Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Imvura igenda igabanuka ariko mu kirere hari umuyaga mwinshi- Twahirwa

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 18, 2018

Nyuma y’imvura nyinshi imaze amezi 4 igwa ku butaka bw’u Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ibipimo bigaragaza ko irimo kugabanuka, ariko umuyaga wo ni mwinshi mu kirere.

Umuyaga udasanzwe uje ukurikirana n’imvura imaze igihe igwa watwaye ibisenge by’amazu y’abaturage

Ibi ni  ibitangazwa na Twahirwa Anthony, umuyobozi ushinzwe iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa   mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, ugaragaza ko ibicu bitanga imvura bigenda bigabanuka mu kirere ku buryo imvura nayo igenda igabanuka.

Ati “Kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2018, hazagaragara imvura nke, ikazajya igwa gake kandi ari nke, ariko nyuma y’icyo gihe iziyongera bitari cyane, ariko izagera mu kwezi kwa Kamena igahita icika”.

Twahirwa avuga ko ibipimo bigaragaza ko umuyaga mu kirere ari mwinshi, aho atanga urugero rw’uwaraye utwaye ibisenge by’amazu mu karere ka Bugesera, ko ngo wagendaga ibirometero 18.5 ku isaha, aho asanga iki gipimo ari kinini ku karere ka Bugesera kagizwe n’imirambi aho nta misozi miremire ihari ngo igabanye ubukana bw’uyu muyaga.

Ati “Ubusanzwe igipimo cya Km 18.5 ku isaha ni umuyaga utari muke, byakongeraho Akarere ka Bugesera gafite imirambi nta misozi wahasanga, bikawongerera ubukana, byatumye utwara ibisenge by’inzu zitari nke.”

Ku bijyanye n’imvura yaguye aho mu Bugesera, Twahirwa agaragaza ko itari nyinshi kuko ibipimo byayo byari mm 12 zingana na litiro 12 z’amazi ku buso bwa metero kare.

Ati “Ubusanzwe iyi mvura yahaguye yari nke kuko yari ifite igipimo cya mm12, zigereranywa na litiro 12 z’amazi ziguye ku butaka bufite ubuso bwa metero kare imwe, ahubwo icyari gikomeye ni umuyaga wahanyuze kuko wari mwinshi”.

Twahirwa yongeyeho ko nyuma y’imvura nyinshi habaho umuyaga, aboneraho umwanya wo kuburira abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo bagakaza, cyane cyane mu bice by’imirambi nka Bugesera idafite imisozi n’amashyamba menshi yabasha gutangira umuyaga.

Ku bijyanye n’imvura y’amahindu ateye impungenge benshi kuko nayo yagaragaye muri aka karere ka Bugesera, Twahirwa yavuze ko amahindu aterwa n’ubuhehere buba buri mu kirere, bityo ngo iyo hari ubukonje bwinshi mu kirere, ibicu byiremamo ikintu kimeze nk’ibuye ari na bwo hamanuka amahindu aho kugusha imvura.

Gusa ngo ibipimo bigaragaza ko nta bukonje bukabije buri mu kirere, bityo akaba nta mahindu azagwa cyane, keretse mu gihe yagwa mu buryo butunguranye.

Twahirwa kandi yavuze ko imvura isigaye mu kirere izeza imyaka iri hafi kwera kuko atari nyinshi, ariko ngo itewe vuba imvura ishobora kutazayeza keretse ibihe bihindutse ibipimo byayo bikiyongera mu kirere.