Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Impunzi ziri mu Rwanda zatangiye guhabwa amakarita aziranga

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Aug 31, 2018

Minisiteri y’Imicungire y’Impunzi n’Ibiza (MIDIMAR), yatangiye igikorwa cyo guha impunzi ziri mu Rwanda amakarita y’impunzi mu rwego rwo kubafasha kugera kuri serivisi zitandukanye z’imibereho yabo bavugaga ko batabasha kugeraho badafite icyo cyangombwa.

Minisitiri w’Imicungire y’Impunzi n’Ibiza, Jeanne d’Arc de Bonheur iburyo, aha amakarita impunzi ziri mu Mujyi wa Kigali, igikorwa kizakomereza mu nkambi ziri mu Rwanda (Foto Gisubizo G)

Minisitiri w’Imicungire y’Impunzi n’Ibiza, De Bonheur Jeanne d’Arc, ubwo yatangizaga icyo gikorwa ku mpunzi ziri mu Mujyi wa Kigali, ejo hashize tariki ya 30 Kanama 2018, yavuze ko ari igikorwa u Rwanda rwari rwariyemeje, kikaba gitangiye nyuma y’amezi arindwi batangiye kubarura impunzi ziri mu Rwanda.

Minisitiri De Bonheur yagize ati “Ni igikorwa igihugu cyacu cyari cyariyemeje, mu nama yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2016. Kuri twe nk’igihugu, kuba tugeze kuri uyu muhigo ni ikintu k’ingirakamaro, uyu munsi turatanga ikarita 2 761 ziranga impunzi duhereye ku mpunzi zituye mu Mujyi wa Kigali.

Turumva ari ingenzi kuba babonye iyi karita kuko izabafasha mu buzima busanzwe; izabafasha kuzamura imibereho yabo kuko ubu babonye uburenganzira bwo kuba bagenda bemye, ntacyo bikanga, bafite umutekano usesuye. Ikindi ni uko ibafasha kubona uburenganzira bwo kuba bahangana ku isoko ry’umurimo bakaba babasha kwishakira akazi cyangwa gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse no gufungura konti muri banki cyangwa kugera ku zindi serivisi z’ishoramari”.

Bamwe mu mpunzi bari mu Mujyi wa Kigali, cyane abaturutse mu gihugu cy’u Burundi, babwiye Imvaho Nshya ko bishimiye ayo makarita kuko ibintu byinshi batabyemererwaga kuko nta cyangombwa bari bafite kibemerera icyo bashaka gukora mu kwiteza imbere.

Ndayishimiye Elieser utuye mu karere ka Gasabo yagize ati “Ibibazo nari mfite ni ibijyanye no kuba ndi mu gihugu nta cyangombwa mfite ariko kuba nyibonye igiye kumfasha ku bijyanye no gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga cyangwa mu gihe ngenda mu nzira umuntu aketse ko nta cyangombwa mfite nzabasha kukimwereka bikabasha kumfasha”.

Ndimurukundo Yve utuye i Remera, we yagize ati “Biranshimishije kubera ko hari imirimo ntari gukora kuko ntafite iyi karita. Nsanzwe ndi umushoferi mfite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’iwacu ariko muri kompanyi za hano ntibaduhaga akazi, banyakaga urwo mu Rwanda; ariko ubu mbonye iyi karita ngiye gushyiramo imbaraga nkore ikizamini cyo gutwara nk’abandi ino.

Ikindi ni uko ntajyaga muri banki kuko pasiporo yange yari yarabuze none ubu imirimo yose ngiye kuyitangira uko mbishaka”.

Uyoboye komite y’impunzi mu migi itandukanye yo mu Rwanda, Ntadohoka Patrice, yavuze ko hari impunzi z’Abarundi benshi bajyaga bahura n’ikibazo cyo kutagira ibyangombwa bikabangamira inzego z’umutekano, bigasaba ko yitabazwa akajya kubavuganira.

Ati “Hari ikibazo cy’umutekano bwa mbere, iyo ugiye utembera muri iyi migi utagira icyangombwa kikuranga bashobora kugufata, uwafunzwe tukajya kumuvuganira hashize iminsi tubimenye. Ikindi udafite ikarita ikuranga ntushobora gufunguza konti muri banki, ntushobora gusinya kontaro y’akazi; urumva nta burenganzira uba ufite bwo kubona serivisi zimwe na zimwe abandi babona”.

Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yavuze ko usibye izo karita zibemerera kugenda no gukorera ku butaka bw’u Rwanda, hari n’amasezerano ari kumvikanwaho hagati y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo azafasha impunzi kugira ikarita isomwa n’ikoranabuhanga ibemerera kwambuka igihugu.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gutanga izo karita z’impunzi ziri mu Rwanda bizarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, impunzi zose ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda zikazazibona.