Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Imiterere y’ubuhinzi bw’ibijumba bya oranje

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 10-07-2019 saa 16:53:04
Ibijumba bya oranje byabaye isoko y'iterambere ku babihinga

Ibijumba bya oranje (bifte imbere hasa na oranje)  bikungahaye kuri  Vitamini A, biroroha ku bihinga kuko bitangira gusarurwa guhera ku mezi 3 kugeza kuri 5.

Ubuhinzi bw’ibi bijumba Leta y’u Rwanda yabushyizemo imbaraga bitewe n’akamaro bifitiye umubiri w’umuntu. Ni igihingwa gishobora kongererwa agaciro kigakorwamo ibindi biribwa nk’ibisuguti, amandazi,…

Ibijumba bifite imbere hasa na oranje bishobora kuribwa bitogosheje mu gihe k’iminota 20. Bishobora no kunombwa cyangwa bikongerwamo ifarini mu gukora capati n’amandazi.

Vitamini A ni ingirakamaro kuri buri wese mu kubaka umubiri, ku wongerera ubushobozi bwo kubona no kuwuha ubudahangarwa mu kwirinda indwara.

Uko ubuhinzi bwabyo bukorwa

Ikigo mpuzamahanga kita ku birayi n’ibijumba (CIP-Rwanda) kigaragaza ko umuhinzi atunganya umurima we neza, ibyumweru 2 mbere yo gutera imbuto nshya kugira ngo ibyatsi bibanze bibore. Atunganya amayogi ku ntera ya cm 100 n’ubuhagarike bwa cm 60.

Igihe cyo guhinga

Akoresha ingeri ireshya na cm 20-30 y’umugozi, agatera mu butaka 2/3 by’iyo ngeri, ku buryo nibura amaso 2 y’umugozi yinjira mu gitaka.Mu mwobo hajyamo umugozi umwe,   kandi hagati y’umugozi n’undi hajyamo intera ya cm 30.

Imigozi igomba gukura neza nta kwipfunyapfunya cyangwa ngo izane amabara atandukanye n’asanzwe. Iyo bigenze bityo  imigozi iba irwaye.

Kwita ku migozi

Kubagara bikorwa  nyuma y’ibyumweru 3 kugera kuri 6 umuhinzi ateye kandi akavanamo imigozi isa n’irwaye cyangwa  idakura neza kugira ngo idakwirakwiza indwara mu murima. Imyenge igaragara ku bijumba iterwa n’imungu,  ariko imungu ntizishobora gucukura, igihe abagara rero asabwa gutwikiriza ibijumba igitaka kugira ngo afunge imitutu imungu zitinjiramo.

Gusarura ibijumba bitangijwe

Ibi bijumba bya oranje bishobora gusarurwa nyuma y’amezi 3 ariko bigakoranwa ubwitonzi.Icyo umuhinzi akora, ni ukuvanamo ibijumba binini gusa, ibindi akaba abyihorere ntabikomeretse. Ibyo bisigayemo arabitwikira neza kugira ngo bikomeze gukura bitangizwa n’imungu.

Igihe yahisemo gusarurira byinshi icyarimwe, agomba guca imigozi mbere y’iminsi 2 cyangwa 3 kugira ngo ibijumba bikomere kandi bizamare igihe bitarabora.  Imbuto y’ibi bijumba irera  cyane ku buryo kuri hegitari imwe  hashobora gusarurwaho  hagati ya toni 16 kugeza kuri 28.

Ibijumba bishobora guhunikwa

Ku bahinzi b’ibijumba babigize umwuga babona umusaruro mwinshi, hari uburyo bashobora gukoresha bifashishije ibigega.

Inzu yubakwa iba ari mpandenye, ifite inkuta ebyiri, hagati y’izo nkuta hashyirwamo amakara ku mpande zose, iruhande rw’inzu hubakwa ikigega cyohereza amazi muri ya makara, binyuze mu itiyo nini ishamikiyeho utundi  dutiyo duto tugenda tubobeza ya makara, kuko iyo amaze kujandama,  bituma inzu ihorana ubukonje, bigatuma ibijumba bihora ahafutse ntibyangirike.

Ibijumba bihunikwa mu nzu bitondetse ku mitambiko iba yarubatswemo imbere (etagères). Inzu igomba kuba ifunze hose, inasakaye.

