Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Imishinga 65 kuri 288 ni yo yemerewe inkunga na RGB

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 23-07-2019 saa 16:02:11
Dr. Kayitesi Usta, Umuyobozi w'agateganyo w'Urwego rw'Imiyoborere RGB (Foto Samuel M)

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere UNDP, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nyakanga, byashyize ahagaragara imishinga 65 yemerewe inkunga mu mishinga 288 yasabaga inkunga.

Nyuma yo kugaragaza imishinga 65 yakozwe n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda yahize iyindi, Dr Kaitesi Usta, Umuyobozi w’agateganyo wa RGB yashimiye imiryango yose yagaragaje ubushake bwo gukora neza imishinga igamije kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda. Abashimira by’umwihariko UNDP idahwema gufatanya na bo kugira ngo gahunda RGB yiyemeje zo gutera inkunga sosiyete sivile zigende neza.

Dr Kaitesi yashimiye kandi abagize itsinda ryasuzumye rikanatoranya imishinga yari ikozwe neza kurusha iyindi, anagira inama abatabashije gutsindira inkunga zitangwa na RGB ku bufatanye na UNDP. Ati “Ndabamenyesha ko muri iki gikorwa cyo guhitamo imishinga izaterwa inkunga muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019-2020, twagerageje kubahiriza amahame yo gutoranya ayatsinze. Ndagira inama abafite imishinga itaratsinze, kumenya ibyo bazakosora inkunga kudacika intege, ahubwo ko bagomba gufata ingamba zo gukosora kugira ngo ubutaha na bo bazazegukane iyi nkunga bagenzi babo bemerewe. Nimutekereze na mwe kugira ngo umushinga ubuzwe amahirwe yo guhabwa inkunga no kutagira konte (compte) yo kwakiriraho amafaranga?”

Yibukije sosiyete siviri zapiganiye guhabwa inkunga binyuze mu nzira yo gukora imishinga myiza ko, igitekerezo rusange ngo ari ukubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda n’ubw’imiryango yabo by’umwihariko.

Dr Kaitesi ati “Uyu mwaka tuzaha inkunga iriya mishinga imaze gutombora imyanya ya mbere n’iya kabiri, indi mishinga yatoranyijwe izagenda ihabwa inkunga uko zizagenda ziboneka. Iyo RGB tujya kugira ubushobozi, twari kubahera rimwe mwese. Ndasaba abazaherwaho mu guhabwa inkunga, kuturinda kuzababonaho umugayo. Mu mirimo mwiyemeje gukora iteza imbere Abanyarwanda, nimukurikize ya mahame y’imiyoborere Igihugu cy’u Rwanda kigenderaho.”

Imiyoborere Umuyobozi w’agateganyo wa RGB yavugaga nkuko yabitangarije abanyamakuru, ni imiyoborere y’aho abayobozi bemera kubazwa n’ababafashije ndetse n’abagenerwabikorwa. Dr Kaitesi ati “Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rufite mu nshingano kubaka ubushobozi bw’imiryango itari iya Leta. Imyaka 3 ishize iyi mishinga ishyirwa mu bikorwa, ngo babona haragiye haba ubushobozi butandukanye, mu bice bitandukanye ahari imishinga yahawe amafaranga.

Ati “Uretse aya mafaranga iyi miryango itari iya Leta ihabwa y’inkunga, RGB ibaha amahugurwa inshuro 4 mu mwaka umwe. Ni amahirwe rero bahawe yo kubaka ubushobozi. Turasaba ko baba inyangamugayo, bakubaka imiyoborere ishingiye ku kubazwa ibyo biyemeje gukora.”

Imishinga y’ubushakashatsi harimo iyakozwe na Kaminuza 2, iy’u Rwanda (UR) na Institut Catholique de Kagbayi, ngo ni yo yagenewe inkunga ya miriyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda. Naho imishinga nk’iyo guteza imbere ubuhinzi, guteza imbere abafite ubumuga cyangwa urubyiruko, yo yemerewe na RGB na UNDP miriyoni 25.

Dr Kabera Callixte wari ukuriye itsinda ry’abasuzumye imishinga 288 yatoranyijwemo 65 yujuje ibisabwa byose, yatangaje ko ako kazi ngo bagakoze mu gihe k’iminsi ikenda. Ati “Imishinga yose yasuzumwe yari mu nzego 16 zitandukanye z’imiyoborere myiza y’Igihugu. Muri rusange, iriya mishinga yatoranyijwe uko ari 65 yakoranywe ubuhanga buhanitse.

Ibyagendeweho mu guhitamo umushinga mwiza harimo kureba ko umushinga ufite ireme, ko ufite ibyo ushaka gukemura kandi ko usubiza ibibazo byo mu rwego ukoreramo.” Umushinga umwe ngo wasuzumwaga n’abantu 2, ariko buri wese agakora ukwe agatanga amanota hanyuma akaza guhuzwa n’ay’undi wawukozeho.

Uwayoboye itsinda ryakoze isesengura Dr Kabera yatangarije abari bitabiriye umuhango wo kugaragaza imishinga yahize iyindi ko, ngo 53 itabashije kurenga ikiciro cya mbere cyo gusuzuma ko ifite konti, ko wanditse muri RGB n’ibindi nk’ibyo. Naho imishinga 235 ngo ni yo yasesenguwe mu buryo bwimbitse bigera ku rwego rwo guhitamo 65 yahize indi ari yo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ku bufatanye na UNDP,

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere byemereye inkunga ya miriyoni 25 ku mishinga isanzwe, na miriyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda ku mishinga y’ubushakashatsi.

Kugira ngo hatagira umushinga ugira ingingimira ko utahawe inkunga muri iki kiciro cya mbere ashobora kuzatangwa mu kwezi kwa Nzeri, RGB (Rwanda Governance Board) yakoreshaga tombora ku mishinga yo mu rwego rumwe nk’ubuhinzi ku rugero, abatoye 1 na 2 akaba ari yo izahabwa bwa mbere inkunga abandi bakazahabwa nyuma igihe ayandi azaba yabonetse. RGB irakangurira abafite imiryango itari iya Leta kujya bakora imishinga igamije guteza imbere Abanyarwanda, kugira ngo na bo bagire uburenganzira kuri iyo nkunga.

Iyi gahunda yo gutera inkunga imishinga ihiga indi mu gukorwa neza, RGB ngo yabitangiye mu 2014. Uko imyaka yiyongera, ngo ni na ko imiryango itegamiye kuri Leta yo mu Rwanda ipiganwa ari myinshi, ndetse abayikora bararushaho kuyinoza ugereranyije n’umwaka wa mbere.

Dr. Kayitesi Usta, Umuyobozi w’agateganyo w’Urwego rw’Imiyoborere RGB (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.