Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Imiryango irengera abana irasaba Leta umukozi wihariye ku rwego rw’Akarere

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 31-05-2018 saa 07:29:04
Hagati ni Sekanyange Jean Leonard uyobora CLADHO, ibumoso ni Ruzigana Maximilien mu ihuriro Umwana ku Isonga na Sibomana Evariste wo mu muryango Save the Children (Foto Games R)

Imiryango irengera umwana yibumbiye mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yatangaje ko mu rwego rwo kugira ngo uburenganzira bw’umwana burusheho kubahirizwa no kwita ku bibazo bye, hakwiye umukozi wihariye ushinzwe abana ku rwego rw’akarere n’ingengo y’imari kuri urwo rwego.

Hagati ni Sekanyange Jean Leonard uyobora CLADHO, ibumoso ni Ruzigana Maximilien mu ihuriro Umwana ku Isonga na Sibomana Evariste wo mu muryango Save the Children (Foto Games R)

Ni ibyagarutsweho n’imwe mu miryango irengera abana ejo hashize i Kigali tariki ya 30 Gicurasi 2018, basuzuma ikoreshwa ry’ingengo y’imari igenerwa ibibazo by’abana nk’ikiciro kihariye mu banyarwanda kigomba kwitabwaho, barebera hamwe ibyakongerwa mu bitekerezo by’abana ku ngengo y’imari y’igihugu 2018/2019 biherutse gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mu biganiro iyo miryango yagiranye mu buryo bwo kungurana ibitekerezo ku byakongerwa ku bitekerezo by’abana ku ruhare rw’abo ku ngengo y’imari y’umwaka utaha, basabye ibintu bine byarushaho kwitabwaho birimo no gusaba Leta gushyiraho umukozi wihariye ku karere ushiznwe ibibazo by’abana; kugira ngo n’undi muterankunga cyangwa umufatanyabikorwa mu guteza imbere uburenganzira bw’abana no kumurengera abashe kumenya uko ingengo y’imari y’abana ikoreshwa mu nzego z’ibanze.

Murwanashyaka Evariste, mu mpuzamiryango CLADHO, yagize ati “Kuri buri karere hajyaho umuntu wihariye ushinzwe ibibazo by’abana kurenza uko umuntu ubishinzwe abivanga n’izindi nshingano nyinshi z’Abanyarwanda b’ibyiciro kihariye bitabwaho muri gahunda yo kwita ku mibereho myiza (Social Protection)”.

Icya kabiri iyi miryango yasanze bikwiye gushyirwamo imbaraga birimo kongerera ubushobozi gahunda zo gushora imari mu kuzamura umwana neza nka bumwe mu buryo bwo gutegura igihugu gifite abanyabwenge b’ejo hazaza beza.

Nkurunziza Alexis ati “Inyigo zagaragaje ko ari byiza gushora imari mu mwana, kuva ku gihe k’imyaka zero (agisamwa) kugeza ku myaka itandatu y’amavuko. Ni ukuvuga ngo irindi shoramari ryose dushyira mu bana, haba mu kubagaburira neza, kubitaho, ntizigira akamaro iyo icyo kitabanje kubaho. Ibindi byose, nyuma y’imyaka itandatu ntabwo bifasha imikurire myiza y’ubwonko”.

Ingingo ya gatatu mu myanzuro y’ibisabwa kwitabwaho mu kurengera uburenganzira bw’umwana ni ugusaba Leta gukurikirana neza uko ingengo y’imari igenerwa kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda n’abana muri rusange ibyo akoreshwa no gutandukanya amafaranga ya buri kiciro mu byiciro by’Abanyarwanda byihariye bagenerwa ingengo y’imari mu guteza imbere imibereho myiza yabo no kubateza imbere.

Umuyobozi w’Impuzamiryango CLADHO, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko hari ibindi bitekerezo bikenewe mu bindi byiciro by’inzego zifatanya na sosiyete sivile mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana, ariko imbaraga zikoreshwa mu kurengera umwana zikwiye kwiyongera kuri buri rwego.

Yasabye imiryango yita ku bana yose kugaragaza nezaibibtekerezo by’abana barengera cyane mu gihe cyo gutegura ingengo y’imari kiva mu kwezi kwa Nzeri ikageza muri Kamena buri mwaka hitabwa ku biba byarirengagijwe kandi bagasubira mu bana kubereka igengo y’imari yabo bitututse ku buvugizi bakoze.

Kugeza ubu umushinga w’ingengo y’imari ya 2018/2019 uri mu nteko ugaragaza ko ingengo y’imari igenewe abana ingana na 14.68% mu gihe umwaka ushize yari 15.11%.

 

 

 

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.