Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Imitwe ya politiki yijeje Umuvunyi uruhare rwayo mu guhashya ruswa

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 28-12-2018 saa 09:50:30

Abayobozi b’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda baragaragaza ko hari icyo biteguye gukora kugira ngo bafatanye n’Urwego rw’Umuvunyi mu gukomeza kurwanya ruswa.

Mukama Abbasi uyobora umutwe wa Politiki PDI avuga ko abanyarwanda hafi 99% babarizwa mu mitwe ya politiki. Asaba ko mu gihe babonye umuyoboke warenganye mugenzi we agomba gutanga amakuru nk’umunyarwanda nta kimuteye ubwoba.

Avuga ko biteguye gushyira hamwe kugira ngo barandure ruswa, akanenga abayobozi bakuru batajya bagaragaza imitungo yabo, icyo gihe iyo itagaragajwe biba bishoboka ko yanava muri ruswa nk’uko abisobanura.

Agira ati: “Umuntu wese utagaragaza umutungo we n’aho yawuvanye arabihanirwa cyangwa ikagurishwa akanafungwa kugira ngo bikureho icyuho cyo kwiba umutungo wa Leta”.

Babitangarije mu nama y’inama rusange y’ihuriro yabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2018 yitabiriwe n’Umuvunyi mukuru nyuma y’ikiganiro cyari gifite umutwe ugira uti: “Politiki n’ingamba z’Igihugu mu gukumira no kurwanya ruswa”.

Umuyobozi wa PS Imberakuri Mukabunani Christine witabiriye icyo kiganiro aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Muri PS Imberakuri, natwe dufite gahunda yo gukomeza gufatanya n’abanyarwanda kurwanya ruswa n’akarengane kuko ari ibintu bimunga ubukungu bw’igihugu kandi bikadindiza n’abaturage”.

Mukabunaniavuga ko nk’umutwe wa politiki utavuga rumwe na Leta, ngo bagiye kureba aho ruswa yibanda cyane ko raporo zagiye zigaragazwa n’urwego rw’umuvunyi usanga abantu bakomeye batavugwamo.

Avuga ko ku ruhande rwabo biteguye gutunga agatoki aho bakumva ruswa hose ndetse bakabishishikariza abayoboke b’uwo mutwe wa politiki ko aho babonye ibimenyetso byayo babirimenyesha bigakorerwa ubuvugizi kugira ngo buri wese asobanukirwe ko amategeko amureba.

Agira ati: “iyo turebye nko muri raporo Umuvunyi yazanye mu Nteko usanga umuntu urimo ukomeye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ariko bishoboke ko hari abandi bari mu nzego zirenze urwo bashobora kuba barakingiwe ikibaba kandi barakoze ayo makosa.

Icyo gihe bituma twibaza niba umumotari, Umupolisi ucunga umutekano wo mu muhanda, umukuru w’umudugudu ari bo barya ruswa binyine”.

Akomoza ku karengane avuga ko atanyuzwe n’ibisobanuro bahawe n’Umuvunyi birebana n’ubusumbane mu mishahara aho umuvunyi yasanze bitahabwa iyo nyito.

Mukabunani avuga ko ukora akazi k’Ubwarimu atandukanye cyane n’umukozi ukora mu karere nyamara banganya urwego rw’amashuri bize agasanga bikwiye kwigwaho umuntu ahagemberwa impamyabumenyi afite. Kuri icyo kibazo asobanura ko gishobora kugusha umwarimu mu cyaha cya ruswa igihe yaba ahawe amafaranga makeya ngo atange amanota ku munyeshuri.

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase avuga ko hari ibihano bikomeye ku wagaragaweho ruswa kandi uwayitanze cyangwa uwayiriye akabasha gutanga amakuru mbere y’uko iperereza ritangira azajya ababarirwa.

Avuga ko hagiyeho inzego zo kurwanya ruswa zirimo urw’Umuvunyi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, Ubucamanza n’izindi zunganirana mu gutuma ruswa irandurwa mu Rwanda.

Murekezi agira ati: “Izo nzego ziriho tutagamije kubona amanota menshi gusa ahubwo hagamijwe kugira ngo twubake igihugu cyacu.

Kuganira n’imitwe ya politiki ni uko abayobozi hafi ya bose mu gihugu baturuka muri iyo mitwe ku buryo isabwa gukaza umurego mu kwamagana ruswa hose bitozwa n’abayoboke bayo”.

Murekezi avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko hari inzego zivugwamo ruswa mu ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, inzego z’ibanze, mu mitangire y’amasoko ya Leta, mu nkiko n’ahandi.

Nubwo ariko hakomeje ubufatanye mu kurwanya ruswa abanyarwanda barakangurirwa gutanga amakuru y’ukuri kugira ngo horoshywe ubushinjacyaha n’ubucamanza.

Mu kurushaho kurandura icyo cyaha hakaba hagiye gushyirwa cyane imbaraga mu mu itangwa ry’amasoko ya Leta kuko bimunga igihugu.

Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase(Foto Gentil)

Abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda biteguye guhangana na ruswa(Foto Gentil)

Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yari ihagarariwe mu kiganiro kigamije kureba ingamba mu kurwanya ruswa naho bigeze(Foto Gentil)

Iyi nama yafatiwemo ingamba zigamije kurandura ruswa n’akarengane(Foto Gentil)

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase asobanura ingamba mu kurwanya ruswa(Foto Gentil)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

2 Comments on “Imitwe ya politiki yijeje Umuvunyi uruhare rwayo mu guhashya ruswa”

  1. Nonese mubushakashatsi bwanyu cg mwisesengura mwakoze, mwasanze aruwuhe mutwe wa politike ufite abayoboke cg abayobozi benshi barya ruswa? Kuko byaba byoroshye kurwanya iyo ruswa kuko mwahitira mumitwe ya politike baturukamo ikaba yabafatira ibihano ubwayo ,nyuma bikorohera ninzego zindi zibishinzwe kuko ntawaba akibakingira ikibaba.

  2. Igitekerezo ku buryo burambye bwo kurandura Ruswa.Niba dushaka kurwanya ruswa bitari amagambo,nihajyeho itegeko ribuza ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki,habeho ko nibura amafaranga arenze nk’ibihumbi magana atanu cg miliyoni yose agomba kudaherekanwa mu ntoki.Ibi bizagabanya ibikuzwa ry’amafaranga aba agiye gutangwa muri Ruswa.Kuko ruswa nini butanoroshye kuyigenza kandi inagira n’ingaruka mbi ziremereye ku buzima bw’igihugu inyura muri iyo nzira.Iki nigishyirwa mu bikorwa bizatuma amafaranga yinjira mu mugihugu, asohokamo ndetse nahanahanwa imbere mu gihugu kuyagenza byorohera ababishinzwe.Kidashyizwe mu bikorwa kandi abafata ibyemezo bikomeye ku buzima bw’igihugu baba bananiwe kandi bikitwa ko nabo ibyo tuvuga ari amagambo meza atagira ibikorwa.Murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.