Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Imisoro ikusanywa muri Afurika iracyari hasi-Dr Ndagijimana

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jul 31, 2018

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, aratangaza ko imisoro ikusanywa mu bihugu by’Afurika ikiri hasi aho iri munsi ya 18%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel uwa kane imbere uhereye iburyo ari hamwe n’abashinzwe imisoro muri Afurika (Foto Gisubizo G.)

Dr Ndagijimana yabivugiye i Kigali,  ejo hashize tariki 30 Nyakanga 2018 ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ihuje ibigo by’imisoro n’amahoro ku rwego rw’Afurika. Mu gihe k’iminsi ibiri abayobozi b’ibigo by’imisoro n’amahoro bakaba baganira uburyo bwiza bwo gukusanya imisoro imbere mu bihugu byabo hifashishijwe inzego zishinzwe amategeko mu rwego rwo gukumira, no kwirinda icyatuma imisoro n’amahoro muri Afurika bikomeza kunyerezwa.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagize ati: “Imisoro ikusanywa mu bihugu by’Afurika iracyari hasi cyane kuko iri munsi ya 18% ugereranyije n’iy’ibihugu biri mu miryango yateye imbere mu bukungu kuko byo bigeze kuri 25%, ni ukuvuga ko ingamba z’iterambere rirambye SDGs, zizagerwaho binyuze mu bufatanye, kugira ngo haveho ibibazo byinshi bikigaragara mu misoreshereze, ahubwo hakongerwa uburyo bwo kwegeranya imisoro imbere mu bihugu bigize uyu mugabane’’.

Asanga Umugabane w’Afurika utakaza miliyari zisaga 50 z’amadolari y’Amerika ku mwaka mu inyerezwa ry’imisoro, asaba imikoranire inoze hagati y’Ibigo Nyafurika bishinzwe gukusanya imisoro, kugira ngo Afurika ikomeze itere imbere mu rwego rw’ubukungu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana, yibukije ko zimwe mu ntego za guhunda Ibihugu by’Afurika byiyemeje kugeraho muri gahunda y’ikerekezo 2063, ari ukurushaho kwegeranya no gukusanya imisoro, no kongera ubushobozi ibigo by’imari, hirindwa inyerezwa ry’imisoro mu bihugu bigize Umugabane w’Afurika, hubakwa uburyo bwiza bw’imikusanyirize y’imisoro, hagamijwe gufasha Abanyafurika guca ukubiri no guhora barambirije ku nkunga zo hanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ATAF, rihuje abashinzwe ibigo by’imisoro n’amahoro muri Afurika Logan Wort, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Gushyira Afurika ku mwanya uhamye wo kungukira kuri Politiki y’imisoreshereze mu rwego rw’Isi”, na we avuga ko umwaka wa 2009, Umugabane w’Afurika watakaje akayabo ka za miliyari mu bijyanye n’inyerezwa ry’imisoro.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, asanga uburyo bwiza bwo gukumira no kwirinda ibyo bibazo ari ukubaka ubushobozi bw’ibigo by’imisoro n’amahoro, ndetse no gukorera mu mucyo hirindwa ruswa n’ibindi.

Naho Babatunda Fowler, uyobora ihuriro ATAF, yasabye ibigo bishinzwe gukusanya imisoro muri Afurika, kurwanya icyatuma  hakomeza kunyerezwa imisoro binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu bimwe by’Afurika, asanga ibyo bishobora kugerwaho biciye mu bikorwa byo guhererekanya amakuru hagati y’ibihugu.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu Rwanda, Tusabe Richard, avuga ko imisoreshereze muri Afurika ikiri hasi, ari na yo mpamvu ubufatanye ari ngombwa hagati y’Abagize ihuriro ATAF, kuko ngo hakirimo icyuho.

Asaba ko ingamba zirimo gukorera mu mucyo, gushyiraho amategeko ahamye n’ibindi ari bimwe byatuma imikusanyirize y’imisoro muri Afurika ikorwa hubahirijwe ibipimo mpuzamahanga.