Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Imiyoborere myiza no kwihutisha iterambere bisaba ubwitange -MINALOC

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 25-10-2021 saa 06:27:12
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Nyirarukundo Ignatienne mu nama y'Inteko Rusange ya 26 ya RALGA (Foto MINALOC)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko kuzuza inshingano yo kwimakaza imiyoborere myiza bisaba ubwitange.

Yabigarutseho afungura ku mugaragaro inama y’Inteko Rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA.

Yagize ati: “Gushyira mu bikorwa inshingano yo kwimakaza imiyoborere myiza no kwihutisha iterambere bisaba ubwitange, kudacika intege no gutekereza mu buryo bwihariye.”

Yakomeje agaragaza ko hari byinshi igihugu cyacu kimaze kugeraho, Inzego z’ibanze zikaba zibigiramo uruhare rwihariye. ashimira RALGA kuko igira uruhare rugaragara mu gutanga uwo musanzu wo gutuma abanyamuryango bayo buzuza inshingano zabo.

Hon Nyirarukundo yavuze ko iyo umuntu amenye ahabaye intege nke bimuha uburyo bwo kumenya icyo yakora ngo icyuho cyagaragaye kiveho.

Ati: “Mu gusuzuma uko manda yagenze, ni byiza kumenya ahagaragaye imbaraga n’ahabaye intege nke kuko bizaha intangiriro nziza abagiye gutorerwa kuyobora muri manda igiye gukurikiraho. Turizera ko RALGA izafata iya mbere kugira ngo ubwo bunararibonye bugezwe ku bazatorwa.”

Yongeye kandi gushimira RALGA kubera umusanzu itanga ku buvugizi no kongera ubushobozi bw’Inzego z’ibanze, kandi igaha umwanya abanyamuryango bayo kugira ngo bungurane ibitekerezo.

Yijeje RALGA ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izakomeza gushyigikira ibikorwa byayo kandi ko hazakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo hagerwe ku byo Igihugu cyifuza.

Yagize ati: “Ni yo mpamvu “ubudatsimburwa” bukenewe kuko turamutse tubishyizemo intege nke, twagamburuzwa ibyo igihugu cyifuriza abaturage ntibigerweho. “

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.