Imvaho Nshya yashimiwe uruhare yagize mu migendekere myiza y’irushanwa ry’urubyiruko

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 15, 2019

Kuva tariki 02 kugeza 06 Mata 2019 i Huye mu Ntara y’Amajyepfo  habereye imikino y’urubyiruko ruturutse mu bihugu bigize akarere  ka 5  “ANOCA Zone  5  Youth Games 2019”.

Ishimwe ryagenewe Imvaho Nshya

Iyi mikino yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda n’ihuriryo rya Komite Olempike mu bihugu bigize akarere ka 5 “ANOCA Zone 5” ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda “MINISPOC” ikana yari igamije  gufasha  abakinnyi bari munsi y’imyaka 18  kwimenyereza amarushanwa  ariko ukaba wari n’umwanya mwiza  wo gutoza uru rubyiruko  indangagaciro  zigamije ubumwe, ubwiyunge n’imibanire  myiza.

Nyuma y’iyi mikino, abagize uruhare mu migendekere myiza yayo barashimiwe. Imvaho Nshya nka kimwe mu bitangazamakuru byakurikiranye iyi mikino kikayigeza ku banyarwanda cyashimiwe uruhare  cyagize.

Ku kimenyetso k’ishimwe Imvaho Nshya yahawe  handitse aya magambo ““ANOCA zone 5, Minisiteri y’umuco na  Siporo  y’u Rwanda (MINISPOC)  na Komite Olempike y’u Rwanda barashima uruhare rwanyu mwagize mu migendekere myiza y’irushanwa  ry’urubyiruko rwo mu bihugu bigize akarere ka 5 (ANOCA Zone 5  Youth Games 2019).”

Iyi mikino  yari  ibaye ku nshuro ya mbere   yahuje a abakinnyi  baturutse mu bihugu 11 bigize akarere ka 5, ikipe y’impunzi ziba mu Rwanda  n’u Bufaransa bwatumiwe.  Ibi bihugu akaba ari u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Eritrea, Sudani, Somalia, South Sudan, Ethiopia, Tanzania na Misiri.

Muri iyi mikino hakinwe Basketball ya  3, imikino ngororamubiri “Athletisme”,  gusiganwa ku magare “Cycling”, Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” na Taekwondo.

Igihugu cy’u Bufaransa kegukanye imidari 10, Kenya yegukana imidari 14, Eritrea  (7),u Rwanda (22), Ethiopia (7), Misiri (15), Uganda (11),Burundi (6),  South Sudan (2), Sudan (3), ikipe y’impunzi (2), Somalia (1) naho Tanzania nta mudari yegukanye.