Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Imiyoborere myiza y’amashuri igira uruhare mu mitsindire y’abana

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 20-02-2018 saa 07:31:47
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bari bitabiriye inama bibukijwe ko kuyobora neza bituma ireme ry'uburezi rigerwaho

Imitsindire y’amashuri ni imwe mu mpamvu ituma abanyeshuri batsinda neza, bikongera ireme ry’uburezi rikenewe mu mashuri.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bari bitabiriye inama bibukijwe ko kuyobora neza bituma ireme ry’uburezi rigerwaho

Iyi ni imwe mu nsanganyamatsiko yagarutsweho mu bukangurambaga ku ireme ry’uburezi mu gihe k’iminsi 10, bwabereye hirya no hino mu gihugu, aho abakozi ba Minisiteri y’Uburezi baganirije abarezi ku miyoborere y’amashuri kuko ari urufunguzo rw’uburezi bufite ireme.

Itsinda ryari riherereye mu Karere ka Rubavu ryari riyobowe na Kabatesi Emeritha, umuyobozi muri REB ushinzwe imibereho myiza y’abarimu yibukije abarezi n’abayobozi b’amashuri ko imiyoborere myiza y’amashuri iri mu bituma abana bakunda ishuri, kuko ngo iyo bayobowe neza babasha kwishimira kuba ku ishuri.

Ati:“Mwebwe bayobozi b’amashuri namwe barezi, imiyoborere y’amashuri ni ngombwa mu gukundisha ishuri abana, bityo bakishimira ibibera ku ishuri kurusha uko bakwishimira ibibera mu ngo no mu mihanda. Murasabwa rero kubyitaho, ubuyobozi bugatahiriza umugozi umwe n’abarezi ndetse n’abanyeshuri, bizatuma abana bishimira umwanya barimo.”

Kubwimana Fortunée, umugenzuzi w’uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, wari mu itsinda ry’abakoze umurimo w’ubukangurambaga muri iyo Ntara, yasabye abarezi n’abayobozi bo mu mashuri 20 y’Intara y’Amajyaruguru kwimika imiyoborere myiza mu mashuri, kuko ari yo ituma impande zose z’uburezi zikorana neza kandi mu buryo bunogeye buri wese.

Ati:“Iyo abarezi bayobowe neza, babasha gutanga neza amasomo bikagaragarira mu mitsindire y’abanyeshuri, ndetse n’iyo abanyeshuri nabo bayobowe neza, bakunda ishuri kandi ntibarite ahubwo bakishimira kurigumamo.”

Yabakanguriye kuyobora neza abanyeshuri kugira ngo hatagira uwo bahutaza, ahubwo bakaba ababyeyi b’abana bose nk’abarezi babereye u Rwanda.

Ati: “Mbere y’uko muba abarezi muri ababyeyi, ni ngombwa ko muyobora neza abana mwigisha kugira ngo mubakundishe ishuri, ni byiza ko mwambara umwambaro mwiza, na bo bakazawusigarana ukiri mwiza, bakazawusigira abanyu na bo ukiri umwambaro mwiza.”

Ku kijyanye n’imiyoborere y’amashuri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac muri ubwo bukangurambaga nawe yasabye abayobozi b’amashuri kwimakaza imiyoborere myiza mu mashuri bayoboye, bakubahiriza gahunda zose basabwa kandi ibyo bagenera abanyeshuri bikaba ari ibifite ireme.

Ati:“Iyo bavuze imiyoborere myiza y’amashuri humvikanamo ibintu byinshi, iyi nsanganyamatsiko irajyana no guha abana ibibagenewe byose haba mu masomo no mu mibereho yabo mu gihe bari ku ishuri.”

Yabibukije ko nta mwana ugomba gusibira, ko ahubwo abarezi bakwiye gukurikirana hakiri kare abana bagaragaza imbaraga nke mu masomo kugira ngo bazamukane n’abandi.

Yabasabye kudaheza  za mudasobwa mu bikarito ahubwo bakazigishirizaho abanyeshuri amasomo y’ikoranabuhanga kugira ngo bazamukane ubwo bumenyi.

Aba bayobozi bose bahuriza ku kintu kimwe kijyanye no kwimakaza imiyoborere myiza mu mashuri, bakora ibyo basabwa byose, bashyiraho komite z’ababyeyi mu mashuri zibafasha gucoca ibibazo by’uburezi mu mashuri.

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.