Imiti yica udukoko ikomeje kubangamira umusaruro w’abavumvu

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 01-02-2019 saa 11:09:48

Abavumvu bakomeje kugaragaza ko imiti ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi mu kwica udukoko itubya umusaruro ukomoka ku nzuki kuko inyinshi zihapfira ndetse zikanahungira ahandi.

Byatangarijwe mu kumurika ibyavuye mu bushakashatsi ku ishusho n’ibibazo bikigaragara mu bworozibusanzwe ndetse n’ubuvumvu, bwakozwe ku nkunga y’urugaga Nyarwanda rw’amakoperative(NCCR) hamwe n’umushinga PSTAG wa USAID.

Perezida wa Federasiyo w’aborozi b’inzuki mu Rwanda (FERWAKAPI) Ntaganda J Damascene, avuga ko ibibazo bikomeye mu bworozi bw’inzuki, ari uko inturusu zarwaye inda zikuma bituma inzuki zibura aho zihova.

Avuga kandi ko inzuki kandi zibangamirwa n’iterwa ry’imiti mu bihingwa nk’ibigori izigiye guhova zikagarukana ubusembwa zimwe zigapfa zikagaruka ari nkeya.

“Kugeza uyu munsi inzuki zirigira mu mashyamba nka za Nyungwe, mu birunga ahantu badatera imiti yica udukoko kubera ko zitinya imyuka y’imiti iterwa

Turitegura gukora ubuvugizi cyane mu miti iterwa mu myaka, hakabaho kuvugana n’abahinzi, abagoronome ku buryo bajya batera imiti mu masaha y’umugoroba inzuki zamaze gutaha kugira ngo zitangirika.

Hatabayeho gushaka ibiti bibyara indabo bisimbura inturusu, iterwa ry’imiti rikorerwe ku gihe, amafumbire afite ubukana akagabanywa ubuki bwagabanuka cyane”.

Ntaganda avuga ko kubera ibyo bibazo byose, umusaruro ukomoka ku bworozi bw’inzuki umaze kugabanuka kuko mu mwaka wa 2013 hasarurwagamo toni zisaga 5.000, uyu mwaka 2018 uboneka ni toni 4967.

Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative(NCCR) Katabarwa Augustin nawe asanga ubworozi bw’inzuki (Ubuvumvu) bukigaragaramo ibibazo byinshi kuko aho zakabaye zitara cyangwa zihova hakorerwa ubuhinzi n’ubworozi kandi nabwo bwifashishwamo imiti yica ubusimba mu myaka n’amasazi ku matungo, bikagira ingaruka ku nzuki zimwe zigapfa izidapfuye zikimuka.

Agira ati: “Icyo gihe zirimuka zikajya gushaka umwuka utarimo iyo miti iterwa mu buhinzi bikaziviramo kutotoroka neza kandi umusaruro ukomoka ku nzuki nk’ubuki ukaba mukeya cyane. Ahasigaye umusaruro w’ubuki n’ibice byegamiye kuri Nyungwe, Gishwati n’amashyamba y’ibirunga. Binatuma dushima ubufatanye bwa RDB n’abavumvu kuko babasha kubagenera intambwe bahagikamo imizinga”.

Avuga ko bateganya gukora ubuvugizi ku buvumvu nyuma y’inama iteganyirizwa buri kiciro haba ubuhinzi n’ubworozi, hanyuma ibyavuyemo bigashyikirizwa RAB nk’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi ikaba yareba niba nta bundi bushakashatsi bwakorwa kugira ngo ibyo byiciro byose bibane bitabangamirana.

Umuyobozi w’uruganda rw’ubuki rwa Rutsiro rukorera ku ishyamba rya Gishwati Nyirakamineza M. Chantal, avuga ko muri rusange ubuki bw’u Rwanda buhenze ku rwego mpuzamahanga, ariko bikaba ahanini biterwa no kuba umusaruro wabwo ukiri mukeya.

Agira ati: “Iyo umusaruro ari mukeya, umucuruzi awuhagararaho. Ubworozi bw’inzuki buracyari hasi cyane, buracyakorwa mu buryo bwa gakondo bityo n’umusaruro ukahazaharira. Ikindi ni uko hari ibibazo biri mu bworozi bw’inzuki harimo imiti iterwa mu myaka, ibiti inzuki zihovaho birimo inturusu bigenda bicika no kuba warahariwe abasaza, ubumenyi bukiri buke, ibikoresho bihenze, mbese uwo mwuga uracyarimo ibibazo”.

Nyirakamineza agaruka kuri ibyo bibazo avuga ko imiti ikoreshwa mu buhinzi ari yo yibasira inzuki cyane n’umusaruro wazo ukaba muke kuko umusaruro wabonekaga nko mu myaka 5 ishize na wo ugenda ugabanuka.

Asanga imiti ikoreshwa mu gutera ibihingwa, iterwa ku matungo ngo yice udusimba byakagombye gukorwa ariko hagashakwa uburyo bitabangamira inzuki kuko na zo ari udusimba, haterwa imiti ku masaha y’umugoroba aho inzuki ziba zidahova.

Nyirakamineza anavuga ko inturusu zigenda zirwara zikanuma kandi inzuki zizihovamo ari yo mpamvu REMA yakwiye gufata ingamba mu gushaka ibisubizo haterwa izindi.

Gusa avuga ko ibibazo nk’ibyo bagenda babiganira n’inzego zibishinzwe ariko iyo bikivugwa ngo ni uko biba bitarakemuka, akaba ari nabwo buvugizi busabwa.

Abavumvu barasaba Leta gushishikariza abaturage korora inzuki, gushyiraho abajyanama mu by’inzuki hakabaho gahunda ya “Gira inzuki munyarwanda” kuko amasoko ahari.

Abafatanyabikorwa mu bworozi bitabiriye inama nyunguranabitekerezo (Foto Sezibera)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.