Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Impinduka zizatuma Afurika idashingira ku bandi-Kagame

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Jan 30, 2018

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, akaba ari n’umuyobozi w’amavugurura arimo gukorwa mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), akaba anayoboye uyu muryango, avuga ko impinduka atari ikintu cyoroshye, ariko iyo abantu bumvise impamvu zazo bagira icyo bakora, bikazatuma Afurika idakomeza kuba ahantu hashingiye ku bandi.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi wa AU hagati, ibumoso ni Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo ya AU ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ku mugoroba w’ejo hashize mu kiganiro n’abanyamakuru Addis Ababa muri Ethiopia, nyuma yo gusoza inama ya 30 ya AU yari imaze iminsi ibiri. Muri iki kiganiro yari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat.

Avuga ku mavugurura ya AU, Kagame yavuze ko kuva mbere abakuru b’Ibihugu by’Afurika bafashe ikemezo ko ari igihe cyo gukora amavugurura yagira ibyo ahindura mu bihugu ku giti cyabyo n’umugabane w’Afurika.

Ati “Amavugurura akenera guhindura imyumvire, impinduka nta bwo ziza ku buryo bworoshye, bisaba gukora cyane rimwe na rimwe no kwitanga, ariko ikintu gikomeye cyane ni uko impinduka ziganisha ku bikenewemo. Igihe abantu bumvise ko hagomba kubaho impinduka, icyo gihe nabo hari icyo bakora.”

Perezida Kagame akaba avuga ko ibihugu ubwabyo bishobora kwishakamo ubushobozi, byaba ari ngombwa ko abafatanyabikorwa batanga ubufasha bukaza bwiyongera ku byo ibihugu ubwabyo byashoboye kugeraho. Ati “Afurika nta bwo izakomeza kuba ahantu habaho hashingiye ku bandi ku isi. Tugomba kugera ku byo dushaka.”

Umuyobozi Mukuru wa AU, Perezida Paul Kagame, yakomeje agira ati “Iyo uvuze ku mpinduka, kumvikana ni ikintu k’ingenzi cyane, kumva impamvu tujya mu mavugurura. Kugeza ubu, hari intambwe nziza yatewe, abantu benshi baragenda babyinjiramo, kandi tuzakorera hamwe.”

Kagame yakomeje avuga ko intera Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe irimo kugeraho mu kumva uruhare rw’abayobozi ari impinduka. Akaba yaravuze ko byumvikana ko hazabaho gutsimbarara ariko hamaze guterwa intambwe nziza, kandi hari impamvu. Ati “Dukeneye gukorera hamwe nk’umugabane kurusha ikindi gihe.”

Muri iki kiganiro hagarutsweho ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump ku wa 25 Mutarama 2018 yandikiye Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat abinyujije ku Muyobozi w’uyu muryango, asaba ko habaho gushyira imbaraga mu bufatanye hagati y’ibihugu by’Afurika na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.