu kibaya cya Bugarama.

Ubushyuhe  buri hagati ya 18°C na 20°C ni bwo bucye buteganyijwe mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Nyabihu.

Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe buboneka mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo mu Rwanda.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.