Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Imisigiti 52 muri 99 yari yarafunzwe yarafunguwe

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 18, 2018

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), watangaje ko ku bufatanye n’abayisilamu n’abafatanyabikorwa babo hamaze gufungurwa imisigiti 52 yujuje ibyangombwa mu misigiti igera ku 100 yari yafunzwe mu gikorwa giherutse kuba mu ntangiriro z’uyu mwaka, cyo gufunga insengero, imisigiti n’izindi nzu zisengerwamo zitujuje ibyangombwa zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abazikoresha. 

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi mukuru wa Edd-El-Fitri (Foto Mutungirehe S)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Kimana Soudi, ubwo hasozwaga igisibo cya Ramadhan, yagaragaje ko ibarura ry’imisigiti yafunzwe mu Rwanda riherutse gukorwa, ryerekanye ko imisigiti igera kuri 99 yari yarafunzwe kubera kutuzuza ibyasabwaga n’inzego zibishinzwe, bishingiye ku mubare w’abayisengeramo n’isuku hari iyafunguwe.

Ati: “Ubu imisigiti imaze gufungurwa nyuma y’uko yujuje ibisabwa igera kuri 52 naho 47 iracyafunzwe, mu bice byose bitandukanye by’igihugu kubera ko itaruzuza ibisabwa.

Turashimira abayisilamu ku bwitange bakomeje  kugaragaza mu gutanga inkunga zo kubona ibyasabwaga kuri iyo misigiti yari yarafunzwe, tubasabira ku Mana ko ubwo bwitange yabubashyirira ku minzani y’ibyiza”.

Umuryango w’Abayisilamu wongeye gusaba abayoboke bawo ko bakomeza kugira ubwitange kugira ngo n’iyi misigiti 47 isigaye yakuzuza ibyangombwa ikabona gufungurwa nk’uko inzego zibishinzwe zibisaba.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yavuze ko icyo kibazo cyasize imisigiti igera ku 100 ifunzwe ariko abayisilamu bamaze gukora ibishoboka byose ngo ifungurwe kandi bakomeje mu bwitange bwabo bahorana ku buryo bitazafata igihe kirekire.

Ati “Kugeza ubu Abayisilamu n’ubuyobozi dufatanyije twashoboye kubonera ibikenewe imisigiti imwe ariko hari ibikibura; ni ibikorwa bikomeza nibwira ko bidashobora kumara amezi nk’atanu iyi misigiti isigaye tutarayibonera ibisabwa ngo ifungurwe, kuko ibisigaye ni bike.

Hari ingamba zihari, zo kwegeranya uburyo n’ubushobozi, ariko nk’uko mubizi ibikorwa byose bikorwa n’abayisilamu kandi abayisilamu tunabashimira cyane uburyo bitanze bagafasha ahari ibibazo kugira ngo iki kibazo gishobore kuba cyarangira, ndetse tunashimira n’abafatanyabikorwa bacu, na bo babigizemo uruhare”.

Yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bw’Abayisilamu bakifuza ko bitafata igihe kirekire kugira ngo icyo gikorwa cyo kubonera ibyangombwa imisigiti isigaye itaruzuza ibisabwa ngo ifungurwe kibe cyarangiye.

Ati: “Igihe tuvuga ni amezi atanu, ariko hari aho bikenewe ko n’imisigiti imwe yari nk’inzu ikeneye kuvugururwa mu rwego rwo kugira ngo yubakwe nk’imisigiti, ibyo na byo turimo turabishakira uburyo n’ubushobozi kugira ngo bizashobore gukorwa”.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda waboneyeho gusaba Abayisilamu bose kunga ubumwe n’ubwitange bakagaruza ubutaka buriho imisigiti, mu karere ka Kicukiro, aho buri ku isoko ryo kugurishwa.