Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Imiryango n’amashyaka bifite uruhare mu gushyira hamwe abanyafurika – Hon. Rutaremara

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 24, 2018

Icyumweru cyahariwe Ihuriro rigamije kwigenga kw’Afurika, agashami ku Rwanda (Pan African Movement Rwanda), cyatangiye tariki 21 Gicurasi kizasoza tariki ya 26 Gicurasi 2018, abayobozi b’igihugu bakomeje gutanga ibiganiro bigaragaza kwibohora nyako k’Umugabane w’Afurika.

Abahagarariye amashyaka n’abagize imiryango itari iya leta bitabiriye ibiganiro (Foto Mike U.)

Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Tito Rutaremara, yagaragaje ko imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’amashyaka ya politiki muri Afurika byombi bifite uruhare mu gushyira hamwe abanyafurika. Asobanura kandi ko Afurika ikwiye guharanira kwihesha agaciro no gushyigikirana kugira ngo ibashe kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Senateri Rutaremara avuga ko abanyafurika badakwiye kugira ipfunwe ry’ibyabo ngo bumve ko iby’i Burayi n’Amerika ari byo byiza, akongeraho ko nta kintu umuntu yakora ngo atere imbere adafite imiyoborere myiza, akavuga ko ibyo byagirwamo uruhare n’iyi miryango ndetse n’imitwe ya politiki mu bihugu bitandukanye.

Senateri Rutaremara Tito avuga ko imiryango n’amashyaka bifite uruhare mu gushyira hamwe Afurika (Foto Mike U.)

Ati “Imiryango itegamiye kuri Leta yagombye kwigisha ahantu hose muri Afurika kugira ngo Afurika ikomeze gushyira hamwe. Amashyaka ya politiki ntashobora kurenga imbibi z’ibihugu akoreramo ariko na none yakwigisha abenegihugu bityo bakumva ko Afurika ari iyabo, mu gihe imiryango itari iya Leta yo yakwigisha mu bihugu byose abaturage bagahindura imyumvire”.

Nyiramirimo Odette, umunyamabanga w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu, PL, avuga ko kugira ngo Afurika ishyire hamwe kandi itere imbere ari uko amashyaka yakwihatira kwigisha, gukangurira no gushishikariza abayoboke babo guhindura imyumvire bagatera imbere.

Ati “Kugira ngo habeho ukwibohora kw’Afurika ni uko amashyaka agomba kubigiramo uruhare kuko icyo amashyaka amaze, ni uguhumura abaturage, kubigisha, kubagaragariza inzira bakwiye kuyoboka, bakabigisha gutekereza mu buryo bw’iterambere. Kugira ngo ibihugu byacu by’Afurika bizatere imbere, ni uko tuba dufatanyije nk’abanyafurika kandi bigashyirwamo imbaraga n’amashyaka mu bihugu bitandukanye kuri uyu mugabane”.

Uwamariya Josephine, umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta ‘Action Aid’, avuga ko icyo imiryango itegamiye kuri Leta yakora, ari ukwigisha abaturage bakerekwa ko ibyo muri Afurika ari byo byiza kuruta ibyo hanze y’uyu mugabane.

Ati “Imbogamizi abanyafurika bagira ni imyumvire kuko abanyafurika bumva ko ibyiza ari iby’i Burayi no muri Amerika, ibyabo byo muri Afurika biri hasi. Numva igikwiye gukorwa ari ugushishikariza abanyafurika ko ibyabo ari ibyo byiza kuruta ibyo hanze kandi iyo umuntu yumva adakunze iby’iwabo n’iyo mpamvu n’imbaraga yakabaye ashyira mu kubaka ibyacu by’Afurika bigenda gake, ibyo bikagaragaza ko Afurika itaribohora. Ibyo nibivaho Afurika dushaka izaba yibohoye nyabyo”.