Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Impamvu umubyeyi utwite agomba kwipimisha inshuro 4 byibuze

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 17-06-2019 saa 14:48:37

Impuguke zisobanura ko kwipimisha ku mugore utwite haba mbere na nyuma yo kubyara ari ntagereranywa ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ngo agomba kwipimisha byibuze inshuro 4 mu gihe cy’amezi ikenda atwite.

Umutesi Sharon, umukozi mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ashinzwe ubuzima bw’umubyeyi asobanura ko umubyeyi agomba kwitabira byibuze inshuro 4 zose kuko umwana ashobora kuba ameze neza mu gihembwe cya mbere ariko agahindukira mu gihembwe cya kabiri akaba yahindukira mu buryo umubyeyi we adashobora kubyara neza.

Umutesi avuga ko umubyeyi agikeka ko yaba yasamye yakagombye kwihutira kugera ku kigo nderabuzima kimwegereye bakamusuzuma bakemeza ko yaba yasamye ni ukuvuga ngo kwa muganga igihe batabyemeje kubikeka ntibiba bihagije.

Yagize ati: “Umubyeyi ugikeka ko yaba yasamye akajya ku ivuriro rimwegereye bakemeza ko yatwise kwipimisha nibwo byakagombye gutangira.”

Akomeza agira ati : “Iyo tuvuze igihembwe cya mbere abenshi bamenyereye ko igihembwe kigira amezi atatu akavuga ati nzipimisha ku kwezi kwa gatatu kuko abaganga bakunda kudukangurira ko tugomba kwipimisha mu gihembwe cya mbere ariko agikeka ko yasamye muganga akemeza ko yasamye yakagombye kwipimisha icyo gihe atarageza amezi atatu ubwo ni inshuro ya mbere”.

Inshuro ya kabiri umubyeyi agomba kwipimisha mu gihembwe cya kabiri ni ukuvuga ngo kuva ku mezi atatu kugeza kuri atandatu.

Ati: “Ndi kuvuga ibihembwe kugira ngo numuntu uwo ari we wese kuko sinavuga ibyumweru kugira ngo umuntu wese yumve ko ibihembwe bigira amezi atatu”.

Umubyeyi noneho ku gihembwe cya gatatu ari nacyo umubyeyi azabyaramo yakagombye gusubira kwa muganga inshuro 2. Ibyo bivuga ko muri icyo gihembwe mu mezi 6 kugeza ku mezi 9 kuko umubyeyi abyara agejeje amezi 9 yagombye gusubirayo 2 muganga akamurebera uko bimeze.

Yagize ati: “Niko biteganyijwe kwipimisha, ariko tukibanda cyane cyane ku kwipimisha ku nshuro ya mbere mu mezi atatu abanza. Ni yo mpamvu tuvuga tuti mu gihe uketse ko waba wasamye ihutire kujya kwa muganga bemeze yuko wasamye kugira ngo utangire kwikurikirana hakiri kare”.

Kubera iki umubyeyi utwite akwiye gushyira imbaraga cyane ku gihembwe cya mbere

Umutesi asobanura ko mu gihembwe cya mbere ku by’ubuvuzi cyane ari cyo gihembwe umubyeyi yakagombye kwita ku mwana cyane mu gihe muganga yemeje ko yatwise kuko ngo hari inama agomba kumugira.

Uretse inama, umubyeyi utwite ahabwa ibinini bya Feri bibongerera amaraso, ibyo binini ngo si ukubongerera amaraso gusa ahubwo ngo binatuma n’imikurire y’umwana imera neza umwana akiyongera ibiro vuba vuba bikaba byamurinda inda kuba yavamo kuko mu mezi ya mbere inda ishobora kuvamo byihuse cyane.

Ati: “Ubwo rero iyo igihembwe cya mbere umubyeyi yagiriwe inama uburyo ashobora kwitwara bimufasha kugira ngo n’umwana amere neza n’abanyura muri ecographie (icyuma kigenzura uko umwana aba amerewe mu nda) abahanga bavuga yuko mu gihembwe cya mbere nibwo bashobora kumenya igihe neza azabyarira babireba neza kurusha uko yaza mu gihembwe cya gatatu yego naho barabireba ariko mu gihembwe cya mbere ni bwo baguha neza igihe uzabyarira.”

Iyo umugore utwite agiye kwa muganga bapima iki?

