Imishinga itagirwamo uruhare n’abaturage ntigerwaho – TI Rwanda 

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 06-11-2019 saa 16:06:35
Mupiganyi Apolinnaire, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda

Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TI-Rwanda), butangaza ko nta mishinga yagerwaho umuturage atabigizemo uruhare.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, avuga ko imishinga iyo ari yo yose itagizwemo uruhare n’abaturage ikunze kutagera ku ntego.

Avuga ko hari imishinga ishyirwa mu bikorwa ikagera ku ntego ariko hari n’indi icika intege ikazibagirana nyamara yarashyizwemo ingengo y’imari nini.

 

Akenshi ngo ibi byaba binaterwa no kuba abaturage batarayiyumvisemo ngo bayigiremo uruhare ku buryo hibandwa ku byo bakeneye kurusha ibindi.

Mupiganyi yagize ati “Kudaha amakuru akwiye umugenerwabikorwa ari we muturage no kudaha amakuru akwiye abandi bafatanyabikorwa barimo abanyamakuru, imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse n’abakuru b’imidugudu, biri mu mpamvu zituma imwe mu mishinga itagera ku ntego.”

Avuga ko hari aho hejuru ya 40% by’abakuru b’imidugudu bavuga ko imishinga igiye gukorerwa mu midugudu yabo baba batazi icyo igamije, kandi ko kugira ngo barengere ibyashyizwe mu bikorwa, bisaba ko bo kimwe n’abandi baturage baba babigizemo uruhare.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Habimana Epimaque, avuga ko nta buryo bwashyizweho bwo gukusanya ibitekerezo by’abaturage mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’amadorari y’Amerika 33,154,432, nyamara akagaragaza ko ibizakorwa bizwi kuko bazibanda ku kurwanya isuri.

Yagize ati “Urebye imiterere y’Akarere ka Gicumbi, nta bwo wakora ibikorwa byo kurwanya isuri ngo hagire ubyanga kandi imishinga nk’iyo ikorwa abaturage n’abayobozi b’imidugudu bayizi.”

Hari imwe mu mishinga yagiye izana ingufu nyuma igacika intege. TI Rwanda yerekana ko hari ahagaragara imishinga ariko abaturage batabanje kuyiganirizwaho ngo bayigiremo uruhare. Atanga urugero rw’umushinga wa Biyogaze yagabanyije umurego yari yatangiranye.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.