Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Imiterere yo kwizihiza ubunani mu bihugu binyuranye

Yanditswe na admin

Ku ya Jan 1, 2018

Ubunani, itariki ya mbere Mutarama itangira umwaka mushya, yizihizwa henshi ku isi kandi mu buryo bunyuranye bitewe n’igihugu cyangwa se akarere ndetse n’umuco.

Muri Brazil, umunsi w’Ubunani witwa mu giporutigali Ano Novo, ukaba ari umunsi uba ukomeye cyane kuko unatangira impeshyi muri iki gihugu. Ku nkombe z’umugezi Copacabana (Praia de Copacabana) ni ho hafatwa nk’ikicaro cya fireworks bavuga ko ziba zimurikira isi ku munsi nk’uyu w’ubunani. Mu muco w’Abanyaburazili ku bunani basangira n’imiryango n’inshuti, muri resitora cyangwa se mu tubari, kandi icyo gihe inzoga ziranyobwa cyane. Mu mujyi wa São Paulo ibirori biba bikomeye, ariko cyane cyane ahitwa Fortaleza.

Muri Canada, ubunani bwizihizwa umugi ku wundi, bakaba bizihiza cyane umunsi wa nyuma w’ukwezi k’Ukuboza, aho itariki ya 31 uku kwezi aba ari konji mu gihugu. Mu mujyi wa Quebec abantu batangira kunywa ku munsi ubanziriza ubunani, bakageza ku itariki ya mbere Mutarama nyir’izina. Kuri televiziyo y’igihugu CBC, biba bishyushye, aho itsinda rya “Royal Canadian Air Force” riba rishyushya abantu mu dukino dusekeje, bikaba bimaze kuba nk’umuco muri iki gihugu.

Mu Bufaransa, uyu munsi wizihizwa haturitswa fireworks hafi y’umuturirwa Eiffel tower, hakaba ibirori bigera ku itariki ya 6 Mutarama. Abafaransa umunsi ubanziriza ubunani bawita la Saint-Sylvestre aho bategura ifunguro ridasanzwe bita “Réveillon de la Saint-Sylvestre” bigaherekezwa no kunywa shampanye na divayi bituruka mu gace ka Shampanye mu Bufaransa. Umunsi w’ubunani Abafaransa bakaba bawita “Jour des Étrenne” aho batangira kwifurizanya Bonne année ari byo “happy new year” cyangwa “umwaka mushya” biba bikageza ku itariki ya 6 Mutarama.

Muri Australia naho batangira kwizihiza ubunani bahereye ku itariki ya 31 Ukuboza mu migi ikomeye. Mu mujyi wa Brisbane abantu baba barenga ibihumbi mirongo itanu bateranira ku mugezi wa Brisbane bareba uko fireworks zibica bigacika mu kirere mu Mujyi wa Southbank. Muri Australia imigi yizihirizwamo ubunani cyane ni Sydney na Melbourne. Abantu ngo bangana na miliyoni ebyiri baba bateraniye Port Jackson aho fireworks zimara iminota iri hagati ya 12 na 25 zigakurikirwa n’imiziki inyuranye.

Muri Danmark, abaturage baho ku mwaka mushya bakora nk’Abanyamerika. Ibiryo ku mugoroba biba bidasanzwe, abantu bakabikurikizaho champagne. Aha ho amasahane ashaje arajugunywa, ngo agaterwa ku nzugi z’abaturanyi. Ibi ngo bisa n’umuco. Uko uba ufite amasahane menshi ashaje byerekana ko uba ufite inshuti nyinshi. Abantu benshi bahurira ahitwa Rådhuspladsen kugira ngo basangire, byose bigaherekezwa na parade y’ingabo “Royal Guard” ziba zambaye imyenda y’umutuku, ikaba ikundwa n’abantu benshi.