Kwipimisha umugore atwite ngo ni amahirwe atagomba kwiyima. Umutesi ati: “Ni ukuvuga ngo kwa muganga habayo serivisi nyinshi cyane umubyeyi aba agomba kubona ni ukuvuga ngo mu gihe atwise hari ibintu byinshi bapima. Bamupima amaraso ni ukuvuga ngo ubuzima bw’umubyeyi nta bwo aribwo bwonyine tuba tureba, tureba n’ubuzima bw’umwana atwite hari ibizamini bamufata, hari inama bamugira, kureba uburyo umwana ameze mu nda. Hari ibintu byinshi muganga areba akaba yamugira inama akurikije uko inda ye imeze kuko buri muntu wese aba afite uburyo ameze inda nta bwo aba ari zimwe buri muntu wese afite uburyo ateye n’uburyo inda ye imeze ni ukuvuga ngo bamupima bakurikije ibizamini muganga yamwatse bitandukanye”.

Mu bizamini baka kwa muganga iyo basuzuma umubyeyi harimo kumurebera igipimo cy’amaraso afite ari na cyo gipimo gishobora gufasha kureba ko umuvuduko w’amaraso ye umeze.

Ati: “Umubyeyi adafite amaraso muri we n’umwana imikurire ye iba mibi nta bwo akura neza”.

Hari kandi kumupima ubwoko bw’amaraso (groupe Sanguin) kuko na byo ngo birafasha iyo umubyeyi azi ubwoko bwe bw’amaraso hari uburyo umubyeyi ashobora gutwita akaba yatandukanya ubwoko bw’amaraso n’uruhinja atwite bityo rero iyo batabimenye hakiri kare bituma umwana ashobora kubura ubuzima mu gihe avutse.

Ati: “Iyo abaganga babimenye hakiri kare rero barabikumira muri cya gihe cyose bakaba bamugira inama no mu gihe cyo kuvuka bakaba bamuha umuti ushobora gutuma umwana we abaho”.

Ikindi bamupima ni imiterere y’umubyeyi, imikurire y’umwana.

Ati: “Burya umwana mu nda arakura, bamenya amagarama ye, bakamenya niba afite igwingira, ikibazo yaba afite muganga arabimenya bityo rero muri icyo gihe nibwo bagenda bamugira inama”.

Ibimenyetso mpuruza umubyeyi aba agomba kumenya mu gihe atwite

Umubyeyi mu gihe atwite hari ibimenyetso mpuruza agomba kumenya no mu bukangurambaga Umutesi avuga ko bashishikariza ababyeyi kwimenya ni ukuvuga ngo umubyeyi ashobora kuvira ku nda, kurwara umutwe udashira, kugira isereri, no kugagara.

Ibi ngo ni ibimenyetso mpuruza umubyeyi aba agomba kumenya mu gihe atwite.

Ati: “Hari igihe nk’abantu bamwe na bamwe aba afite isereri bakavuga ngo ni inda yamuguye nabi, yaba ari kuvira ku nda akumva ari ibisanzwe ari bugume mu rugo yenda bize gushira, nta bwo agomba kuguma mu rugo ni ukuvuga ngo iyo akurikiranwa kwa muganga umunsi ku wundi ibi byose muganga amugira inama uburyo agomba kwitwara n’ikibazo cy’umwana kuba atameze neza mu nda ibyo birebwa kwa muganga honyine”.

Iyo rero ngo akurikiranwa na muganga we cyangwa muganga abizi amugira inama agira ati: “Ubu rero umwana wawe ndabona yitambitse nta bwo ugomba gutinda mu rugo”, akaba yamugira inama uburyo agomba kubyara bityo bikaba byamurinda kubyarira mu rugo.

Mu gihe umubyeyi atwite, ngo umugabo ntagomba gusigara kuva igihe umugore we yaketse ko yasamye umugabo agomba kumuba iruhande, agomba kumuherekeza bagafatanya urugendo no kujya kwisuzumisha kuko ngo ari uburenganzira bw’umubyeyi guhitamo umuntu ugomba kumuherekeza akinjira kwa muganga yaba umugabo we cyangwa undi ashaka kuko hari ibintu byinshi umugabo aba agomba gufatanya n’umubyeyi muri urwo rugendo n’izo nama umugabo agomba kuzumva akaba yamufasha mu buryo butandukanye.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

One Comment on “Impamvu umubyeyi utwite agomba kwipimisha inshuro 4 byibuze”

  1. umugore wange ko azana ibintu by’umweru mugitsina ndetse bikamwokera cyane biterwa nuko atwite cg nuburwayi bwihariye?

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.