Ibijumba bishobora guhunikwa igihe cy’amezi atandatu.  Buri munsi umuhinzi aba agomba gusura aho yahunitse, yumva ubukonje ko buhagije. Ya makara na yo ashobora kujya ayahindura mu gihe yumva atagitanga ubukonje buhagije.

Guhunika ibijumba ni ngombwa kuko  hari igihe byerera rimwe ugasanga bibaye byinshi ku isoko, bigatuma igiciro kimanuka cyane. Kugira ngo rero umuhinzi adahomba, ashobora kuba abihunitse, akazabishyira ku isoko igiciro kimaze kongera kuzamuka.

Binafasha abahinzi  guhinga indi imyaka badakererewe kuko iyo byeze bashobora kubikurira rimwe bagahunika, aho byari bihinze bakahatera indi myaka.

Uwahinze ibyo kurya gusa na we ashobora kubihunika mu gihe adateganya guhira abirya ako kanya. N’uwasaruye ibiro bitanu ashobora kubibika neza kugira ngo bitangirika, bivuze ko muri muhinzi wese bitewe n’umusaruro abona ashobora guhunika.

Ubundi abahinzi bakunze kumva ko guhunika ibijumba ari ukubirekera mu murima ariko biba imbogamizi igihe igihe cyo guhinga indi myaka kigeze, ni yo mpamvu kugira ubundi buryo bwo guhunika ari ngombwa.

Udafite buriya buryo bwavuzwe haruguru, ashobora guhunika ibijumba abishyira mu gitebo cyangwa  akabishyira  hasi aho  bihumekera,  yirinda kubishyira  ahatabona cyangwa  mu kintu gipfundikiye.

Kugira ngo bibashe kubikika neza kandi ni ngombwa ko bisarurwa byeze neza, byatoranyijwe;  ni ukuvuga ko umuhinzi aba yakuyemo ibirwaye n’ibikomeretse, akabishyira mu gicucu kandi ari ahantu hatanyagirwa byamara kumuka akabishyira mu nzu ahari ubuhehere.

Umwe mu bahinzi b’ibijumba witwa Yankurije Drocella wo mu Karere ka Muhanga avuga ko ubuhinzi bw’ibijumba bya Oranje bukozwe neza ari isoko y’iterambere kuko bwamugejeje kuri byinshi ku buryo inyungu abonamo yatumye atangira umushinga wo gutubura imbuto yabyo.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “Uyu mwuga nkora umfasha gutera imbere, niyemeje gukomeza gushyira ingufu mu gutubura imbuto y’imigozi. Bimwe mu bikorwa by’iterambere nagezeho harimo ko nabashije kugeza amazi meza mu rugo rwange, ikindi nishimira cyane nagezeho numvaga kimpora ku mutima ni ukuvugurura inzu yange, ubu kandi naguze moto inyinjiriza amafaranga anyunganira”.

Akomeza avuga ko yabashije no kugura imashini yifashisha yuhira aho atuburira imbuto y’ibijumba kuko akenshi bikorwa mu gihe k’izuba.

Yankurije ahinga ibijumba kuri hegitari 3,5; igice kimwe cy’ubu butaka akagikoresha atubura imbuto y’imigozi.

Avuga ko ibijumba ari igihingwa kera vuba  kigaha umuhinzi inyungu vuba. Kugeza ngo afite isoko ry’abandi bahinzi baza kumugurira imbuto, hari n’imishinga itandukanye imugurira ikajya gufasha  ababyeyi bafite abana batarengeje imyaka itanu kugira ngo babihinge bibafashe kurwanya imirire mibi.

Asobanura  ko imbuto y’imigozi iboneka mu mezi atatu, ashobora kugurisha  nibura toni 7, zishobora no kurenga  bitewe n’ikirere n’uburyo ubuhinzi bwagenze. Ikiro k’imbuto kugeza ubu gihagaze  ku mafaranga y’u Rwanda 125.

Yankurije afite  ikigega gihunika ibijumba yubakiwe n’umushinga CIP, gifite ubushobozi bwo guhunika ibijumba bikamara  amezi 6. Arakangurira abandi bahinzi kwitabira ubu buhinzi bityo ubuhinzi bw’ibi bijumba bikungahaye ku ntungamubiri bugatezwa imbere.

Ibijumba bya oranje byabaye isoko y’iterambere ku babihinga

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.