Mu Budage ho itariki ya 31 Ukuboza yitwa Silvester kuko iba ari umunsi mukuru wa mutagatifu Sylvester. Kuva mu 1972, televiziyo zose zo mu Budage ku munsi urangiza umwaka zishyiraho ijambo rigufi riri mu Cyongereza ryafashwe na Televiziyo ya West German” mu 1963 ryiswe “Dinner for One”. I Berlin ni ho habera ibirori bikomeye mu Burayi hose ku itariki ya 31 Ukuboza, bikaba byitabirwa n’abantu barenga miliyoni. Iki gihugu cy’u Budage ni cyo abagituye bakoresha amafaranga menshi cyane ku isi ku munsi wo kurangiza umwaka.

Muri Guatemala naho ni hamwe mu ho bizihiza ubunani cyane. Muri iki gihugu naho bahera ku itariki ya 31 Ukuboza. Mu mujyi wa Antigua, abantu barahura kuri 31 Ukuboza maze bakizihiza uyu munsi bita “del del Año”. Ibi birori biba biyobowe n’umuyobozi w’Umugi. Banki zose zirafunga kuri uyu munsi, kimwe n’inzu z’ubucuruzi zose. Abaturage b’iki gihugu baba bambaye imyenda mishya, kandi uyu munsi ukizihizwa n’abagize amadini ya Maya n’Abagatulika, ku buryo ngo ibirori biba bimeze nk’ibyo kuri Noheli.

Mu Bubiligi ho ubunani bwizihirizwa mu migi minini yose igize iki gihugu ku itariki ya mbere Mutarama, naho ibirori bikaba bijyana na fireworks ziraswa mu kirere.

Muri Repubulika ya Czech uyu munsi bawita Silvestr. Aha ho batangira kuwizihiza saa sita z’ijoro umunsi utangiye, abantu bakanywa, bagasangira n’inshuti mu tubari, mu mihanda n’ahandi. Mu migi ikomeye, cyane cyane mu mujyi wa Prague, iyo umusi ugitangira saa sita z’ijoro zuzuye habaho guherezanya ibirahure ku basangira, mu gihe kuri televiziyo ho hahita hatangira indirimbo yubahiriza igihugu, maze Perezida w’icyo gihugu akavuga ijambo ryo kwifuriza abaturage umwaka mushya.

Mu Bushinwa, n’ubwo bagira karindari yihariye, ntibibuza ko mu duce tumwe bizihiza iya mbere Mutarama nk’itangira ry’umwaka mushya. Mu mujyi wa Beijing naho biba bishyushye.

Hong Kong naho uyu munsi uba ushyushye cyane. Abantu bahurira ahitwa Tsim Sha Tsui kuwizihiza aho ikirere cyose kiba kibona kubera fireworks. Ahandi muri iki gihugu ibirori biba bishyushye ni Tsuen Wan, Sha Tin, Mong Kok na Kwun Tong.

Muri Amerika y’Amajyepfo, bagira ibikorwa byinshi binyuranye bakora ku itariki ya mbere Mutarama. Ukwezi kwa mbere kose kurangira kugikorwamo ibirori kuko gufatwa nk’ikimenyetso cy’umwaka mushya. Uyu munsi w’itariki ya mbere Mutarama ku bakiristu ufatwa nk’igenywa rya Yesu/Yezu Kristu (Circumcision of Christ) kuko uba ari umunsi wa munani nyuma y’ivuka rye, ari nabwo ngo yahawe izina rya Yesu/Yezu (Luka 2:21).

Mu migi ikomeye, itariki ya mbere Mutarama yizihizwa mu buryo bunyuranye. Usibye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ibintu biba bishyushye ku buryo bukabije, i London mu Bwongereza ho bisa n’aho ari umuhango utangizwa na fireworks ku mugezi wa Thames, ndetse bigakurikirwa na parade y’igisirikare ku itariki ya mbere.

Ibihugu byose bikaba bifite uko byizihiza umwaka mushya, bimwe bikaba bitangira kuri 31 Ukuboza, ibindi mu ijoro rishyira iya mbere Mutarama. Ikizwi ni uko uyu munsi ubu wizihizwa ku isi yose ndetse no mu bihugu bigira za kalindari zihariye.

 MUGABO LAMBERT