Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Imiyoborere inoze izatuma tugira Afurika itekanye -Makuza

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya May 20, 2018

Perezida wa Sena Bernard Makuza avuga ko imiyoborere myiza kandi inoze, ndetse no kwishyira hamwe kw’ibihugu ari byo bizatuma Isi, n’umugabane w’Afurika bigira umutekano usesuye.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon. Makuza Bernard (iburyo) na Hon Guy Verhofstadt Perezida w’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (Foto Twagira W)

Yabivugiye i Kigali ejo hashize tariki 18 Gicurasi 2018, mu nama ngarukamwaka ihuje ba Perezida b’Inteko zishinga Amategeko bagize Umuryango ALDEPAC (Alliance of Liberals and Democrats for Europe, Pacific, Africa and Caribbean).

Izo ntumwa za rubanda ziturutse mu bihugu bisaga 30, baraganira ku mikoranire mu rwego rwa politiki, uburyo bushya mu bijyanye n’umutekano, guteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi, imikoranire mu bijyanye n’ibidukikije, imiyoborere myiza by’umwihariko bagendeye ku rugero rw’u Rwanda n’urwego rushinzwe impinduka mu miyoborere mu karere k’Afurika Afurika Yunze Ubumwe ndetse no kugezwaho igitabo kiswe, “Shoah, Rwanda,” ku bijyanye n’amateka ya  Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994.

Perezida wa Sena y’u Rwanda wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko nk’Abagize Inteko zishinga Amategeko bagomba guharanira guteza imbere imiyoborere inoze. Yibukije ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Abanyarwanda bayivanyemo isomo, ku buryo bakuyemo umusingi n’imbaraga bibubaka, ari na byo bashingiyeho baharanira kwihesha agaciro

Ati: “Nk’Abagize Inteko zishinga Amategeko, duharanire guteza imbere imiyoborere inoze kuko ari yo izatuma tugira Umugabane w’Afurika utekanye. Ntanze urugero nko mu Rwanda, umusingi twubatse ni yo mahitamo uyu munsi atuyoboye mu nzira nziza yo kwiyubaka, no kunga ubumwe, kureba kure bikwiriye agaciro abantu bafite uyu munsi”.

Ku birebana na guhunda zo kubaka amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu, Guy Verhofstadt, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, avuga ko nk’Abagize Inteko Zishinga Amategeko y’i Burayi, by’umwihariko  nk’uhagarariye igihugu ke cy’u Bubiligi, asanga byari bikwiye ko Abanyarwanda basabwa imbabazi kubera ko  batereranywe mu bihe bikomeye  bigatuma miliyoni isaga y’abatutsi bicwa mu gihe cy’amezi atatu gusa kandi Umuryango mpuzamahanga wari warabimenyeshejwe kare ko ari Jenoside yakorwaga ntugire icyo ukora.

Akomeza agira Ati: “Nyuma yo kubona raporo ku byaberaga mu Rwanda ko ari Jenoside, byakabaye bibera buri wese isomo, bityo tugasaba imbabazi mu izina ry’ibihugu byacu byarebereye kandi byari byarohereje ingabo zitwa ko zaje kurinda amahoro mu Rwanda, aho gutabara bagasaba ko zisubira  mu bihugu byazo Jenoside irimo kuba, gusaba imbabazi byari ngombwa.

Twananiwe kugira icyo dukora, twarangaranye abanyafurika, aho ibintu bigeze dukeneye gufatanya tukubaka amahoro arambye muri sosiyete yacu, hakenewe guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko, n’uburenganzira bwa muntu, no kwirinda ko ubuyobozi bwatuma Jenoside yazongera kubaho ukundi.”

Iyo nama ngarukamwaka ya ALDEPC, yitabiriwe na ba Perezida b’Inteko zishinga Amategeko, harimo n’ababungirije, yatangiye ejo hashize tariki 18 izageza tariki 20 Gicurasi 2018, ifite insanganyamatsiko igira iti: Gushyira  imbaraga mu butwererane mu karere;  ni cyo  gisubizo ku kwishyira ukizana”.