Impunzi yemeye ko ari yo yatemye inka 12 muri Nyabihu

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 28-03-2019 saa 17:17:17
Habimana (izina twamuhimbye) ukurikiranweho gutema inka 12 z'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyabihu

Impunzi y’Umunyecongo ibaruwe mu Nkambi ya Kiziba, yiyemereye ko ari we watemye inka 12 z’umworozi wo mu Karere ka Nyabihu.

Habimana (si ryo zina rye nyakuri) yeretswe itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuwa 28 Werurwe 2019, aribwira ko yatemye inka 12 za Ndabarinze Kabera, abitewe no kuba yaramugabiye ntamwiture.

Asobanura ko umubano we n’uwo yatemeye inke wari umeze neza ku buryo yanamugabiye inka ubugira gatatu, kugeza muri Kanama 2018 ubwo ngo Ndabarinze yamukubitaga akamumugaza.

Ati, “Yarankubise aramugaza, amugaza naramuhaye inka eshatu, we iyo ampaye arayinyima (ntiyataha), arambwira ngo nzataha ubusa.”

Ndabarinze yategetswe kumuvuza, kuva ubwo bakajya bahigirana, umwe ati inka zawe zizashira, undi ati nawe izo naguhaye ntunyiture ntuzazikama, nk’uko Habimana abisobanura.

Kwanga kumwitura ndetse no kuba ngo Ndabarinze yarafashe inka za Habimana akazijyana mu birayi bya RAB (Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi) zikabyona bikamusaba ko agurisha inka imwe ngo atange indishyi y’ubwone, ngo byamwongereye umujinya watumye ashaka kwihorera.

Habimana avuga ko inka ebyiri yari asigaranye, yazigurishije amafaranga avuyemo arayarya, arakena, yigira inama yo gukenesha na Ndabarinze kuko yamuhaye inka ntamwiture.

Inka zatemwe mu ijoro kuwa Gatandatu, mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira 24 werurwe 2019, aho Habimana avuga ko yazitemye wenyine, azisanze mu ishyamba ziri zonyine, nka 20:30 z’ijoro.

Asobanura ko mu nka 12 yatemye, harimo eshatu yagabiye Ndabarinze. Urwego  rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko 10 muri 12 zatemwe zamaze gupfa, kandi n’izisigaye zirarembye.

Habimana avuga ko mbere yo gutema izi nka yabanje kunywa inzoga ya waragi mu rwego rwo kwidoroga (kuyobya ubwenge bwe), nk’uko abisobanura, ubundi yerekeza aho inka ziri mu ishyamba arazitemagura.

Iperereza

Mbabazi Modeste uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko RIB ikimara kumenya amakuru y’itemwa ry’inka za Ndabarinze, yafunze abashumba bo muri ako gace.

Mu ikusanyamakuru, Habimana yagarutsweho cyane mu bakekwa, nk’uko Mbabazi abisobanura, abagenzacyaha bamusanga mu Nkambi ya Kiziba, bamuta muri yombi, kuwa Gatatu tariki 27 Werurwe.

Mbabazi ati, “Yatangiye ahakana ko atari we, ariko uko abagenzacyaha bagenda bamwereka amakuru yose ahari n’abamubonye muri ako gace bamubaza icyo yari yaje kuhakora, atangira kubura ibisobanuro.”

Mbabazi avuga ko Habimana yaje kwemera ko inka ari we wazitemye, ariko impamvu atanga yo kuba yaragabiye ndabarinze ntamwiture, abagenzacyaha bakumva itumvikana.

RIB isobanura ko amakuru amaze gukusanywa avuga ko Habimana yashakaga kwica Ndabarinze, agatema inka ze ari uko amubuze, ariko Habimana arabihakana akavuga ko atigeze agira icyo gitekerezo.

Ndabarinze watemewe inka, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mbabazi asaba ko abarokotse Jenoside badakorerwa ibikorwa bibababaza, cyane muri iki gihe cyegereje kwibuka Jenoside ku nshuro ya 25.

Ati, “Turimo turagana mu cyunamo, abantu bafate mu mugongo abarokotse Jenoside aho kugira ngo babasonge, babwira amagambo mabi, yo kubakomeretsa, ahubwo nibabubake, babashyigikire kugira ngo iminsi yo kubaho yiyongere kandi banubake igihugu nk’uko tubyifuza.”

Habimana ukekwaho ubu bwicanyi bwakorewe inka, ni umugabo ufite umugore n’abana bane, akaba amaze imyaka 20 abaruwe mu nkambi y’impunzi ya Kiziba yo mu Karere ka Karongi.

Mu byaha akurikiranweho, harimo no kuba afite indangamuntu y’u Rwanda, aho amazina ari ku ndangamuntu atandukanye n’ari ku ifishi ndangampunzi.

Abantu 16 bari batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza, bararekuwe, hasigara Habimana wenyine, nk’uko Mbabazi abyemeza.

Habimana (izina twamuhimbye) ukurikiranweho gutema inka 12 z’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyabihu

Ingingo ya 190 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gika cyayo cya gatatu, ivuga ko “Umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye
cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

One Comment on “Impunzi yemeye ko ari yo yatemye inka 12 muri Nyabihu”

  1. Ubugome bukabije. Ubunyamaswa peee!!! Gusa kuramuvuga mu maziba ye ndumva atari byo. Ni umunyabyaha yagombye kuvugwa n’abantu bakamumenya.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.