Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Imiryango 40 000 ituye mu manegeka irasabwa kuyavamo itagoranye

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 13, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard arasaba abatuye mu manegeka kwemera kuyavamo batagoranye, avuga kandi ko hari harabaruwe imiryango 40 000 ituye mu buryo butanoze ariko ngo ubu yariyongereye kubera imvura nyinshi yateje ibiza.

Abatuye mu manegeka barasabwa kuyimukamo vuba na bwangu nta mananiza

Dr Ngirente yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Gicurasi 2018, asobanura ingamba Leta ifite zo gukura abantu mu manegeka n’ibimaze gukorwa mu gukemura iki kibazo n’ubwo bitaragera ahakenewe.

Yagize ati “Hari  harabaruwe  imiryango 40 000 ituye mu manegeka, ariko ubu yariyongereye kubera imvura nyinshi yaguye igateza ibiza, ariko na none turasaba abayatuyemo kuyavamo nta mananiza kuko ubuyobozi bubibasaba buba bwamaze kubona ko aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iki kibazo Leta yagihagurukiye ndetse hakaba hari abamaze kuvanwa ahantu habi batuye, batuzwa mu midugudu no mu nzu zigezweho zizwi nka ‘NDP Model Village’ zubatswe ku bufatanye bwa Leta n’inkeragutabara.

Dr Ngirente yakomoje ku baturage bagorana kwimurwa kandi batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, anenga cyane abayobozi b’ingo bahangana n’ubuyobozi bubasaba kwimuka aho batuye, abibutsa ko Leta ishinzwe ubuzima bw’abaturage bayo, abato n’abakuru, abana n’abakambwe, ko nta kibi ibifuriza mu kubimura.

Ati “Iyo twimura abatuye mu manegeka nta bwo ari uko tubanze, ahubwo n’uko biba bimaze kugaragara ko aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, nta bwo Leta yabwira abantu ngo bimuke nta mpamvu”.

Minisitiri w’Intebe yagize icyo avuga ku basabwe kwimurwa batuye mu manegeka mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, aho bamwe muri bo bavuga ko bimurwa ku ngufu.

Yemeza ko atari ko bimeze kuko babanje kuganirizwa berekwa ibibazo bashobora guhura na byo bakomeje gutura muri ayo manegeka, abafite ubushobozi bemeye kwikodeshereza, abatabufite Leta yabaye ibacumbikiye mu nzu zayo hari n’abandi bemeye gusubira iwabo aho bakomoka mu turere.

Dr Ngirente kandi avuga ko hari n’abahawe imirimo kugira ngo babashe kwikenura ku bw’ibibazo batewe n’ibiza, ibyo akaba ari mu rwego rwo kubashakira imibereho nyuma y’ibihe bibi bavuyemo by’ibiza byabasenyeye.

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo by’amashuri byasenywe n’ibiza, yavuze ko birimo gusanwa mu buryo bwihuse ku bufatanye bw’ingabo na Polisi, kugira ngo abanyeshuri bayigagamo babashe gusubira ku mashuri bidatinze, bityo ngo umwaka ntubapfire ubusa.

Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko abahuye n’ingaruka z’ibiza bagakomereka barimo kuvuzwa na Leta binyuze mu turere twabo, ari nayo yishyura ibyabatanzweho byose mu gihe bivuza.

Abaturage muri rusange barasabwa kumvira inama z’abayobozi kugira ngo bage bubaka mu buryo bujyanye n’amategeko birinde kubaka mu manegeka ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.