24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Imvura idasanzwe iraterwa n’imiyaga iva DRC n’ubushyuhe buva mu Nyanja y’Abahinde

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 30-01-2020 saa 22:40:24
Imvura usanga yiganjemo umuyaga n'inkuba, abantu bagomba kwitondera kugenda muri iyo mvura

Imvura idasanzwe irimo kugwa muri iyi minsi y’impera z’ukwezi kwa Mutarama. Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, kiratangaza ko igitera iyi mvura kugwa bidasanzwe ari uruhurirane rw’imiyaga harimo ituruka mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ndetse n’ubushyuhe buva mu Nyanja y’Abahinde.

Ibi Mbati Mathieu, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe ishami ry’Iteganyagihe mu kigo k’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere, yabitangarije Imvaho Nshya agira inama abantu kwitondera iyo mvura kuko ari nyinshi kandi ingaruka zayo umuntu akaba adashobora kuzimenya usibye gukenga.

Yagize ati: “Imvura igwa tariki ya 31 na tariki ya 1 Gashyantare 2020 ni imvura idasanzwe kubera ko ishobora guteza ibiza hirya no hino mu Gihugu. Iyi mvura iraterwa n’uruhurirane rw’imiyaga iri mu kirere irimo ituruka mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’ubushyuhe buturuka mu Nyanja y’Abahinde”.

Mbati akomeza avuga ko igwa ry’iyi mvura atari ubwa mbere bibaye kuko ngo imvura nk’iyi ijya igwa nyuma y’imyaka ine, itanu cyangwa itandatu. Icyo asaba abantu ni ukwitondera iyo mvura kuko ishobora no guhitana abantu ndetse ikangiza n’ibintu, birinda gutwara imodoka ahantu hari umuvu w’amazi cyangwa kwambuka ahantu batareba neza kuko imvura ishobora kuba yasenye aho uri bukandagire.

Imvura igwa kuri uyu wa 31 no ku ya 1 Gashyantare 2020 igereranywa n’imvura yaguye ku munsi wo ku wa 28 Mutarama 2020, umwe mu minsi yije nta zuba rivuye mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu, kuko igihu kivanze n’imvura kiriwe kibuditse.

Ibi kandi na byo byabaye nyuma y’umunsi umwe Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere  (Meteo Rwanda) gitanze umuburo ku mvura nyinshi izagwa hagati y’itariki ya 28 Mutarama n’iya 1 Gashyantare 2020.

Ibitangazamakuru binyuranye byafashe amafoto y’uko umunsi wiriwe agaragaza imivu ifite ingufu nyinshi cyane ku buryo hari abo yabuzaga gutambuka ngo bave hamwe bage ahandi. Ibi bikaba byaratumye Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) isaba Abanyarwanda gukomeza kwitwararika ingamba zo kwirinda no gukumira ibiza.

Ubutumwa bw’iyi Minisiteri buvuga ko buri wese akangurirwa gushishoza no kwitwararika hirindwa ko hari uwatwarwa n’imivu, imigezi cyangwa akaba yakubitwa n’inkuba. Abagituye mu manegeka, mu bishanga, mu nzu zidakomeye, barakangurirwa kwimukira ahatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Kugira ngo abantu bumve uburemere bw’iyi mvura igwa kandi byabanje kuburirwa Abanyarwanda, ni uko n’imvura yaguye ku mugoroba wa Noheli 2019 mu Mujyi wa Kigali yateje imyuzure n’imivu y’amazi, kugeza n’aho itembana imodoka kandi imvura yari yavuzwe n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere.

Iyo mvura yo ku wa 25 Ukuboza 2019 yamanukanye imodoka iyikuye mu igaraje iyiroha muri ruhura yitwa Mpazi igabanya Cyahafi na Kimisagara muri Nyarugenge, maze itangirwa n’ikiraro muri Nyabugogo. Byatangajwe ko iyo mvura kandi yahitanye abantu bagera ku 10 ndetse yangiza n’ibintu bitari bike.

Abantu rero bakaba basabwa kujya bumva ibyo ubuyobozi bubasaba bigamije kubarinda kugwa mu kaga baterwa n’ibiza bitewe n’imvura ndetse n’imiyaga.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.