Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Impunzi zigiye gutangira gukorana n’ibigo by’imari

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 01-11-2018 saa 18:28:45
Umuyobozi w'Ikigo cy'Imari Umutanguha, Ndahayo Theonest Jules ibumoso na Waringa Kibe uhagarariye ikigo AFR mu Rwanda kizafasha guhugura impunzi mu by'imari, bamaze gusinya amasezerano y'imikorere (Foto Samuel M)

Impunzi zicumbikiwe mu nkambi ziri mu Rwanda zashyiriweho uburyo bwo gukorana n’ibigo by’imari mu kwiteza imbere.

Ubwo buryo burimo kwaka inguzanyo, kohereza amafaranga no kuyakira n’ibindi bizazamura imibereho yabo.

Ni umushinga watangijwe wo kugeza serivisi z’imari ku mpunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda, washyizweho umukono hagati y’Ikigo k’imari iciriritse Umutanguha (UFC), sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda n’ikigo k’imari AFR ishami ry’u Rwanda hamwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Umuyobozi mukuru w’ikigo Umutanguha, Ndahayo Jules Theoneste, yavuze ko bizafasha impunzi kwiteza imbere binyuze mu kugera kuri serivisi z’imari zitandukanye umukiriya ahabwa.

Ati: “Ni ukubafasha kwizigamira, kubafasha koherezanya amafaranga hanyuma tukazafasha abafite imishinga iciriritse ishobora kubafasha kugira ngo babone inguzanyo. Kugira ngo byose bigerweho, ni uko tutazarinda gufungura amashami mu nkambi z’impunzi; ubu ikigezweho ni uko hakoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo serivisi zigere ku bantu benshi bashoboka, ni na yo mpamvu dufitanye ubufatanye na Airtel Rwanda kugira ngo serivisi z’Umutanguha bazibone ku bahagarariye Airtel (Agent) aho ari ho hose ariko natwe tuzagira abakozi bake mu nkambi bazajya babafasha kugira ngo barebe abasabye inguzanyo niba zikwiye no kubafasha mu kubagira inama.”

Ndahayo akomeza avuga ko kubera ko impunzi ziri mu nkambi zidasanzwe zikorana n’ibigo by’imari n’izindi serivisi z’imari, ikigo AFR kizabafasha kizabigiramo uruhare.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Imari Umutanguha, Ndahayo Theonest Jules ibumoso na Waringa Kibe uhagarariye ikigo AFR mu Rwanda kizafasha guhugura impunzi mu by’imari, bamaze gusinya amasezerano y’imikorere (Foto Samuel M)

Umuyobozi uhagarariye ikigo AFR mu Rwanda, Waringa Kibe, yavuze ko bifuza ko buri muturarwanda yagerwaho na serivisi z’imari nk’uko Guvernoma ibifite mu ntego.

Ati “Twahisemo impunzi kuko na bo ni bamwe mu baturarwanda, kandi bakeneye serivisi z’imari uko bwije n’uko bukeye, bakeneye kuzigama, gukora imishinga ibyara inyungu.”

Yakomeje agaragaza ko ku Isi abarenga miliyoni 65 bakuwe mu byabo ku mpamvu zitandukanye, muri bo abagera kuri miliyoni 15 babarizwa ku mugabane w’Afurika, bityo na bo ni bantu bakeneye kwinjira ku isoko rya servisi z’imari kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kunganira ubufasha bahabwa nk’impunzi.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Arifur Rahman, yashimye iyo serivisi igiye guhabwa impunzi, avuga ko ije mu gihe umuryango wita ku mpunzi ushaka guteza imbere imibereho y’impunzi, bityo bizatuma haboneka uburyo butandukanye bwo gutuma impunzi zibona ibyo kurya n’ibindi bidasabye kujyana ibiribwa aho impunzi ziri.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.